Muhanga: Ivuriro ryigenga rigeze ku rwego rwo gutanga serivisi zihagije – UMUSEKE

Muhanga: Ivuriro ryigenga rigeze ku rwego rwo gutanga serivisi zihagije

Mu gihe abikorera bashishikarizwa gushora imali no mu bijyanye n’ubuzima, kuri ubu mu mujyi wa Muhanga  Ivuriro Peace Polyclinic rimaze kugera ku rwego rwo gutanga serivisi zihagije ku barwayi bahivuriza.

Muri serivise batanga harimo no kubaga abafite uburwayi bukeneye churirgie

Iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga mu gace k’ihuriro ry’imihanda werekeza mu gice cy’iburengerazuba, mu Mudugudu wa Ruvumera ntiwamenya ko hari ivuriro kuri ubu riganwa n’abantu benshi kubera ko seriviisi badakunze kubona mu bitaro biri muri aka Karere.

Umunyamukuru w’Umuseke yashatse kumenya impamvu aba bantu bakunze kugana iri vuriro ryigenga guhera mu gitondo kugera mu masaha y’igicuku kandi hari amavuriro ya Leta atanahenze, n’andi yigenga muri aka gace.

Nshizirungu Pacifique ari hafi y’amarembo agana muri iri vuriro yabwiye Umuseke ko yemeye gukora urugendo rurerure agaturuka mu Karere ka Ruhango azanywe no kwivuriza muri iri vuriro kuko ngo ari ubwa kabiri nyuma yo guhabwa ubufasha bwamunyuze ubwo yaharangirwaga n’abandi bahivurije.

NTAGENGWA Désiré Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Peace Polyclinic  yabwiye Umuseke ko  impamvu abantu bashobora kuba bashima serivisi batanga, ari uko bafashe serivisi zitandukanye abantu batabona ahandi ndetse ngo bagaha akazi abaganga b’inzobere bagenda basimburanwa bitewe n’umubare w’abarwayi.

Yagize ati: “Kubera umubare w’abatugana ugenda wiyongera, turateganya kwagura inyubako z’ivuriro kuko mu minsi iri mbere aho dukorera hashobora kutubana hato.”

Avuga ko indwara ya Malaria muri iki gihe ariyo ihangayikishije abaturage, ari na wo mubare munini w’abarwayi bakira muri iyi minsi.

NTAGENGWA yongeyeho ko hari ubwishingizi bugera kuri butanu bakorana, harimo na Mituelle ya Kaminuza y’u Rwanda. Mu bo bakira harimo n’ababa bafite ubwisungane mu kwivuza bahitamo kwishyura serivisi bahabwa 100% batitaye ku biciro ivuriro ryigenga ryabashyiriyeho.

Ukurikije uburyo iri vuriro ryigenga rikomeje kunoza serivisi no korohereza abantu mu buryo bwo kwivuza bujyanye n’ubushobozi, ibi bishobora gutuma imirongo y’abinubiraga bimwe mu bitaro bya Leta mu Karere ka Muhanga ugabanuka kandi bagahabwa ubufasha mu kwivuza uburwayi bagenda bahura nabwo kuko bakora amasaha 24/ 24.

Ntagengwa Désiré Umuyobozi ushinzwe abakozi mu ivuriro Peace Polyclinic

Serivisi y’aho basuzumira indwara

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

3 Comments

  1. Matthew

    22/09/2017 at 11:03 pm

    Muraho Nshuti z’ikinyamakuru umuseke. Mbere ya byose mbanje gushimira uyu munyamakuru, kuko yavugishije ukuri! Polyclinic Peace, ni ikitegererezo muri Muhanga. Bafite umwihariko cyane cyane, mu kuvuga: Amenyo, kwita ku ababyeyi batwite, n’ibindi byose turayishima.

  2. Matthew

    22/09/2017 at 11:07 pm

    Sorry, Aho nanditse ngo cyane cyane mu kuvuga, mumbabarire nashatse kuvuga nti”mu kuvura” Murakoze

  3. john

    23/09/2017 at 10:48 am

    Azagerageze ashyire branch ahagana mu cya kabiri kuko byafasha mu baturuka mu bice bya Cyeza-Nyabikenke-igice cya KAMONYI na za Shyogwe cg Munyinya bakenera ubuvuzi nijoro bikabagora kandi Centre de Sante ya Gitarama niyo ipfa kunganira Kabgayi ariko ntibifatika

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock