Muhanga & Ruhango: Bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi byahagaritswe – UMUSEKE

Muhanga & Ruhango: Bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi byahagaritswe

Nyuma y’ikibazo cy’amazi macye mu buhinzi mu Turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yategetse ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ububumbyi bw’amatafari byakorerwaga mu duce tumwe na tumwe yasuye bihita bihagarara.

Umuyobozi w'Intara yasabye ko bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi bihita bihagarara

Umuyobozi w’Intara yasabye ko bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi bihita bihagarara

Iki cyemezo Guverineri yagifashe nyuma y’uko urugomero rw’amazi ruhuza Akarere ka Muhanga na Ruhango rwitwa AIDR ndetse n’urugomero rwa Rugeramigozi (ruri munsi y’i Kabgayi) zimaze gukama, ku buryo amazi  byakwirakwizaga yagabanutse cyane.

Mu rugendo rwihuse  Guverineri w’Intara  y’Amajyepfo yakoreye mu Karere ka Muhanga na Ruhango, yasuye ingomero ebyeri maze atungurwa n’uko  amazi yabyo ari hafi gukama.

Yagize ati “Guhera uyu munsi ndasaba ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ububumbyi bw’amatafari byakorerwaga ku nkombe y’izi ngomero bihagarara.”

Umugwaneza Diogène Umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Gihuma n’urwa Shyogwe avuga ko  amazi menshi yajyaga muri izi ngomero ari ay’imvura none iy’uyu muhindo ikaba itaragwa.

Ibi bikiyongera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’ibumba we yemeza ko byongera igabanuka ry’amazi.

Umugwaneza ati “Uruganda rwa Shyogwe rwonyine rwatangaga metero kibe ibihumbi bibiri ku munsi, uyu munsi ruratanga izitagera ku gihumbi ku munsi.”

Nyuma y’iki cyemezo gitunguranye hari abavuga ko gishobora guteza ingaruka mu buryo bw’ubukungu kuko hari abafashe inguzanyo mu mabanki bashora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ububumbyi  kandi bakaba bafite amasezerano  y’imyaka itanu n’Akarere,

Abo iyi mirimo yari itunze nabo ubu ntibazi icyo bagiye kuba bakora ngo babeho.

Hari impungenge ko iki kibazo cyagira ingaruka ku ibura ry’amatafari mu mugi wa Muhanga na Kigali kuko amatafari menshi yubakishwa ari aha aturuka.

Guverineri Mureshyankwano avuga ko Akarere gakwiye gusuzuma abo gafitanye nabo amasezerano kugira ngo bashakirwe ahandi bakorera ibi bikorwa ariko badakomeje kwangiza izi ngomero.

Amazi y’uruganda rwa Shyogwe(Association Internationale de Développement Rural,AIDR) yakoreshwaga n’Imirenge ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Nyarubaka na Mugina mu Karere ka Kamonyi, Byimana, Mbuye Kinazi mu Karere ka Ruhango na Busoro, Kibirizi, Muyira, Mututu, yo mu Karere ka Nyanza.

Uruganda rwa Shyogwe(AIDR) rwubatswe mu 1965, ni ubwa mbere ruhuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kugeza kuri uru rwego.

Urugomero rwa AIDR rwahaga amazi imirenge 10 yo muri Ruhango, Nyanza na Muhanga amazi ari kurushiraho

Urugomero rwa AIDR rwahaga amazi imirenge 10 yo muri Ruhango, Nyanza na Muhanga amazi ari kurushiraho

Uruganda rwatunganyaga amazi ya AIDR umusaruro rwatangaga waragabanutse cyane

Uruganda rwatunganyaga amazi ya AIDR umusaruro rwatangaga waragabanutse cyane

Guverineri Mureshyankwano yanahagaritse ubucukuzi bw'ibumba nabwo ngo butera ibura ry'amazi mu gishanga cya Rugeramugozi

Guverineri Mureshyankwano yanahagaritse ubucukuzi bw’ibumba nabwo ngo butera ibura ry’amazi mu gishanga cya Rugeramugozi

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga-Ruhango

5 Comments

  1. Jeff

    10/10/2017 at 11:00 am

    Imishinga iba yarizwe nabi, bagombaga gukora projection bahereye kuri données historique muri etude du projet bityo bakamenya ku ikubitiro ko iyo imvura yaguye ari nke ayo mazi agabanuka kandi ko bikorwa by’ububumbyi bw’amatafari bigabanya ingano y’amazi noneho ntibahe ibyangombwa byemerera abacukuzi gutangira imirimo yabo kandi bagasobanurirwa impamvu batabihawe. Ikibazo: bariya baturage yahagarikiye guhinga kandi wenda ari mu mirima yabo agaombye kubashakira ingurane, bariya babumbyi nabo agombye gukora ibishoboka byose kugirango abarinde ibihombo. Inzira zo gukemura ibi bibazo ni nyinshi ikingenzi ni ukwegera ba nyiribikorwa bakabiganiraho.

  2. Uwamahoro

    10/10/2017 at 11:53 am

    Nukuri ibi byaratinze. Iyo Ugeze I Muhanga ugirango nta buyobozi buhaba. Ibishanga byarashize bibumbwamo amatafari nyamuneka REMA nitabare kuko birakabije.

    • -

      10/10/2017 at 12:33 pm

      Mukankomeje yagiye tukimukeneye. Agihari ibi bibazo ntibyabagaho!

    • Muzoora

      10/10/2017 at 12:53 pm

      Nta REMA ikibaho wishakira amata ku kimasa. Ubundi se ko ndeba amazi yashizemo bisaba ko Governor agira uruzinduko kugirango icyemezo gifatwe ? GUsa njyewe ndi umusilikare na ziriya nyenyeri ndeba naba ndi umuntu wiyubaha kandi wiha agaciro ntabwo rero wanjyana muri aya manjwe ya irresponsibility mu bishanga ngo nkwemerere.

  3. rwema

    10/10/2017 at 3:20 pm

    Ariko se si mbona mutwereka ikidamu?cg mwibeshye?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock