Mureshyankwano ngo ba meya b’uturere turi inyuma muri Mutuelle bazahanwa – UMUSEKE

Mureshyankwano ngo ba meya b’uturere turi inyuma muri Mutuelle bazahanwa

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi mu ntara y’Amagepfo kuva ku rwego rw’umurenge, Guverineri w’iyi ntara, Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’uturere gufatira ingamba abayobozi b’imirenge iri inyuma mu bwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mutuelle de santé, ababwira ko utazabikora azafatirwa ibihano.

Mureshyankwano yasabye abayobozi b'uturere guhwitura ab'imirenge

Mureshyankwano yasabye abayobozi b’uturere guhwitura ab’imirenge

Iyi nama yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba.

Guverineri Mureshyankwano Mari Rose yavuze ko bibabaje kuba intara ayoboye ari iya nyuma mu bwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mutuelle de santé kuko iri kuri 60.8%. Intara y’Amajyaruguru iri imbere iri kuri 77.1%.

Yasabye abayobozi b’Imirenge guhagurukira imirenge ikomeje kwinangira, abasaba gufatira ingamba abayobozi b’iyi mirenge.

Mureshyankwano yabwiye aba bayobozi b’Uturere ko uzinangira gufatira ingamba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ari we uzahanwa (ntiyavuze ibihano bibateganyirijwe).

Uyu muyobozi wagarukaga ku nshingano z’abayobozi, yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu namubaza iby’izi mbaraga nke na we azabaza abayobozi b’uturere.

Avuga kandi ko ibihano bizagenerwa n’abandi bose batubahiriza inshingano zabo. Ati “Ibyo kujenjeka byarangiye, ingamba Ni ibihano.”

Mu ntara y’Amagepfo, akarere ka Gisagara ni ko kaza imbere mu gutanga umusanzu wa Mutuelle de santé, kari kuri 77.9% mu gihe aka Nyaruguru ari ko ka nyuma kari kuri 56.6%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALIC ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba yasabye ko mu byumweru bibiri uturere twose two mu ntara y’Amajyepfo twaba tugeze kuri 65%.

Dr Alvera Mukabaramba uvuga ko uyu muhigo woroshye kuwuhigura, yasabye aba bayobozi kuva muri iyi nama bafashe ingamba bazagera kuri iki kifuzo ke.

Mureshyankwano wagarutse kuri ubu bwitabire bw’uturere, yasabye abayobozi b’utundi turere kujya kwigira kuri Gisagara iri kwesa imihigo kandi idakize kurusha utundi turere.

Abayobozi b'uturere n'ab'imirenge basabwe kwikubita agashyi

Abayobozi b’uturere n’ab’imirenge basabwe kwikubita agashyi

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/AMAGEPFO

12 Comments

  1. Kagabo

    08/09/2017 at 2:32 pm

    Ubu itekinika ryimibare riratangiye.

  2. mami

    08/09/2017 at 4:42 pm

    Nibashoke ibishanga bavane amaboko mu mpuzu niho mutuelle izaboneka.

    • Sebahinzi

      08/09/2017 at 4:59 pm

      Bande bashoka ibishanga? bingahe bafite ko byose byabaye ibya leta?

  3. Cyasemakamba

    08/09/2017 at 4:51 pm

    Harya nta meya wigeze gufungwa azirako akarere ke kahigaga utundi mugutanga mitiweli mu gipimo kirengeje 80% mukwesa imihigo? Uyu mugore iyo avuga ibihano ko tuziko twese duhanwa nitegeko azaritoresha ryari iryo rizahana ko uturere tutujuje ingero yifuza? Ese niba abaturage bakennye ba meya nibo bazatangira amafaranga abaturage? Akumiro nibibera mu rwa Gasabo mba mbaroga.

    • Atuheire Junior

      08/09/2017 at 5:05 pm

      Ni ikikwereka ko ibihano duhabwa mu Rwanda bijyana n’amarangamutima y’abadutegeka atari ibijyanye n’amategeko yanditse. Ubwo birarangiye adushumurije abameya karabaye bagiye kuduhindam’ubudehe kugirango batazubikirw’imbehe.

  4. Mikeno

    08/09/2017 at 5:15 pm

    Aba bose baba bamaze guhaga icyakura bibera muri za V8 bakivugira ibyo bashaka.Ese buriya mu murwango we turebye ntabwo twasangamo hari bamwe babuze uko bariha iyo mitiweli kandi atarukuberako badashaka kuyiriha? Iyo ufite abana nka batanu 2 biga mu mashuli abanza umwe yiga 9Y.Ubisobanukiwe ambarire amafaranga batanga iyo umwaka utangiye.Nayandi wongeraho buri gihembwe.Umuturage uraho utunzwe no guhingira 800 kumunsi naho iyo yahabonye kandi uri mukiciro adafashwamo na leta udafite ubutaka buhagije ashobora kubyazamo umusaruro,azabigenza gute? Uwagarura cya kiganiro cya kera kitwaga ejo nzamerante maze ngo abaturage bajye bageza ibibazo byabo kubayobozi ureke kubivuga gusa aruko basuwe na perezida.

    • Mikeno

      08/09/2017 at 5:19 pm

      Batatu nikosore

  5. Nene

    08/09/2017 at 7:24 pm

    nibakemure ikibazo cyabazitanze bakaba batarabona cash NGO nta connection zo kongera abana muri machine.

  6. Minani Jean

    08/09/2017 at 7:54 pm

    Ese abayobozi bacu bajya batekereza ko amafaranga yabuze?Hari umubyeyibufite abana batanu. Batatu biga muri 12ybe.Basabwa 36.000,frws ku gihembwe yo kubatunga.Mutuelle ubanza uwo ari 21.000frws n+ababyeyi barimo.Ko ari menshi yava he icyarimwe?

  7. mami

    08/09/2017 at 10:20 pm

    ibyo bihano ntibyashoboka. murakoze

  8. kwitonda

    08/09/2017 at 11:16 pm

    ko numva abaturage bagowe,ufite agatungo ba gitifu baraje bakagurishe ngo mituel biyibagize uko ejo azabaho,kandi nimwe mukomeza ibintu NGO nibishyurire rimwe ariko mubyoroheje uko ayabonye akishyurira umwe byazajya bigenda neza

  9. kubwimana

    09/09/2017 at 7:01 pm

    Mituelle ni ingenzi rwose wabyanga wabyemera gusa ikibazo ni abantu bashyizwe mu byiciro by’abifashije nyamara ari ba nyakujya ikindi hari nk’abana bakibarirwa mu muryango nyamara baragiye kera wakwishyurira mituel abahari bakagutuma ibyangombwa kdi yenda barigiriye Uganda ugasanga bakwimye mitwel.Ibyo rero bigomba gukosorwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock