Muri 2050 abantu miliyoni 150 ku Isi bazabura umuceri n’ingano bihagije – UMUSEKE

Muri 2050 abantu miliyoni 150 ku Isi bazabura umuceri n’ingano bihagije

Iyi ni imibare itangazwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya Harvard. Abakoze buriya bushakashatsi bemeza ko gupfa kwa bariya bantu bizaterwa no kurya umuceri n’ingano bidakize ku ntungamubiri bityo imibiri yabo ikazazahazwa n’uburwayi.

Umuceri ni kimwe mu binyampeke biribwa n’abantu benshi ku isi

Abenshi mubo bivugwa ko bazazahazwa na kiriya kibazo ni abatuye muri Aziya y’Amajyepfo no muri Africa yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara kandi biganjemo abana, abagore, abageze mu zabukuru n’abafite uburwayi bukomeye nka cancers n’izindi.

Umuceri n’ingano nibyo binyampeke biribwa cyane ku isi kandi bifatiye runini ubukungu bw’ibihugu byinshi nka Misiri, Israel, u Buhinde, u Bushinwa n’ibindi.

Kugira ngo abahanga bo muri Kaminuza ya Harvard babashe kwemeza ko imibare yabo ariyo babanje gupima ingaruka gushyuha kw’ikirere kugira ku bihingwa cyane cyane mu itakara ry’intungamubiri ryabyo.

Ishami rya  UN rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi rivuga ko abantu batunzwe no kurya umuceri n’ingano bazahura n’ikibazo cyo kubura umuceri n’ingano bikungahaye ku ntungamubiri bityo imibiri yabo icike intege zo guhangana n’indwara bityo ubuzima bwabo bujye mu kaga.

Ikindi abahanga basanga kizazamura umubare wa’abitaba Imana ni uko gushyuka kw’ikirere bizatuma habaho imiyaga ikomeye kandi myinshi izagwa mu bice bitandukanye bihingwamo biriya binyampeke bityo byangirike, inzara itere.

Imyuzure nayo izangiza imirima ihinzwe hafi y’inyanja, ibiyaga n’inzuzi.

Kwiyongera mu kirere kwa CO2 kuzatuma ibihingwa bikakara, bibura intungamubiri n’ubuhehere bihagije kandi bikenewe kugira ngo bikure kandi biribwe, bigirire abantu akamaro.

Abahanga basanga kandi CO2 izabuza izindi ntungamubiri zirimo ubutare(iron) na zinc kandi izi ntungamubiri ubusanzwe arizo zifite akamaro mu gukomeza amagufwa n’ibindi bice by’umubiri.

Imibare yerekana ko ukwiyongera kwa CO2 kuzatuma intungamubiri ziba mu muceri zigabanyuka ku kigero cya 14.6%, iziri mu ngano zigabanyuke ku gipimo cya 7.8% naho iziri mu bijumba zigabanyukeho 6.4 %.

Abatuye isi bangana na 76% batunzwe n’ubuhinzi cyane cyane abo mu bice by’Isi bikennye. Kuba rero abenshi batunzwe  n’umuceri n’ingano cyangwa ibibikomokaho kandi ibi bihingwa bikaba byugarijwe no kubura intungamubiri bivuze ko hari umubare munini bizagiraho ingaruka.

Ikinyamakuru Environmental Research Letters cyemeza ko abatuye mu nsi y’ubutayu bwa Sahara aribo bazahura n’iki kibazo ari benshi kandi ngo igihugu cya Africa y’epfo nicyo kizakubitika cyane kuko umuceri ari ikiribwa bakunda cyane.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock