Muri Active nta muyobozi, buri wese aritegeka – UMUSEKE

Muri Active nta muyobozi, buri wese aritegeka

*Bo ngo ntibazatandukana

Derek, Tizzo na Olivis nibo bagize itsinda Active, nta muyobozi iri tsinda rigira urikuriye buri wese ngo arayobora bitewe n’igikorwa bagiye gukora akaba akirushamo ubuhanga bagenzi be.

Active nta muyobozi ubabamo

Active nta muyobozi ubabamo

Bimenyerewe ko amatsinda yose aba yifitemo umuyobozi gusa bo ni umwihariko nk’uko babitangarije mu kiganiro na Contact FM.

Bemeza ko aria bantu bakuze bihagije ngo ibyo gutora ubayobora bo babona atari ngombwa icya mbere ni uko bimvikana ku bikorwa byabo nk’abavandimwe.

Tizzo avuga ko bahitamo ubahagarariye bitewe n’aho bari. Atanga urugero ko nk’iyo bari gushaka isoko urifitemo ubushobozi cyangwa ishuti ari we uyobora icyo gikorwa.

Bo bemeza ko batazatandukana, nk’uko byagendekeye Urban Boys, bavuga ko bazagumana igihe cyose.

Tizzo ati “Uretse no kuba umuziki wenda uduhuza nk’akazi ubu twamaze kuba abavandimwe, umuryango umwe niyo hazamo akabazo turagakemura bikarangira.”

Mbere y’uko iri tsinda ribaho buri umwe mu barigize yakoraga umuziki ku giti cye, nyuma baza guhuza imbaraga bashinga Active Group.

Byatumye bazamuka vuba bakora indirimbo zakunzwe cyane nka; Udukoryo Twinshi, Aisha, Nicyo Naremewe n’izindi.

Ubu bakorera mu nzu ifasha abahanzi yitwa New Level aho bayibanamo na Yvan Buravan uherutse kongera amasezerano.

Aba bahanzi ubu bafite indirimbo nshya yitwa “Go Mama” bakoranye n’umuraperi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa ‘ Mwana FA’.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. kaleb

    14/11/2017 at 5:15 pm

    Nta mbwa iyobora indi

  2. Jason

    15/11/2017 at 9:59 pm

    Ariko imbwa ni wowe idaha abantu agaciro kandi wasanga uri umuhungu ukaba witutse

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock