Muri iki cyumweru umugabane wa ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 0,9 – UMUSEKE

Muri iki cyumweru umugabane wa ‘Iterambere Fund’ wazamutseho amafrw 0,9

Muri iki cyumweru, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 0,9.

Igishushanyo kigaragaza uko umugabane wagiye uzamuka muri iki cyumweru.

Igishushanyo kigaragaza uko umugabane wagiye uzamuka muri iki cyumweru.

Agaciro k’umugabane wa ‘RNIT-Iterambere Fund’ kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 110.43 kuwa mbere, kagera ku mafaranga 110.52 kuri uyu wa gatanu, mu gihe kuwa kane wari mafaranga 110.49 Frw.

Kuva iki kigega cyatangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 10.52 Frw; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga y’u Rwanda 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 110 520 Frw, muri make imaze kumwungukira 10 520 Frw.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi ngo kiracyakira ishoramari ry’abantu bashya cyangwa abasanzwemo bashaka kongera imari yabo. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ashyirwa kuri Konti ya RNIT/Iterambere Fund mu mabanki atandukanye.

Inkuru bifitanye isano: Mu ntangiro za 2018 abashoye muri ‘RNIT-Iterambere Fund’ barahabwa inyungu

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Uwimana josé

    10/11/2017 at 7:43 pm

    Njyewe nsanga agaciro found bagombye kugashyira mwiterambere found.

    • Jean Baptiste

      11/11/2017 at 10:45 am

      Hello!
      Iki kigo gikorera he ngo tugisure kuko twanyuzwe niri shoramari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock