Muri Nzeri, ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 7,1% – UMUSEKE

Muri Nzeri, ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 7,1%

*Ku rwego rw’igihugu byazamutseho 7,1%
*Mu mijyi bizamukaho 3,8%
*Mu byaro byiyongeraho 8,9%

Kuri uyu wa kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe cy’Ibarurishamibare cyasohoye raporo igaragaza uko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Muri rusange mu masoko yo mu Rwanda, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe byo mu mijyi no mu cyaro mu kwezi gushize kwa Nzeri 2017 ibiciro byiyongereyeho 7,1% ugereranyije na Nzeri 2016. Nyamara ku rwego rw’igihugu mu kwezi kwabanje kwa munani
ibiciro byari byiyongereyeho 7,2%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,1% mu kwezi kwa Nzeri 2017 harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,7%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,0%.

Ku rundi ruhande, iyo ugereranyije ukwezi kwa Nzeri 2017 n’ukwezi kwa Kanama 2017, ibiciro byiyongereyeho 1,5%.

Mu masoko yo mu mijyi

Mu masoko yo mu mijyi, ibiciro byiyongereyeho 3,8% mu kwezi gushize kwa Nzeri 2017 ugereranyije na Nzeri 2016. Mu gihe, mu kwezi kwa kubanjirije kwa Kanama byari byazamutseho 3,2%.

Ugereranyije ukwezi kwa Nzeri 2017 n’ukwezi kwa Kanama 2017 usanga ibiciro ku masoko yo mu mijyi byarazamutseho 1,1%.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka gurya ku masoko yo mu mijyi ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 8,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,4%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 1,5%.

Gusa, ugereranyije Nzeri 2017 na Nzeri 2016 ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,6%.

Iki gipimo cya 3,8% ni nacyo ubu igihugu kigenderaho mu igenamigambi, kuko igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Ku masoko yo mu byaro

Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2017, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 8,9% ugereranyije
na Nzeri 2016; Nyamara mu kwezi kwa munani byari byazamutseho 9,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 8,9% mu mu byaro nk’uko NISR ibivuga, ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.
Ugereranyije ukwezi kwa Nzeri 2017 n’ukwezi kwa Kanama 2017, ibiciro byiyongereyeho 1,9% ku masoko yo mu byaro.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Eric

    10/10/2017 at 2:15 pm

    Nyamara hatagize igikorwa mu maguru mashya abanyarwanda tuzicwa n’inzara kuko ibiciro ku isoko birazamuka bitumbagira cyane kuko 7.1% birakabije cyane mukwezi kumwe gusa. Uhereye m’ukwezi k’Ukuboza 2016 kugera uyu munsi ibiciro ku isoko byarazamukaga gusa ntibyigeze bimanuka, ikibitera ni iki? Buri wese yasubiza uko abyumva. Umuti rero nuko abashinzwe politiki z’ubuhinzi muri Minagris na RAB basubiza amaso inyuma bagakosora amakosa yakozwe mu buhinzi kuko ntamusaruro uhamye zatanze. Ni gute byasobanurwa ko ibiciro mucyaro aho abahinzi batuye ibiribwa bibura bigahenda kurenza mu mujyi? Inzego bireba rwose nizigire icyo zikora mu maguru mashya.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock