Muri UN, Mugabe yagereranyije Trump na cya kigabo GOLIYATI – UMUSEKE

Muri UN, Mugabe yagereranyije Trump na cya kigabo GOLIYATI

Perezida Robert Mugabe mu ijambo yaraye agejeje ku Nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye ntiyariye amagambo, yavuze ku bibazo byugarije isi, atanga uko yumva byakemuka anagaya cyane Perezida Donald Trump yagereranyije na Goliyati wo muri Bibiliya.

Perezida Mugabe ageza ijambo rye ku nteko rusange ya UN

Perezida Mugabe ageza ijambo rye ku nteko rusange ya UN

Perezida Mugabe w’imyaka ubu 93 ari nawe mukuru muri ba Perezida b’ibihugu ku isi, yavuze ko ubusumbane hagati y’abakire n’abakene butabanuka hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu ngo kuko ‘system’ iriho ubu ikiza bacye igakenesha benshi.

Yongeye kwibasira Akanama k’Umutekano ka UN, ko bitumvikana uburyo ako kanama kagizwe n’ibihugu bicye ari ko gafatira isi ibyemezo by’uko igomba kubaho.

Ati “Ibihugu byinshi biri hano bishyigikiye kandi birashaka impinduka muri ako kanama.” Amashyi ngo kaci kaci kaci kaci.

Mugabe yavuze ko isi itazagira amahoro mu gihe benshi bakomeje gushyira imbaraga n’amafaranga mu kubaka intwaro zitangaje n’ikoranabuhanga rikomeye ry’intambara.

Ati “Nk’uko byavuzwe na Stockholm International Peace Research Institute ubutunzi bwashyizwe mu ngufu za gisirikare ku isi mu 2016 buragera kuri TIRIYARI 1,6 z’Amadorari.

Muri uwo mwaka kandi nk’uko byavuzwe na Organization for Economic Operations and Development ubufasha butandukanye bugenewe iterambere ku isi bugera kuri BILIYONI 142$.

Byinshi biri gushyirwa mu ntwaro z’agatangaza…ibi ntabwo bizatanga amahoro duhora tuvuga hano ahubwo bizakomeza gutuma abantu bakomeza guhunga ibihugu bahunga amakimbirane, intambara n’ubukene biteza.”

Perezida Mugabe ariko yavuze ko hari ikizere ko amahoro ashobora kuboneka biciye mu biganiro na dipolomasiya hakemurwa imizi y’ibibazo by’ubukene n’amakimbirane.

Avuga ko nta mahoro azaboneka nko mu bice birimo ibihugu bya Palestine na West Sahara Republic bikiri mu bukoroni, ko iki kibazo kizakomeza gutera intambara. Asaba ko amahanga afasha ibi bihugu kubona ubwigenge.

 

Trump ni nka cya Goliyati

Uyu musaza umaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe yavuze ko bitangaje kubona hari ibihugu byinshi mu mibereho y’ibindi bigashaka kubitegeka imibereho yabyo.

Ati “Bamwe muri twe” aritsa ngo ashimangire, “twaratangaye, niba tutarakanzwe, no kubana ikimeze nko kugaruka kwa cya kigabo kinini Goriyati cyo muri Bibiliya.

Ubu hagati yacu hagarutsemo cya Goriyati gikanga ibindi bihugu ko kizabirangiza?” Arabaza. Amashyi menshi nanone ngo kaci kaci kaci kaci….

Reka mbwire Perezida wa US, Mr Trump vuza umwirongi wawe mu buryo bwa muzika buganisha ku ndagagaciro z’ubumwe, ku mahoro, ku bufatanye ku kuganira…ari nabyo hano tugamije kandi bigenga amahame ya UN.”

Perezida Mugabe yavuze ko harimo ubutwari mu kubahiriza izo ndagagaciro ziranga UN, naho ngo mu gukangisha abantu kubarangiza bituma buri gihe bahangana bakirwanirira uko byaba bimeze kose.

Ati “{natwe} twarirwaniriye ubwo twarwaniraga ubwigenge bwacu n’ubusugire bw’ibihugu byacu ngo tube abagenga b’ejo hacu, niyo mpamvu ubu tuvuga ko twisanzuye kuko twatsinze igikoko cya ‘imperialism’.

Muzane ikindi gikoko kitwa uko gishaka nacyo kizatsindwa.”

Asoza yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibiza by’imiyaga yasenye ibihugu bya Puerto Rico n’ibindi kubera imihindagurikire y’ikirere. Ku bw’ibyo ngo iki kibazo cy’ikirere kigomba kureberwa ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko imiterere n’imibanire ku isi ya none izashoboka gusa mu gihe hari ubufatanye bw’ibihugu.

UMUSEKE.RW

21 Comments

  1. tigo

    22/09/2017 at 11:03 am

    ndakwemeye musaza! wavuze ijambo ryiza!

    • x

      22/09/2017 at 4:01 pm

      Mugabe na we si shyashya! Ubu wasanga kandi afite imitungo muri biriya bihugu yamagana!

  2. umusaza

    22/09/2017 at 11:08 am

    N’ubwo ntemera politique ya Mugabe cyane cyane ibijyanye n’ubukungu; nemera imbwirwaruhame ze iyo yigisha aba ba gasgakabuhake. Uwamuha imyaka igereranyije nk’iya Paul wacu ngo bafatanye kwigisha aba bazungu.

    • Murenzi

      22/09/2017 at 12:14 pm

      Politique yiwe y’ubukungu ntakibazo ifite. ahubwo ihanganye nabakomeye bayirwanya kubera kuyihimuraho kuko yambuye ubutaka bagashakabuhake akabusubiza abaturage.

  3. alfa

    22/09/2017 at 11:16 am

    Ndumva muzehe yararikocoye.

  4. keitha

    22/09/2017 at 11:22 am

    Muraho neza banyamakuru bu Museke? Murakoze kutujyezaho ijambo ryagaciro rya mr Mugabe nukuri mugihe isi yagira abanyakuri bashyira mugaciro yagira amahoro isi iri mubyago kuko iyobowe nigikoko cyigicurano kdi gifite imitungo yisi ituma gishorera rubanda nyamwishi America nihembe rimwe ryayo ikigihe igiye gusenyuka niramuka ishoje intambara muri Korea yaruguru ndarahiye ndakubwiza ukuri America iri mundunduro nubwo icumbikiye shitani ushaka kurangiza isi gusa abizera imana tuziko ntawuyizera uzakorwa ni soni.

  5. Hk

    22/09/2017 at 11:23 am

    ijambo ryiza ryumukambwe wacu,(ati system iriho ikiza benshi igakenesha benshi)

    Urugero rwahafi ni kigali,iyo ureba amazu abaherwe bakomeza kuzamura wibaza aho bo bakura amafranga kdi abaturage barakennye samagambo pe,mbona Leta ikwiye kuzatekereza kumananiza ari mubucuruzi kuko aho abaturage bageze harakomeye pe!

  6. Kagabo

    22/09/2017 at 12:46 pm

    Mugabe hari ibyiza yakoze hari ni ibibi yakoze. Byari kuba byarabaye byiza iyo yegama akareka abandi nabo bakagerageza. Gusa kubera gutinya ubucamanza, abategetsi bamwe bashaka kuzagwa ku butegetsi. Ndebera Museveni noneho ngo arashaka ko bongera guhindura itegeko bakavanaho limite d’age (imyaka umukandida agomba kuba atarengeje kugira ngo yiyamamaze), ko yamaze gutegura wa muhungu we Kanyerugaba aracyarwana n’iki?Abanyamerika ntabwo ari inshuti zanjye ariko biriya byo kutarenza mandats ebyiri ku butegetsi tubyemeranywaho.

    • Kantin

      22/09/2017 at 2:48 pm

      Ubuse iyo Mugabe atahaba, iri jambo FIBA ryavuzwe nande?
      Jye nibwirako IKIBAZO Atari imyaka umuntu amaze ku butegetsi, ahubwo uburyo ayobora cg ategeka nibyo byo kutebwaho. Nahose umuntu ayoboye neza, sibyiza ko yamara igihe abo ayoboye, babona kuri ibyo byiza ?
      Abazungu badushyizemo imyumvire jye ntemeranya nayo, rwose…urugendo ni nk’ibyo bya mandats.

  7. JADO

    22/09/2017 at 1:02 pm

    Imyaka 37!!!! yabaye Peresida abenshi mubo bari kumwe ari abana! Ijambo nkiri niry’agaciro, yatanze inama pe!buriya wabona hari abuburaga aho bihisha kuko hari abatatinyuka kuvuga ijambo nkaririya imbere ya gashakabuhake.
    Big up Africa Yacu
    MUGABE Ati”Muzane ikindi gikoko kitwa uko gishaka nacyo kizatsindwa.” asigiye umukoro urubyiruko

  8. Umuvugizi

    22/09/2017 at 1:19 pm

    Umusaza Mugabe ashobora gukora ibyananiye abandi, ndumva ijamborye rishobora guhagaratira ayabandi bahageranye ubwoba.

  9. SEMINEGA Paul

    22/09/2017 at 1:19 pm

    Nubwo bamwe mushima MUGABE,kuko agaya system iriho ikiza benshi igakenesha benshi,Mugabe nawe ari muli iyo system inyunyuza abaturage.Mu gihe abaturage ba Zimbabwe bakennye cyane,MUGABE n’umugore we basahuye igihugu barakira cyane.
    Naho kubyerekeye Intwaro, USA,RUSSIA na CHINA barimo gukora,biteye ubwoba.Ubu bageze mu gukora intwaro za Hypersonic.Nukuvuga zishobora kugenda ibirometero birenze 6 000 mu isaha.Barashaka kuzishyira mu kirere.Mutekereze namwe bagiye mu kirere,bakohereza Atomic Bomb igenda 10 0000 KM/H.Hari benshi batajya bemera ko IMPERUKA izaba.Nubwo mwaba mutemera Bible,nibuze ibintu birimo kubera ku isi,byagombye kubereka ko turi mu minsi y’imperuka.Bityo mugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,amakwe,etc…).Ntabwo ari bibi gukora ngo tubeho.Ariko guhera mu byisi gusa,bizatuma abantu hafi ya bose batuye isi barimbuka ku Munsi w’Imperuka (Yeremiya 25:33).Kuko imana ifata abantu bibera mu byisi gusa nk’Abanzi bayo (Yakobo 4:4).Ibi tubabwiriza,namwe imana ishaka ko mubikora.Mukiga Bible ikabahindura,namwe mukajya kubwiriza abantu ngo bahinduke.Iyo mwanze,Bible ibita abantu b’isi bagomba KURIMBUKA ku munsi w’imperuka,nkuko byagenze ku gihe cya NOWA.

    • nph

      25/09/2017 at 5:21 pm

      Iyo wanditse ijambo “Imana” utangije inyuguti ntoya (“imana”) uba uvuga ikigirwamana si Imana Rurema uba uvuga. iyo mana yawe y’inyuguti ntoya ntacyo yarwara isi!!!!!!!!!

  10. Mugabe

    22/09/2017 at 3:52 pm

    Mugabe ntakintu kizima yakungura abatuye isi. Yarwanyije imperialism ku nyungu ze wenyine apana inyungu za rubanda none dore Zimbabwe yahoze ikize kurusha South Africa yarayikenesheje,yayigize kingdom ye ahokuba republika.

  11. Rwego

    22/09/2017 at 4:36 pm

    MUGABE rwose ni umugabo njye ndamwera. mU BA Perezida bashyira mu gaciro hano muri Afurika, MUGABE aza mu ba mbere. Utamwemera azagende abane na TRUMP muri USA.

    Ntabwo MUGABE yarawaniye inda ye n’iy’umugore we nk’uko mbona hari uwiyita “Mugabe” wabyanditse. MUGABE Robert yarwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe kandi yabigezeho kandi abaturage baramushima. Ariko ba gashakabuhake bamufitiye inzika. That’s it.

  12. Nshizirungu

    22/09/2017 at 5:02 pm

    Nibyo koko Mugabe yavuze ijambi rijyanye n’igihe agezemo, ubu ari mu myaka y’inyongera, abandi bo baracyakeneye kubaho ntampamvu nimwe yatuma biteranya n’uwariwe were niyo mpamvu ntacyo bavuga sukuvuka ko batabona nk’uko Mugabe abibona ahubwo nuko MUgabe ntacyo atinya kuko yariye ingoma ariyongeza amaze kwijuta mumureke avuge gusa nuko ukuri kwe guhemukira abanyazimbabwe kuko aribo bigiraho ingaruka

  13. Arsene Niyonkuru

    22/09/2017 at 6:50 pm

    Nubwo Mugabe benshi bamufata nk’umunyarwenya ariko niwamuntu utazi kwihanganira ikibazo aho akibona kandi afite uburyo bwo kuba haricyo yacyivugaho. Ndumva afite reseau ubundi Trump yigize iki? Wamugani ko na Goliyati yaje gutungurwa nuko nacyo yaricyo ubwo we acyek’iki? Afrika ikeneye abagabo badatinya abandi bagabo nka Mugabe.

  14. Mugabe

    22/09/2017 at 9:55 pm

    Ayo ni amaranga mutima yawe”Rwego” ariko hari facts. Ntago mwemera even simply kuko yagundiye ubutegetsi, imagine 37yrs on power. Ubwose niki atakoreye igihugu mu myaka 15 azakora mu myaka 40!!? Kutagundira ubutegetsi ni fundamental issue yakagombye kuba yarubahirije niba koko yararwaniye inyungu za rubanda. Ukekako Mandela cg Obama gukomeza bakayobora byari kubagwa nabi cg batari bagikunzwe!? Ubu Zimbabwe ntiwayigereranya na South Africa, even ntiwayigereranya na Zambia kdi muri za 80 ariyo yari intangarugero muri Sub-Saharan Africa kubera inyungu za Mugabe numuryango we.

  15. Kageyo

    23/09/2017 at 3:53 am

    Ibi Mugabe avuga ntabwo nabiha agaciro kuko nubwo ubukene bw’igihugu cye wenda harimo nibihano ba mpatsibihugu bafatiye igihugu cye,Ntabwo umuntu yakwibagirwako izi Discouru na Kadhafi yazivugaga gusa aba bayobozi bose b’africa intege nke zabo ni zimwe.Kwihambira kubutegetsi bagapfana nabwo.Perezida Kagame yarivugiye ati Niba muri 2017 ntarabonye unsimbura ubwo nzaba narakoze nabi, kuko niba narakoze neza muri 2017 nzaba narabonye uzansimbura.

  16. smith

    23/09/2017 at 10:17 am

    ark ninde wababwiyeko zimbabwe ikennye ubuse mwibwirako umuturage wazimbabwe ariwe ubayeho nabi kurusha ibi bihugo byacu
    bariya bazungu iyo mushwanye inzira zose barazikoresha bagusebya baciye mubitangazamakuru hirya nohino.

    • nph

      25/09/2017 at 5:27 pm

      Ibyo ni ukuri kwambaye ubusa mfite incuti muri Zimbabwe bambwiyeko nta kibazo kidasanzwe kiriyo cyeretse ko abazungu bafatiye embargo icyo gihugu bagamije kwihimura kuri Mugabe ariko nta kidasanzwe! Ni nkuko abatazi u Rwanda birirwa mu itangazamakuru bumviriza babashuka ngo nta mutekano uri mu Rwanda n’ibindi byinshi babeshaybeshya ku nyungu zabo ntazi!!!!!1 Ngaho mbwira nk’umuntu wabona amakuru avanye kuri ba FDRL aheruka mu Rwanda 1994, bamuha ameze ate? Yabihakana ate? Niko muri Zimbabwe bimeze ibibazo byarahabaye ariko nta gikuba cyatsitse byatuma mwibasira umusaza!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock