Muri weekend Meddy ararara i Kigali – UMUSEKE

Muri weekend Meddy ararara i Kigali

Ngabo Médard Jobert ni izina ritegerejwe cyane i Kigali. Amakuru agera ku Umuseke aravuga ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa kane cyangwa se akaba yaza ku wa gatandatu saa cyenda {15h00}.

Meddy ategerejwe cyane i Kigali muri iyi weekend

Meddy ategerejwe cyane i Kigali muri iyi weekend

Meddy umaze imyaka irindwi muri Amerika, agarutse mu Rwanda mu gitaramo cya ‘Mutzing Beer Fest’ kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 gitegurwa n’uruganda rwa Blarirwa rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Muri iyo myaka yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo izitegerejwe n’abantu batari bake nka Nasara, Burinde bucya, Nta wamusimbura na Slowly aherutse gushyira hanze.

Mbere yuko ajya muri Amerika yari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki cyane cyane kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ese urambona, Mubwire, Amayobera, Igipimo n’izindi.

Uretse igitaramo kimwe yakoze akaririmbamo zimwe muri izo ndirimbo, ubu nibwo abantu bategereje kumubona neza aririmba izisaga 16 zose bakunze.

Urutonde rw’indirimbo Meddy azaririmba i Kigali

  • Slowly
  • Ese urambona
  • Akaramata
  • Ungirir’Ubuntu
  • Amayobera
  • Burinde bucya
  • Nasara
  • Ndi uw’i Kigali
  • Holly Spirit
  • Oya Maa
  • Igipimo
  • Mubwire
  • Ubanza ngukunda

Agace gato k’amateka ya Meddy

Ngabo Médard Jobert yavukiye i Burundi mu mugi wa Bujumbura tariki ya 07 Kanama 1989. Avuka kuri Se witwa Sindayihebura Alphonse na Nyina witwa Cyabukombe Alphonsine. Ni umwana wa kabiri mu muryango mu bana bane bavukana. Ni abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Amashuri y’incuke ‘Nursery’ yayize mu kigo cya ‘Ecole Indépendante’ mu Burundi. Atangira amato ‘Primary’ mu kigo kitwa ‘Ecole Primaire St. Joseph’. Nyuma nibwo yaje kuza mu Rwanda ayakomereza muri Ecole Primaire La Colombière.

Meddy yahise akomereza amashuri yisumbuye muri Lycée La Colombière. Ayarangije ahita ajya muri KIST ahiga igihe gito akomereza muri ULK ari naho yavuye ajya muri Amerika gukomerezayo amashuri ye.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock