Muri Zambia, inzovu yishe umubiligi n’umuholandi – UMUSEKE

Muri Zambia, inzovu yishe umubiligi n’umuholandi

Muri Pariki yo muri Zambia, umubiligi w’imyaka 57 n’umuholandi w’imyaka 64 bishwe n’inzovu nyaminini ibasyonyoye kuko bari bayisatiriye cyane nk’uko bivugwa na Lusaka Times.

Police muri Zambia yatangaje ko aba babiri bapfuye nyuma y’uko iyi nzovu ibakandagiye ikabaribata ubwo bari bayegereye cyane ngo bayifate amafoto hafi y’ahitwa Maramba River Lodge.

Police ngo yasanze aba bantu bapfuye bakomeretse bikabije imibiri yabo ijyanwa ku bitaro bya Livingstone.

Aba bari abakerarugendo baje kureba inyamaswa.

Inzovu ni inyamaswa y’indyabyatsi ariko ishobora kugira amahane mu gihe yumva yavogerewe.

Abasura za Pariki ubundi basabwa kwirinda kwegera cyane inyamaswa kabone nubwo zaba ari indyabyatsi.

Bene izi nyamaswa kandi ubundi zitanga ibimenyetso runaka mu gihe zibona zibangamiwe n’abazisuye, utabyitayeho akabirengaho akazegera ni we kenshi uhura n’akaga.

Inzovu nkuru yo muri Africa ishobora gupima toni hagati y'eshatu n'esheshatu. Tekereza rero ishyize hasi umuntu w'ibiro 90 gusa igakandagira

Inzovu nkuru yo muri Africa ishobora gupima toni hagati y’eshatu n’esheshatu. Tekereza rero ishyize hasi umuntu w’ibiro 90 gusa igakandagira

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. ruhaya

    12/11/2017 at 8:18 pm

    Title yiyi nkuru wagirango mwishimiye ibyabaye murasa nkabogeza. Ahubwo iyo mwogeza cyane mukavuga ko inzovu yivuganye umubirigi numuholande. Imana ibakire RIP

  2. Masumbuko

    12/11/2017 at 10:35 pm

    Bagize ngo ni zimwe ziwabo birirwa basomagurana

  3. Together

    13/11/2017 at 11:56 am

    Gusura inyamanswa ntibivuga kuzibangamira ukazikubetaho.ngirengo uretse n’inzovu inyamanswa ntoya uyisanze muri park utitonze yakwivugana da! Mbere yo gusura hage habanza guhabwa amabwiriza.

  4. Uwera

    14/11/2017 at 10:57 am

    ahubwo se barinze bagera aho nta barinzi babari hafi koko?

  5. Bibi

    14/11/2017 at 11:36 pm

    Imana yakire abo bantu mu batlyo

  6. ndagijimana emmanwel

    17/11/2017 at 7:51 pm

    nago arukojyeza pe umuntu utababazwa nibi suwanjye kd gusa imana ibacyire

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock