Musanze: Abajura bibye ibikoresho by’abakobwa bo mu kigo cya G.S.Kigombe – UMUSEKE

Musanze: Abajura bibye ibikoresho by’abakobwa bo mu kigo cya G.S.Kigombe

Ahagana saa cyenda z’ijoro ryo kuwa mbere rishyira ku wa kabiri tariki 7 Ugushyingo, mu rwunge rw’amashuri rwa Kigombe hazwi nka ‘GSK’, abajura bataramenyekana binjiye aharara abakobwa (dortoire) biba bimwe mu bikoresho byabo, bamwe mu banyeshuri bavuga ko abaje kuhiba babanje gukupa umuriro muri zimwe mu nyubako z’ikigo.

Umwe mu banyeshuri wumvise abakobwa batabaza mu masaha y’ijoro utifuje ko amazina ye atangazwa kubera ko atinya kwirukanwa, yabwiye Umuseke ko bakanguwe no kumva urusaku rw’abakobwa bataka ko bibwe, nyuma ngo bakije amatara y’aho barara yanga kwaka.

Ati “Basakuje, ducanye amatara biranga kuko ayo muri dooro (Dortoire) zombi bari bayakupye, nyuma twanasanze banaciye urusinga rw’amashanyarazi rwo muri refe (Réfectoire: aho bafatira amafunguro), twahuruye dusanga bari hanze berekana zimwe mu nkweto zari zandagaye hanze ku ibaraza kandi zari zabitswe na ba nyirazo, kuko inyinshi muri zo bari bazimeshe. Nibwo bose barebye; bamwe babura ama-bags (Ibikapu), inkweto n’imyenda,…

Uyu munyeshuri avuga ko ubujura muri iki kigo, bumaze kuba akarande kubera ko ngo kuva mu ntangiro z’uyu mwaka w’amashuri 2017 bamaze kwibwa byibura kane.

Ati “Aha muri GSK hasigaye hari ubujura bukabije, aharara abahungu hamaze kwibwa 3 muri uyu mwaka, gusa ariko mu bakobwa bo ni ubwa mbere. Twe dukeka ko ari bamwe muri twe batwibira ibikoresho, ariko n’ubwo baba atari bo baba bafitanye imikoranire n’abajura bo hanze y’ikigo kuko baba basa n’ababa bazi abo bagomba kwiba. Gusa ariko na none iyo dutekereje ku barinda ikigo nabo ntitubashira amakenga kuko nabo birashoboka ko babigiramo uruhare.

Abanyeshuri bakavuga ko kuba bahora bibwa ahanini biterwa n’uko hari igice kimwe kitazitiye, ngo bishoboka ko ariho byaba binyuzwa. Ubu bujura ngo busigaye butuma bahora bahangayikiye kwibwa.

Umwe mu banyeshuri bibwe ibikoresho witwa Nshuti Judith aganira n’Umuseke yagize ati “Nakanguwe n’urusaku rw’abanyeshuri, numva hari utatse ngo igikapu cye bakibye, nanjye ndebye iyanjye nsanga bayijyanye n’ibyari biyirimo byose.”

Ishimwe Ruhire Danny, umukozi muri iki kigo ushinzwe imyifatwarire (Animateur) nawe yemeza ko muri iki kigo hibwe, kandi ko atari ubwa mbere, dore ko ngo hari na bamwe mu banyeshuri babyirukaniwe.

Yagize ati “Numvise urusaku, nsohotse mpura na ‘animatrice’ baje ngo tubatabare bibwe, twakurikiranye dusanga zimwe mu nkweto zinyanyagiye hanze kandi zari muri ‘dortoire’, twakurikiye mu nzira tugenda tubona bike muri byo byatakaye, gusa twagarukiye mu Gashangiro tuba tubiretse. Twanahise twitabaza inzego za hano hafi zishinzwe umutekano, gusa ntabwo batwitabye, ubu dutegereje ko bose bava mu bizamini hanyuma tubone kumenya neza umubare w’ibyibwe.”

Umuyobozi wa GSK, Serge Mukuta yatubwiye ko yari amaze iminsi itatu atari mu kigo, bityo ngo ibyabaye ntabyo azi.

Gusa, Mukuta yemeza ko mu minsi ishize hari umwe mu banyeshuri bagaragaweho n’ingeso y’ubujura arirukanwa, ngo bakaba bategereje ko ababyeyi be baza bakagirana ibiganiro.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

1 Comment

  1. Chris MUHIRE

    08/11/2017 at 10:55 am

    Yooo GSK mwihangane cyane pe! mur’abaturanyi nanjye nd’uwo muri ESIR ariko nukuri pole sana pe! iminsiiba myinshinshi igahimwa n’umwe w’ingenzi ndizera neza ko bose bazafatwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock