Musanze: Akarere kashimiye Miss Sharifa ku bikorwa ari kuhakorera – UMUSEKE

Musanze: Akarere kashimiye Miss Sharifa ku bikorwa ari kuhakorera

Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2016, Akarere ka Musanze kamushimiye ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze cyo gukura mu bwigunge abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 80 akababonera ubumenyi bujyanye n’imyuga (kudoda).

Abayobozi b’akarere n’abagore 35 basoje ayo mahugurwa

Ku ikubitiro, ikiciro cya mbere cy’abarangije ayo mahugurwa yari amaze amezi ane (4) bagera kuri 35 bakaba bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba bakwishingira cooperative cyangwa se bakaba banazisabisha akazi.

Abinyujije mu cyo yise ‘Muhoza Foundation’, abo bagore bose bakaba barashinze cooperative yitwa ‘My Value, My vision’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, yasabye Umuhoza Sharifa gukomeza icyo gikorwa ndetse amwizeza ubufatanye n’Akarere ka Musanze muri uwo mushinga.

Yavuze ko icyo gikorwa kiri mu bikorwa bituma Akarere karushaho kwesa imihigo kandi kikanafasha urubyiruko gutekereza ku cyatuma rutera imbere kurushaho.

Ku kibazo cyari kimaze kugaragazwa na Sharifa kijyanye n’imbogamizi zo kubura aho yigishiriza abo bantu bose n’ibikoresho bike, ariyo mpamvu yabaciyemo ibice uko ari 80 bose ntibabonere impamyabumenyi kimwe, ubuyobozi bw’akarere bwamwemereye ko bugiye gufatanya nawe gukemura icyo kibazo.

Sharifa yavuze ko nubwo atabaye nyampinga w’u Rwanda ataribyo yari arambirijeho cyane. Icyo yashakaga byari uko yabona aho amenyekanishiriza umushinga yari afite kuva mu buto.

Ubu, arakishakira amafaranga yishyura abarimu bigisha abo bagore akanagura ibikoresho bimwe na bimwe abifashijwemo n’umuryango we, ngo igihe kizagera agere ku nzozi ze.

Biteganyijwe ko ikiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’abagore bagera kuri 45 kizatangira amasomo mu mpera za Gashyantare 2017 kikazayasoza muri Kamena 2017.

Abayobozi b’akarere na Sharifa beretswe ibikorwa abo bagore batangiye kwikorera

Banadoda ibikapu watwaramo ibintu bitandukanye

Aba bagera kuri 35 nibo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cy’abarangije amahugurwa

Bamurikiwe bimwe mu bikorwa abo bagore bakoze mu gihe bari bakirangiza guhugurwa mu budozi no mu bugeni

Bafata ibyavuye ku mbaho bakabikoramo imitako

Aba ni abagize ikindi kiciro kigiye gutangira ayo mahugurwa

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yashimye cyane ibikorwa bya Sharifa

Inspector Ntiyamira Viateur niwe wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, na Uwamahirwe Blandine uhagarariye inama nkuru y’abagore mu Karere ka Musanze

Clementine warangije ayo mahugurwa, yashimiye Sharifa avuga ko yamukuye mu menyo y’isi. Ko umuryango wabanje kumwirukana ukimenya ko afite inda. Ariko ubu arumvwa kuko yibeshejeho

Ababyeyi ba Sharifa bamufasha muri ibyo bikorwa mu gihe atarabona abaterankunga

Abana babo bagaburiwe

Bacishijemo bacinya akadiho

Photos@Mugunga Evode/UMUSEKE

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

0 Comments

  1. C

    16/02/2017 at 9:22 pm

    Good

  2. Karambizi Olivier

    16/02/2017 at 10:06 pm

    Sha urabikwiye pe usanzwe uri umwana mwiza

  3. IMBWA

    16/02/2017 at 11:01 pm

    NUKO WA

  4. simba Jean

    17/02/2017 at 6:26 am

    hazagire umpa telephone zuyumwana mufashe kubona abaterankunga

    • Hadji

      17/02/2017 at 8:32 am

      Zibaze Google

      • simba Jean

        17/02/2017 at 10:26 am

        @ Hadji,
        Nagerage Google kenshyi, ariko ndazibura. Ntaziri kuri Google, nawe geragaza urebe.

    • Fred

      04/03/2017 at 12:13 am

      Ese nkuyu ukora bikagaragara yagiye aba ariwe wibera miss kweri big up mukobwa nubwo ntakuzi ariko ufite ibitecyerezo bizima ndetse nubushacye.

  5. Nzarebandora

    17/02/2017 at 8:14 am

    Komerezaho MWARI w’i RWANDA, abafite uburyo bwo kubona abaterankunga nibagufashe rwose

  6. Gigi

    17/02/2017 at 8:30 am

    MTN, Bralirwa, TIGO, AIRTEL, MIGEPROF, RWANDA muri he ko iki gikorwa ari indashyikirwa kigamije gukura umwana w’umukobwa mu bwigunge nyuma y’ibibazo aba yaratewe n’undi badahuje igitsina.

    Hazakurikireho n’ubukangurambaga mu mashuri mwigisha abana b’abakobwa kuvuga hoya igihe cyose hari ubasabye ku gitsina kugira ngo ibyo kubyarira mu rugo bisigare ari umugani.

    Vive #Miss Sharifa ndakwemeye ufite indoto kandi

  7. Mirindi

    17/02/2017 at 8:39 am

    Ubu koko ari uyu mwana ari na wa wundi witukuje umwiza ni uwuhe?

  8. j paul

    17/02/2017 at 8:46 am

    bravo mukobwa mwiza, uri serious kuko umushinga wawe warawukomeje na nyum y’irushanwa wawutangarijemo

  9. Sarah

    17/02/2017 at 9:57 am

    Congs sharif igihugu gikeneye abantu nkawe kandi igihe kizagera inzozi zawe zibe impamo Imana izabigufashamo

  10. Leoncie

    17/02/2017 at 10:54 am

    Nibyo rwose igihugu cyacu gikeneye abakobwa nka Sharifa bafite ibitekerezo bizima kandi byubaka igihugu n’abagituye.

  11. Bandora Charles

    20/02/2017 at 2:50 pm

    Sharifa,uranyemeje genda wamwariwe.
    ariko koko umugiraneza wo kwirembo ry´Urwanda nkuyu yabuze
    koko abamutera ingabo mubitugu?
    Ntabwo ndi umuterankunga wohejuru,ariko aze ashireho inamba za konti
    umuntu yashiraho umusanzuwe,nanje ndimo.

  12. Bandora Charles

    20/02/2017 at 2:53 pm

    Ariko icyo gitekerezo,aze yige uko yakuraho urujijo,kugira umuntu aze amenye
    neza ko ari Sharifa Miss ubwe,noneho ntihazagire abamwiyitira ngo batware
    iby´abandi batakoreye!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock