Musanze: Ubutumwa burwanya Jenoside bwaca n’ahandi hatari mu ndirimbo gusa – UMUSEKE

Musanze: Ubutumwa burwanya Jenoside bwaca n’ahandi hatari mu ndirimbo gusa

Mu muhuro wahuje abakorera ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Musanze, basabwe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside ko mu bikorwa byabo bajya banakora bihangano bifite intego yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo.

Bamwe mu bahanzi bakomeye i Musanze yabyakiriye neza

Abahanzi ngo bafatwa nk’imboni za rubanda bityo hakaba hari benshi bashobora guhindurwa n’ubutumwa batanga Komisiyo ivuga ko ari umusanzu batanga mu kubaka u Rwanda rw’ejo ruzira Jenoside.

Mukamukesha Julienne, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside mu turere twa Musanze na Burera yasabye aba bahanzi bo mu ngeri zitandukanye kwifashisha ubuhanzi bwabo bagatanga umuganda mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo cyane cyane mu rubyiruko n’abandi bantu bose babona ibihangano byabo.

Avuga abahanzi bakagombye guhora bubakisha ubutumwa bwo mu bihangano byabo nti bibe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo bakajya babizirikana no mu yindi minsi.

Ati: “Iyaba abakora ikinamico, ubugeni, abaririmba, n’abandi batandukanye bafite uruhare runini nka CNLG twabasaba mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, gusakaza bene ubu butumwa ni inshingano zabo nk’uko ari n’iz’Abanyarwanda bose mu kubaka igihugu. Ubutumwa mutanga bugera kuri benshi, rero sinshidikanya ko bunashobora guhindura benshi.’’

Mukamukesha akomeza avuga ko gutanga ubutumwa burwanya Jenoside atari iby’abaririmba gusa, anaboneraho gukangurira abakora ubundi buhanzi kujya babishyiramo kuko na byo babifitemo impano.

Ati: “Urugero nabaha ni nko ku bashushanya; hari igishushanyo kivuga, ugikoze ukagishyiraho ubutumwa burwanya Jenoside ndahamya ko waba ari umusanzu ukomeye utanze ubinyujije mu mpano yawe.”

Umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu mujyi wa Musanze uzwi ku izina rya “May Lo” yabwiye Umuseke ko ubu ari ubutumwa buje ari ngombwa kandi ngo bikaba binabibukije uruhare rwabo nk’abahanzi mu kugira ubutumwa bukangurira abantu kutagira ingengabitekerezo n’ikindi kintu cyose cyazana umwiryane mu bantu.

Ati: “Nk’Umunyarwanda ukunda igihugu, unazirikana amakuba u Rwanda rwaciyemo, kuri njye ni nko korosora uwabyukaga. Nkatwe duhura na benshi rwose, ku buryo nkeka ko twese twifashishije impano zacu, tukanyuzamo ubutumwa bwubaka imitima y’abantu, nta kabuza hari abahinduka tukaba mu gihugu kizira amacakubiri na Jenoside.

Umuhuzabikorwa wa CNLG Musanze Burera Mukamukesha Julienne

Abakinnyi b’Ikinamico nabo basabwe kujya batanga ubutumwa burwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Hari abahanzi bo mu ngeri zitandukanye

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock