Musanze: Urubyiruko na Police bubakiye Mamuwera wapfakajwe na Jenoside – UMUSEKE

Musanze: Urubyiruko na Police bubakiye Mamuwera wapfakajwe na Jenoside

Urubyiruko rusanzwe ari abakorerabushake mu bufatanye na Police mu gukumira ibyaha, batangiye kubakira igikoni Mamuwera Esther wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mubyeyi ashimira urubyiruko rwa none rurangwa n’ibikorwa by’urukundo mu gihe urwa mbere ya Jenoside rwishoraga mu bikorwa by’urugomo.

Uru rubyiruko rusanzwe rukorana na Police mu bikorwa byo kurwanya ibyaha

Uru rubyiruko rusanzwe rukorana na Police mu bikorwa byo kurwanya ibyaha

Uyu mubyeyi w’imyaka 44 utuye mu mudugudu wa Nduruma, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ashimira Leta y’u Rwanda iri gutoza urubyiruko rwa none gukora neza.

Avuga ko inzu yigeze kumara igihe abamo yari yarangijwe n’ibiza ariko Leta ikaza kumugoboka ikamwubakira. Ati “Icyo gihe niseguraga agahinda nkisegura ishavu.”

Uyu mubyeyi wabaga mu nzu itagira igikoni ashimira urubyiruko rwakimwubakiye, akavuga ko ibikorwa byarwo bitandukanye n’ibyo bagenzi babo bakoraga mbere ya Jenoside.

Ati “Ubu nzajya mbwira abandi ihumure ko urubyiruko rusigaye rukora neza, kandi ko rushyigikiye iterambere ry’Abanyarwanda.

Asaba urubyiruko gukomeza ibikorwa by’urukundo nk’ibi kuko bafite umukoro wo gukosora icyasha bambitswe n’ababanjirije.

Yagiriye inama bamwe muri bo bari kwishora mu bikorwa bibi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bibatesha agaciro, avuga ko nta terambere bageraho mu gihe baba bakomeje kugendera muri izi nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre washimiye urubyiruko rukomeje kurangwa n’ibikorwa byubaka, yarusabye gukomeza gufasha inzego z’umutekano mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yasabye aba basore n’inkumi gukorera hamwe kuko ari byo bitanga umusaruro igihugu kibakeneyeho.

Ati “Ntimureba igikorwa murimo (yavugaga iki cyo kubakira utishoboye)? Ibi ni byo tubakeneyeho nk’imbaraga z’igihugu n’abazayobora u Rwanda ejo hazaza, murusheho kubaka igihugu kiryoheye buri muturarwanda wese kuko ni cyo twifuza.”

Abo mu nzego z’umutekano bafatanyije n’urubyiruko kubaka iyi nzu

Urubyiruko rw’abakoranabushake rwashimiwe imigenzereze myiza

Mamuwera afite ubumuga bw’akaguru ashima cyane uko Leta yigisha urubyiruko gukora ibyiza

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock