Museveni arashaka guhindura itegeko nshinga akaziyamamaza muri 2021 – UMUSEKE

Museveni arashaka guhindura itegeko nshinga akaziyamamaza muri 2021

*Ingingo imubangamiye ni iya 102 ibuza Umukandida kutarenza imyaka 75.

Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, (NRM) bumvikanye ku kujyana umushinga w’itegeko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka ingingo zivuga ku myaka Umukuru w’Igihugu agomba kuba atarengeje zikavamo.

Perezida Yoweri Museveni ari mu ba Perezida bamaze igihe kirekire ku butegetsi aburiho kuva mu 1986

Igihe byaba byemewe n’Inteko Nshingamategeko, Perezida Yoweri Museveni, umaze kugeza imyaka 73 yazemererwa kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2021.

Uyu mukambwe ari ku kuva mu 1986 (abumazeho imyaka 31) ari gutegeka manda ya gatanu.

Umushinga w’itegeko ushyigikiwe n’abadepite 200 ba NRM, ugamije guhindura ingingo ya 102 y’itegeko nshinga rya Uganda iteganya ko Umukandida mu matora ya Perezida atagomba kuba ari munsi y’imyaka 35 kandi atagomba kuba arengeje imyaka 75.

Hari amakuru avuga ko abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi bafite ubwiganz emu Nteko ishinga amategeko bashobora gutora bemeza iri tegeko, ariko hakaba hari bamwe babyanze haba mu Badepite na bamwe mu bari muri Guverinoma.

Umwe mu Badepite bashyigikiye guhindura ingingo ya 102 yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo gusanga muri Uganda hatari abantu benshi bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu ngo gitere imbere.

Undi mudepite udashyigikiye iki gitekerezo yabwiye umunyamakuru wa BBC i Kampala ko uyu mushinga w’itegeko udashobora kujyanwa mu Nteko ishinga amategeko hatabanje kubaho kamarampaka (Referendum) mu batuye Uganda.

Abadepite ba NRM bavuga ko icyifuzo cyo kugeza umushinga w’iri tegeko ku bagize Inteko ishinga amategeko kizabashyikirizwa bitarenze icyumweru.

Muri Africa hakunze kumvikana bamw emu Bakuru b’ibihugu basanze inzira ya nyuma yo kuguma ku butegetsi ari uguhindura zimw emu ngingo zabakumiraga kongera kwiyamamaza ahanini bishingiye ku kutarenza umubare wa manda ariko muri Uganda ho inzitizi ibaye imyaka.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Akumiro

    13/09/2017 at 7:21 am

    Uyu niwe abanyamerika bamaze imyaka myinshi batubwira ko ari ku isonga ry’abayobozi b’icyitegererezo (modern leaders), barimo icyo gihe na ba Meles Zenawi, issaias Afewerki, Paul Kagame, nyuma haza na Kabila. Byaje kugenda bite?

  2. UWIBAMBE Josias

    13/09/2017 at 9:21 pm

    Impamvu African presidents benshi bagundira ubutegetsi (Power clinging),biterwa nuko burya ubutegetsi nyabwo buba bufitwe n’igisirikare.Niyo mpamvu ba MUGABE batavaho.Iyo hagize ushaka kuvuga,arafungwa cyangwa akicwa.Reba ibyo igisirikare n’igipolisi cyakoreye ba TZIVANGILAYI na Colonel Cyiza BESIGYE.Imbunda nizo zitegeka muli Africa.M7 nawe azategeka kugeza apfuye nk’ibindi binani byose.Ikindi kandi African presidents benshi,batinya kuvaho kubera ibintu byinshi bibi baba barakoze.Bica abantu,bagasahura amafaranga menshi y’igihugu,bagatonesha bene wabo,etc…Ngirango mukurikirana inkuru ya “Les biens mal acquis”,nukuvuga Presidents basahura ibihugu byabo,bakajya kugura imitungo ihenze cyane I Burayi na Amerika.Nibyo Presidents baba batinya,bagakora uko bashoboye ngo batavaho.Ubu noneho iyo bapfuye,basigaye basimburwa n’abana babo,ukagirango igihugu ni ISAMBU y’umuryango wabo.Byose babiterwa nuko senior officers bayobora igisirikare,cyane cyane Presidential Guard,baba ari abantu babo.Urugero,umuhungu wa M7,General MUHOOZI KAINERUGABA,niwe utegeka Presidental Guard.Nihagira uvuga,azamwereka.

  3. Paulus

    14/09/2017 at 8:34 pm

    Abatari aba Uganda bibabwiye iki? Amerika n Uburayi bishinzwe iki muri Africa?… ishyari right? abo bibwira ko berekanye impungenge nibo bateje chaos and disorders mu bihugu. Wibaze, Ese Abaturage barashaka uwo muyobozi? NIba ari yego, ni iki cyamujyana? Ese igihugu kirimo gutera imbere? Yego, azajyanwa ni iki?… Icyakora niba bikwiye ko agenda, agende.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock