Mushikiwabo ati “Leta izakomeza gufasha itangazamakuru” – UMUSEKE

Mushikiwabo ati “Leta izakomeza gufasha itangazamakuru”

Kigali – Uyu munsi, mu kwizihiza umunsi w’amakuru muri Africa ndetse n’ikiganiro cyaguye cy’abakora itangazamakuru mu Rwanda (Media Dialogue) Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko Leta igikomeje umuhate wayo mu gufasha iterambere ry’itangazamakuru.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye 'Media Dialogue' uyu munsi

Minisitiri Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye ‘Media Dialogue’ uyu munsi

Yatangiye yibutsa ko afitanye isana cyane n’amakuru kandi yigeze no kuba Minisitiri w’itangazamakuru (Ministeri ubu itakibaho) ko bityo ibigendanye n’amakuru bimufasheho kandi yifuza iterambere ryabyo.

Mu ijambo rye yibanze cyane ku iterambere ry’itangazamakuru mu ruhando rwa Africa.

Avuga ko itangazamakuru uyu munsi rigomba kwinjira mu ntego z’iterambere rya Africa (Agenda 2063) rikageza ku banyafrica amakuru anyuranye cyane cyane agendanye n’impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho.

Ati “itangazamakuru rikwiye kandi rigomba kuba mu buzima bwiza abayobozi ba Africa bifuza kugeza ku baturage babo, ritanga amakuru akenewe ku banyafrica.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu mavugurura ari gukorwa mu muryango w’ubumwe bwa Africa rimwe muri yo rikomeye harimo “kugeza amakuru ya AU ku banyafrica” kugira ngo bamenye ibyo abayobozi babo bari gukorera Africa.

Yavuze ko muri ibi biganiro bya none yiteze kumva ibisubizo ku buryo itangazamakuru ryakomeza gutera imbere, ryahangana n’imbogamizi rifite n’uko hakubakwa ihuriro ry’itangazamakuru muri Africa, ndetse n’ikibazo cyo kwigenzura cyane muri iki gihe cy’isakazamakuru ryihuse (digital era).

Asoza yashimangiye ko Leta y’u Rwanda igifite umuhate wo gufasha iterambere ry’itangazamakuru, kugira ngo rigere ku ntego Africa ifite no gutanga amakuru ku rwego rw’umugabane.

Abayobozi n'abafatanyikorwa banyuranye bitabiriye 'Media Dialogue' uyu munsi

Abayobozi n’abafatanyikorwa banyuranye bitabiriye ‘Media Dialogue’ uyu munsi

Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, avuga ko Africa itaragira ibitangazamakuru bikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga bityo hakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo mu myaka micye iri imbere Africa igire ibitangazamakuru bimwe bikomeye ku rwego rw’isi.

Prof Shyaka avuga ko kugira ngo itangazamakuru rikomere mu Rwanda ibitangazamakuru bikwiye kwishyira hamwe bikabasha guhangana n’isi nshya y’ikoranabuhanga.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye ‘Media Dialogue’ uyu munsi

Minisitiri Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye ‘Media Dialogue’ uyu munsi

Abayobozi b'ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ibi biganiro

Abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ibi biganiro

Aldo Havugimana uyobora ARJ yatanze ikiganiro ku bijyanye n'imibereho y'ibitangazamakuru

Aldo Havugimana uyobora ARJ yatanze ikiganiro ku bijyanye n’imibereho y’ibitangazamakuru

Abakora mu rwego rw'Itangazamakuru mu Rwanda baganiriye ku bijyanye n'uyu mwuga

Abakora mu rwego rw’Itangazamakuru mu Rwanda baganiriye ku bijyanye n’uyu mwuga

Ni ikigani cyabanyuze

Ni ikigani cyabanyuze

Bakina Welars (ibumoso) uyobora ishami ry'itumanaho muri ICK yaje kurahura ibyo azasangiza abiga muri iri shuri

Bakina Welars (ibumoso) uyobora ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri ICK yaje kurahura ibyo azasangiza abiga muri iri shuri

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. hugo

    07/11/2017 at 12:02 pm

    Ni gahunda nziza cyane !

    • Edward

      07/11/2017 at 4:53 pm

      Nigahunda nziza rwose , nigahunda nziza iganisha abanyarwanda mu ICYEREKEZO CYUMUNEZERO mu UBUMWE UNURIMO NO GUKUNDA IGIHUGU . mushobora gukomeza gutera imbere amajyambere mugatumbagiza kugeza hejuru y IMANA ariko ntarukundo mufite byose nyine nihahandi . ISOMO MBOINA ABANYARWANDA BAKWIYE GUKURAMO NUKO URUKUNDO RUGOMBA KUBA MURWANDA KANDI RUKJEMERWA . NIKO YATUBWUIYE K M P FOR PEACE IMANA IMURINDE , IMUBE HAFI KANDI IMUGE AMAHORO NIMIGISHA MYINSHI HAMWE NABASANGIRA NGENDO BE , IMANA IKUNDA ABATU , IMANA NYIRABANTU IBOHORE URWNDA NABANYARWANDA , MUNKOMEREZE BARAFINDA SEKIKUBO FRED UMUNYAPOLIKE WAMAHORO WIKANOMBE MUTI DORE RWUIGARA ZA MPANVU NZIZA MAGANABIRI ZIMUVIRIYEMO UBUROKO UBU NDARIBWARIBWA NGAHO NMWE UMUSEKE MUKOMEZE MUKORERE MUBWISANZURE BUGENEWE ABANA B IMANA , MUKURE ABNTU KUMUNIGO SIBYO . MUSUHZE NA BELETIRIDA WA MUNYAMAKURU UTAZI GUKUBURA , MTI REKA UBUGORO , WITABIRE UMURIMO

  2. Uwizeye

    07/11/2017 at 12:21 pm

    Mu bihugu byinshi by’Afrika,ntabwo itangazamakuru rishobora kwigenga,kuko abategetsi baba badashaka umuntu ubavuga nabi.Ugasanga TV na Radio bivuga ko ibintu byose bimeze neza.Ntihagire uvuga ubukene mu gihugu,ubushomeri,akarengane,kubura taxi kubera monopoly ya companies zitwara abagenzi,…Muli make TV na Radio by’igihugu,ziba arizo kwamamaza abayobozi.

  3. Justin

    07/11/2017 at 1:16 pm

    Leta nibanze ihe ibyo binyamakuru byigenga amatangazo yo kwamamaza.

  4. Kazitunga

    07/11/2017 at 4:39 pm

    Itangazamakuru rihe se ni aho babuze.kwirirwa bavuga inkuru za SAFI na NIZZO na KNOLESS nta kindi bazi.

    • Rwenya

      07/11/2017 at 6:48 pm

      Kazitunga, nawe ntugakabye rwose. N’amakosa ya FERWAFA barayamagana ku mugaragaro.

  5. Tate

    07/11/2017 at 7:19 pm

    Yewega munyarwanda.

  6. Imvaho

    07/11/2017 at 7:23 pm

    Harya u Rwanda rumaze guhungwa nabanyamakuru bangahe, bamwe baranishwe? Abandi barafunzwe cyangwa bafunze? Harya hafunzwe amaradiyo angahe ndetse na VOA nayo ngo bari kuyisabira gufungwa? Itangazamakuru mu rw’imisozi 1000 Oyeeee.

  7. Ntarugera FRançois

    08/11/2017 at 10:23 am

    Nyuma yo kwitabira kwizihizwa k’umunsi w’amakuru muri Africa ndetse n’ibiganiro byaguye by’abakora uwo mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda hamwe n’abafatanya bikorwa nkanakurikiranira hafi buri bitekerezo byatazwe n’abitswe (TOP Brains)nashoboye kumva no kubona ko izo nararibonye ntaho zitandukaniye n’abakurambere bacu , ababyeyi, n’abavandimwe baharaniraga kwibihora mu myaka ya za 1950 bishyira 1961 aho wasangaga mu Rwanda ndetsen’ahandi tugifite wa muco wo kwifatira umubare gatanu(5)mu bantu barenga 200 , abo bantu bitwa abavuga rikijyna; nashoboye gusesengura ko mu Rwanda ndetse n’ahandi tugifite ikibazo cyo kutamenya agaciro cy’igitekerezo ndetse n’igiciro cyacyo!Ukuri nuko abashaka ayo makuru cyangwa ubyo bitekerezi baba bafite ibyo bashaka kumva bishobora kuba bitandukanye n\ibyabatanga ayo ayo makuru cyngwa ubyo bitekerezo. Ikibazo ntabwo ari uburyo ibiotekerezo bitangwa , hakoreshwa ikoranabuhanga (ICT)cyngwa twakwigumira muri gakondo ahubwo ikibazo cy’ibanze ni ukubanza tukamenya n’iki twifuza guvuaga ndetse tujkanagaragaza inyungu zirimo.

    Nubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko “itangazamakuru rikwiye kandi rigomba kuba mu buzima bwiza abayobozi ba Africa bifuza kugeza ku baturage babo, ritanga amakuru akenewe ku banyafrica” ariko mu myaka 13 gusa leta ifashe gahunda yo kuvugurura inzego zinyuranye, itangazamakuru ntabwo ryasigajwe inyuma nkuko bigaragrarira mu bikorwa binyuranye ryagiye rigezwaho. Ibi ndabivuga kuko ndi umwe mu bantu bagendanye n’izo mpinduka guhera mu 2003-2004 kugeza none. Mu bivugwa n’impuguke z’uwo mwuga , havugwamo ubukene bukabije , ireme ry’inkuru zishyirwa ahagaragara ndetse no guhangana hagati y’itangazamakuru n’ubuyobozi bwite bwa leta, ariko ntibyumvikana ukuntu abakora uwo mwuga bamaze imyaka myinshi bigishwa binyujijwe mu buryo bunyuranye ariko hakaba hakigaragra ko inkuru dutangaza zikibuze ireme ndetse ntizinashore gutunga ba nyirazo!.

    Ndashimira abantu bagize igitekerezo cyo kujya hahembwa abanyamakuru bakora neza.

    Ntarugera François
    +250 788500199

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock