Musoni yanenze WASAC imikorere mibi nk’iya EWSA…Umuyobozi mushya yiyemeje kubikosora – UMUSEKE

Musoni yanenze WASAC imikorere mibi nk’iya EWSA…Umuyobozi mushya yiyemeje kubikosora

*Ngo ibibazo bishingiye ku micungire itanoze,
*Umuyobozi mushya wa WASAC ngo amahirwe ni uko aje ibibazo byaramenyekanye
*arahiga gukosora amakosa yose…

Kuva ku mukozi wo hasi kugeza ku muyobozi mushya b’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu mwiherero udasanzwe wo gushakira umuti ibibazo byari bikomeje kurangwa muri iki kigo giherutse guhabwa umuyobozi mushya ndetse uwari usanzwe akiyobora agatabwa muri yombi. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James yaneze iki kigo gusubira mu makosa yaranze ikigo cyakibanjirire (EWSA) kigakurwaho kubera imikorere iranoze.

Min Musoni anenga WASAC gusubira mu makosa nk'ay'ikigo cyayibanjirije kigakurwaho kubera yo

Min Musoni anenga WASAC gusubira mu makosa nk’ay’ikigo cyayibanjirije kigakurwaho kubera yo

Uyu mwiherero wabanje kuba mu muhezo w’Itangazamakuru, yamaze amasaaha agera kuri atanu iza gusozwa n’impanuzo za Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James wanenze iki kigo gusubira mu mikorere idahwitse nk’iyaranze ya EWSA.

Musoni avuga ko WASAC yavutse nyuma yo gukora impinduramatwara, hakavaho ikigo EWSA cyari cyaramunzwe n’ibibazo.

Ati “Bimwe mu byagaragaye muri iyi minsi byagaragaraga no muri EWSA, imikorere mibi ijyanye n’imitangire y’amasoko, professionalism (ubunyamwuga), kudatanga report ku gihe, kutubahiriza amategeko agenga amasoko, poor services (serivisi mbi) ku babagana…”

Umuyobozi Mushya wa WASAC, Aimé Muzola wemera ko iki kigo cyari kimaze iminsi kirangwamo ibibazo by’imikorere idahwitse, avuga ko byatumye isura yacyo ihindana.

Avuga ko intandaro y’ibi bibazo ishingiye ahanini ku micungire mibi y’umutungo wa WASAC n’abakozi bayo. Ati “…Byatumye na serivisi zagombaga gutangwa zidatangwa neza.”

Uyu muyobozi mushya wa WASAC wagarutse kuri raporo zagaragaza imikorere itanoze yari iri muri iki kigo, avuga ko muri uyu mwiherero bahawe inama n’inzego zitandukanye zirimo police n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, zizatuma bikubita agashyi.

Aimé Muzola avuga ko nta kidasanzwe yakora ngo agaruze ibyahombejwe n’iyi mikorere mibi ariko ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.

Ati “Ku ruhande rwa WASAC ni ukongera iyo mikorere myiza mu bakozi no gutanga serivisi nziza, amakosa yabaye tukagira ingamba zo kuyakosora ariko abayakoze bakagira uburyo bayakurikiranwaho.”

Muzola uje kuyobora WASAC avuga ko amahirwe ari uko aje ibibazo byaramenyekanye

Muzola uje kuyobora WASAC avuga ko amahirwe ari uko aje ibibazo byaramenyekanye

 

Ngo amahirwe ni uko aje ibibazo byaramenyekanye…

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hasohotse itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rishyiraho uyu muyobozi mushya wa WASAC.

Muri iki cyumweru turi gusoza police y’u Rwanda yahise itangaza ko yataye muri yombi James Sano wari usanzwe ayobora iki kigo na Emmanuel Kamanzi wayoboraga ikigo gishinzwe iby’ingufu (EDCL/Energy Utility Corporation Limited).

Aimé Muzola avuga ko nta gitutu yotswa no kuba uwo asimbuye ari gukurikiranwaho kuko aje ibibazo byari biri muri iki kigo byaramenyekanye ku buryo kubikosora bizamworohera.

Ati “Ikibazo cyamenyekanye ni byiza ko gishakirwa igisubizo ni na yo impamvu inzego zitadukanye zahuriye hano, ari WASAC, ari Minisiteri itureberera ndetse n’izo nzego z’umutekano n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta twari turi hano kugira twumve ibyabaye kandi ngo tubishakire umuti urambye.”

Ngo igikurikiye ni ugushyira mu bikorwa ibyo bimeranyijwe muri uyu mwiherero. Ati “…Uwo muti urambye twawumvikanyeho ku buryo ubu nta gitutu ahubwo  ni ugushyiramo imbaraga nyinshi.”

Iki kigo cyakunze gutungwa agatoki n’abaturage bavuga ko kidasohoza ibyo kiba cyabasezeranyije kuko cyakunze gutangaza ko ikibazo cy’amazi kigiye gushakirwa umuti nyamara bimwe mu bice bigakomeza gutaka ibura ry’amazi.

Uyu muyobozi mushya avuga ko iki kibazo kitahita kibonerwa umuti ako kanya nk’uko abaturage babyifuza ariko ko ingamba zihari zizatuma gikemuka.

Avuga ko ibikorwa by’imishinga mishya igamije kongera amazi na gahunda yo kuvugurura imiyoboro yari isanzwe biri kwihutishwa kugira ngo ingano y’amazi yiyongere.

Uruganda rwa Nzove ruzuzura mu mezi abiri ari imbere rukazaba rutanga 15 000 m3   akizeza abatuye umugi wa Kigali ko uyu mushinga uzagabanya ibura ry’amazi rikunze kuvugwa mu bice bitandukanye.

Umugenzuri mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagiriye inama abakozi ba WASAC

Umugenzuri mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagiriye inama abakozi ba WASAC

Uyu mwiherero witabiriwe n'abakozi bose ba WASAC

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakozi bose ba WASAC

Na bo bagaragaje uko babona ibibazo byakemuka

Na bo bagaragaje uko babona ibibazo byakemuka

Bagiye batanga ibitekerezo

Bagiye batanga ibitekerezo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW 

15 Comments

  1. REGIDESO

    09/09/2017 at 4:33 pm

    Abakozi ba Musoni burigihe bakora nabi niwe wenyine ukora neza.Ese aho nta kibazo kirimo?

    • Bandora Charles

      12/09/2017 at 12:16 pm

      Mbese uwabaza kiriya kibyimba afite kujosi,yasanga kokoko uriwe ukura nezakuruta abandi.
      Abagabo bararya imbwa akaba arizo zishura,ibirinda bimenyekana ko ari amakosa,aba we
      arihe?, mbese ni gute ministeri itabazwa ibibazo biri mubigo zifite munshingano,na
      James yarakwiye gutabwa muri yombi.

  2. Gatsinzi Egide

    09/09/2017 at 5:36 pm

    N’umuyobozi mushya ntacyo azakosora as long as, directors badahindutse. Abenshi bahamaze igihe kinini, bazi amayeri menshi yo ku Tereza no kurya ruswa. Inama nagira umuyobozi mushya, niba ashaka guhindura ibintu koko nabanze ahindure abayobozi ba za antennes kandi zose mu gihugu

  3. Dr

    09/09/2017 at 7:37 pm

    Mwirenganya abakozi bo hasi. None se … ikigo kidakoresha amapiganwa ku myanya y’ubuyobozi, hafi ya bose bashyirwamo na Musoni (bitewe n’uko yaramutse)… munagenzure diplome zabo murasanga ari indyogo gusa gusa.

  4. Kwitonda

    09/09/2017 at 7:45 pm

    Ishami rya muhima rikora nabi rwose. Abatekinisiye batanga service mbirwose cyane cyane uwitwa AUgustin

    • Kabutogo

      11/09/2017 at 8:02 am

      Nanjye nunge mu rya Kwitonda, mvuge nti: Abakozi bo mu ishami rya Muhima bakora nabi cyene, wongere ngo cyane. Brasabwa kwisubiraho baba batisubiyeho bakabasezerera.

  5. Patrick Nishyirembere

    10/09/2017 at 12:11 am

    @ Musoni abonye iki kibazo after the arrest of former CEO of WASAC, this should be questionned????. I doubt on this, I am pretty sure that WASAC is corrupt as long as some areas in Kigali we have spent more weeks without any tiny drop of water. It was too late Musoni should have stopped this to go so far and should be the one to explain this scandal before PAC and Juvenal Nkusi. I appreciate both PAC and Obadiah Biraro for their contributions. They have raised this issue since 2015 but now is visible to everyone since some people have been killed by Crocodiles in Nyabarongo while fetching water.

    • copy

      12/09/2017 at 9:41 am

      You’re right, it seems Hon. Minister has just noticed this issue!

  6. Sinzi Gasigwa Rene

    10/09/2017 at 9:18 am

    Like

  7. Sinzi Gasigwa Rene

    10/09/2017 at 9:20 am

    Nibyo!!!

  8. Gondouanais Lambda

    10/09/2017 at 9:55 am

    Kuki se bakora nabi mubareba mukabihorera, mwarangiza mukiyerurutsa? Nk’ubu kaburimbo COTRACO iriho irenza kuri laterite isanzwe muri za quartiers na hariya kuri Stade Amahoro, kandi abashinwa bo bakoresha concasse’ basya n’imashini, ubwo mu minsi mike iriya mihanda ya za quartiers nitangira kuzamo ibinogo, Minister Musoni azavuga ko bimutunguye?

    • Yakobo

      10/09/2017 at 3:50 pm

      Lambda ubuvuze neza cyane harya za fiber optic batubwiye muri 2009 ko zageze hose mu Rwanda ubu koko bashobora kongera kubihagararaho? yewe koko turi wa mukobwa wisiga ibishahuro kugirango agaragare kurusha abandi ariko yabivanaho agiye kuryama agasa nagasamunyiga.

  9. Leonce.

    10/09/2017 at 8:56 pm

    Musoni we! reka kwigira nyoni nyinshi,uranenga ibyakozwe nabi kandi ari wowe wabiyoboraga,muri make niwowe winenga.wakogombye kuba ari wowe wabanje gukurwaho.

    • Maboko

      10/09/2017 at 11:25 pm

      @Leonce ndibuka abaministres ba kera batakorwagaho nka Nsekalije na Nzirorera.Iyo perezida avuga ngo bubaka umuhanda ugasanga bakamira icya kabiri cyawo nkuriya ujya mu Bugesera wibaza uwo abwira uwariwe nimpamvu amugumisha muri gvment.Kereka niba tuba tubwira inyoni nazo ziduseka.

  10. mahoro eric

    11/09/2017 at 5:01 pm

    Iyo ibintu bipfuye hasi bibazwa umuyobozi mukuru ni gute Musoni yari azi kuva mbere imikorere mibi ya WASAC ntagire umunsi n’umwe agira umukozi n’umwe anengera mu ruhame. Umuyobozi mushya wa WASAC bwana Muzola Aime icyo namwisabira ni uko amazi yo muri Kigali yasaranganywa neza ntaharirwe uduce tumwe kandi twese turi abana b’u Rwanda. Icyo musaba ni uko byibura twese twajya tugerwaho amazi nubwo byaba gatatu mu Cyumweru tukajya tuyazigama. Ntuye #Kamabuye muri Antene ya Gikondo ariko imikorere mibi yaho yarandambiye mugira gutya mukamara nk’ukwezi nta mazi bakayohereza nijoro ukabyuka usanga yagiye nk’aho turi abanyerondo bo kurarira amazi kandi nta gahunda ufitanye n’abayatanga. Murambi, Kamabuye, Kagarama, Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege n’ahandi ni tumwe mu duce WASAC yakunze kwirengagiza muri make ntaho yatandukaniye na EWASA icyahindutse ni izina gusa. Rwose WASAC navuga ko Muzola adukijije kumara ibyumweru bitanu nta mazi yaba adukoreye kuko umuyobozi nk’uwo niwe twari twarabuze naho Sano ibyo yavugaga ntaho byahuriraga n’ukuri.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock