Muzabona ingufu za Leta ya Kisilamu nimukomeza kutwiyenzaho: Iran ibwira A. Saoudite – UMUSEKE

Muzabona ingufu za Leta ya Kisilamu nimukomeza kutwiyenzaho: Iran ibwira A. Saoudite

Perezida wa Iran Hassan Rouhani yabwiye abategetsi ba Arabie Saoudite ko bagomba kurekeraho gushinja igihugu cye kufasha abarwanyi b’aba Houthi bitaba ibyo igihugu cyabo kikazakubitwa n’ingufu za Leta ya Kisilamu(Iran).

Iranian President Hassan Rouhani yabwiye Arabie Saoudite ko yakwitonda bitaba ibyo ikazakubitwa n’ingufu zikomeye za Leta ya Islam ya Iran

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu ijmabo yabwiye abaturage b’igihugu cye asubiza ibiherutse kuvugwa n’igikomangoma cyasigiwe kuzima ingoma ya Arabie Saoudite Mohammad Bin Salman y’uko Tehran ariyo yahaye abarwanyi b’aba Houthi ibisasu bya missiles.

Bimwe muri ibi bisasu byafatiwe ku kibuga cy’indege cya  Riyadh muri Arabie Saoudite.

Rouhani yagize ati: “ Muzi neza ingufu z’igihangange Iran kandi muzi neza ko na mbere yanyu hari abandi bashatse kuduhangara ariko byarabananiye. Ntacyo babashije gukora ku baturage ba Iran.”

Bisa n’aho Rouhani yashakaga kwibutsa ibyabaye mu myaka ya 1980-1988 ubwo ingabo za Iraq n’izindi zo mu bihugu by’uburayi ba USA byagabaga ibitero kuri Iran birewe inkunga na USA.

Daily Mail yanditse ko mu mpera z’Icyumweru gishize hafashwe  ibisasu bya missiles bikavugwa ko byoherejwe na Iran ibyoherereje inyeshyamba z’aba Houthi.

Icyo gihe igikomangoma cyasizwe ngo kizime ingoma(crown prince) ariwe Mohammed Bin Salman yashinje Iran ko iri gukora ubushotoranyi bwa gisirikare kuri Arabie Saoudite.

Iran na Arabie Saoudite bihora bishinjanya gufasha igice kimwe cyangwa ikindi mu bihanganye mu ntambara imaze imyaka irenga itatu ibera muri Yemen.

Iran ishinjwa gufasha aba Shiites bo mu ruhande rw’aba Houthi naho Arabie Saoudite ikavugwaho gufasha aba Sunnites bashyigikiwe na Leta ya Yemen.

Tehran yamagana abayishinja gufasha aba Houthi, ikavuga ko ibyo bayishinja bidashoboka kuko itabasha kohereza ziriya ntwaro kandi itabasha kohereza intwaro ziciye mu kirere gicungwa cyane n’ingabo za Arabie Saoudite kandi n’amazi abatandukanya akaba arimo amato y’intambara ya Riyadh.

Rouhani yagize ati: “Twe twifuza ko ibibera muri Yemen byakemuka mu mahoro kandi tubana na buri wese neza. Ariko niba mwe mwumva ko America n’iriya Leta y’i Siyoni(Israel) arizo nshuti nyazo zanyu, muri gukora ikosa ryo kutareba kure kandi rirakomeye.”

Yongeyeho ati: “Ejo Arabie Saoudite yateye intambwe yegereza intambara na Iran ubwo yadushinjaga guha intwaro inyeshyamba z’aba Houthi.”

Mu minsi ishize inyeshyamba z’aba Houthi zatangaje ko ziteguye gutangira kujya zigaba ibitero ku bibuga by’indege, ibyambu n’ahandi hagize ubukungu bw’Arabie Saoudite .

Intambara yo muri Yemen ubu imaze guhitana abantu barenga 8.650.

Umuhati wose washyizweho ngo haboneke umuti unyuze mu biganiro ntacyo wagezeho.

Abarwanyi b’Aba Houthi  bamaze kwigarurira umurwa mukuru wa Yemen ariwo Sanaa bituma ingabo Leta zihungira mu Majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Aden.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Singirankabo

    08/11/2017 at 7:49 pm

    Idini y’Imana inasobanura “Amahoro” irakataje mu kwimakaza amahoro ku isi. Abasuni barabwiriza abashiya kugaruka ku idini yasizwe n’intumwa. Barabikora neza muri Iraq na Siriya aho abavugabutumwa ba Daesh bakataje mu murimo. Ejo bundi abavugabutumwa muri Somaliya babwirije abantu benshi barihana, hafi 400 bihana neza none abandi amagana barimo kubitekerezaho mu bitaro. ADF NALU muri Congo ikomej’umurimo w’imana, Boko Haram yagejeje ubutumwa bwiza muri Afrika y’uburengerazuba, AQMI nayo muri Mali irakomeje n’ahandi n’ahandi. Ariko se ko mbona byose bibera mu bihugu bigizwe na 99% by’abayisiramu ubwo babwiriza nde bakareka nde? Ko batajya gutabara abayisiramu b’aba Rohingya Ang San Sukyi yamariye ku icumu muri Birmaniya. Aho buzakera tuzamenya aho iyi dini ikomoka tu. Kwizerako kwica inzirakarengane ibihumbi aribyo bigenda bigufungurir’amarembo y’ijuru ntabwo bizatinda tukamenya nyir’urupfu n’uwaruzanye uwariwe. Cyangwa muzansange mu Kanserege mubabwire.

    • KAYINAMURA

      09/11/2017 at 7:29 am

      Wowe SINGIRANKABO imvugo zawe zuzuyemo uwango n’ umujinya w’umuranduranzuzi ufitiye idini ya Islam kandi kuba uyitega iminsi ntacyo uzayitwara n’abatari wowe barananiwe imyaka ibihumbi n’ibihumbi . Ibikorwa n’abandi bayoboke bandi madini ko mutajya mubivugaho?Ese tuvuge ko bo ari ba Misekigoroye? Urarushywa n’ubusa.

  2. Karake

    09/11/2017 at 7:49 am

    Intambara zibera mu isi,usanga hafi ya zose ziterwa n’AMADINI.YESU yavuze ko abantu bubaha imana,barangwa no Gukundana (Yohana 13:35),kandi ntibajya mu ntambara z’isi.ISLAM yo wagirango kurwana ni itegeko.Baba bigana Muhamadi kuko nawe yari indwanyi.Ibihugu by’Abaslamu bitarimo kurwana,nibyo bike cyane.Ni aba SHIA barwana n’aba SUNNI.Nyamara ugasanga abaslamu basakuza ngo nibo dini y’ukuri yonyine.
    Si Abaslamu gusa.Kuko muli 1994,abategetsi b’u Rwanda bali Abagatolika hafi 100%.
    Nyamara nibo bapanze Genocide.Interahamwe nazo zali abakristu hafi 100%.Ku isi yose,haba idini imwe gusa itajya mu ntambara z’isi.No mu Rwanda irahari.Usanga barangwa n’amahoro.Bakora umurimo wo kubwiriza ubwami bw’imana YESU yasize asabye abakristu nyakuri (Matayo 24:14).Uzababona mu mihanda buri gihe babwiriza.Umukristu wubaha imana,ntabwo ashobora kurwana,ahubwo arangwa n’amahoro.Abantu barwana bose,imana izabica ku munsi w’imperuka (Matayo 26:52).

  3. Islam-means-peac!!!!!!!!!!!!!

    09/11/2017 at 11:44 pm

    Ang San Sukyi yarakwiye kwongegw’iyindi Peace prize,ariko noneho bakamuh’iyifite igiciro gikubye nkijana. Ikigaragara nuk’azi icyo amahoro asobanura kandi akanayaharanira.The world is suffering not because of the violence of the bad People,but because of the silence of the good People.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock