N. Korea yamaganye ibihano yafatiwe, ngo izihimura kuri USA biyibabaze – UMUSEKE

N. Korea yamaganye ibihano yafatiwe, ngo izihimura kuri USA biyibabaze

Nyuma y’uko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi gafashe ibihano bizajya bihombya Koreya ya ruguru amafaranga atari munsi ya miliyari imwe y’amadolari ya US buri mwaka, Ambasaderi wa Koreya ya ruguru , Han Tae Song yatangaje ko izihimura kuri USA bikayibabaza mu buryo itigeze ibona.

Han Tae Song yaburiye USA ko izagerwaho n’akaga itigeze ibona kubera ibihano yatumye N.Korea ihabwa kuri uyu wa Mbere

Ibihano Pyongyang yafatiwe birimo kuyikomanyiriza ku byo icuruza mu mahanga harimo imyambaro ndetse no kutayemerera gutumiza ibikomoka kuri Petelori hanze yayo.

Ambasaderi wa Koreya ya ruguru mu Busuwisi witwa Han Tae Song yagize ati: “ Njye n’itsinda rihagarariye inyungu za Koreya ya ruguru twamaganye byimazeyo ibihano byafatiwe igihugu cyacu. Ni ibihano bidashyize mu gaciro kandi bidahuje n’amategeko ya UN.”

Han yashinje ubutegetsi bwa Washington gukora ibintu buhubutse bitewe n’uko butabasha korohera abandi.

Amb Han yagize ati: “igihugu cyanjye kiraza gukora ikintu kizababaza USA kurusha ibindi mu mateka yayo.”

Ku italiki ya 03 Nzeri 2017 Koreya ya ruguru yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Bombe bwitwa Bomb H giteza umutingito mu gace Koreya iherereyemo.

Mu minsi ishize Perezida wa USA Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko Koreya ya ruguru nigerageza ikarasa ku butaka bwayo izayihimuraho ikoresheje ingufu nyinshi n’umuriro utarigeze uboneka ahandi ku Isi.

Uhagarariye USA mu rugaga rushinzwe gukumira ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bitemewe witwa Robert Wood yavuze ko ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru bizatuma icisha make.

Yagize ati: “Turakangurira amahanga yose gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe Koreya ruguru”.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. nph

    12/09/2017 at 6:06 pm

    Ni gute ambassaderi asjinja igihugu cye ibintu nk’ibi!!!!!!!!

  2. Nzabandora

    13/09/2017 at 8:12 am

    Iyo ufatiye ingamba umuntu zo kumubuza amahemo yiga andi mayeri kandi akomeye. Ibihano Koreya ya Ruguru yagiye ifatirwa nibyo byatumye yishakamo ubushobozi bwo gukora birabitwaro byose birigutitiza isi yose!!

  3. isaac tuyizere

    13/09/2017 at 10:09 am

    birasaba guca bugufi kumpande zombi bitabaye ibyo ntawamenya abahomba cane gusa ni bose

  4. bb

    13/09/2017 at 12:18 pm

    Isi yose ikwiye kureka gucura intwaro za kirimbuzi cyangwa se ibihugu byose bikazigira nizo nzira ebyiri zazana amahoro ku isi!

  5. GASHUGI Alphonse

    13/09/2017 at 6:05 pm

    Birababaje kubona imana yaraduhaye ubwenge,aho GUKUNDANA tukabukoresha dukora ibyo itubuza.Abantu turarwana,turicana,turasambana,twikubira ibyiza imana yaduhaye,dushyiraho UBUSUMBANE,etc…Ibi bitwaro bya kirimbuzi ibihugu birimo gukora,nta handi bijyana uretse KURIMBURA isi imana yaremye.Niyo mpamvu imana yacu yitwa Yehova yenda gutwika ibi bitwaro,ikica n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.Abantu bazarokoka,bazatura mu isi ya Paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13.Mujye mufatana uburemere ibintu birimo kubera muli KOREA na SYRIA.Birajyana ku buhanuzi bwa BIBLE.Imana igomba gutwika intwaro zose zo mu isi (Zaburi 46:9),ikica n’abantu barwana (Matayo 26:52).Ku bantu bemera ubuhanuzi bwa BIBLE,birajyana ku munsi w’imperuka kandi ugomba kuba,kuko ni imana yabivuze.Kuli uwo munsi,intumbi z’abantu zizuzura isi yose (Yeremiya 25:33),kubera ko abantu hafi ya bose batuye isi,bakora ibyo imana itubuza.

  6. joe

    15/09/2017 at 7:35 pm

    Umuse turabasa kuzadukorera inkuru yimbitse kukibazo kiri hagati ya Koreya zombi mutwereke naho inyungu za USA ndetse Russia bizafasha abasomyi kumva neza ikibazo kirihagati yibihugu byombi . Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock