Naason wari umaze iminsi acecetse agiye kugaruka ‘album’ yuzuye – UMUSEKE

Naason wari umaze iminsi acecetse agiye kugaruka ‘album’ yuzuye

Umuhanzi Naason wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nk’umuririmbyi ndetse n’umu-Producer ubu abakunzi be bibaza aho ari ndetse n’ibyo yaba ahugiyemo dore ko badaheruka ibikorwa bye. Gusa, aravuga ko agiye kugarukana imbaraga.

Naason ahugiye ku ki?

Naason ahugiye ku ki?

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka, ”Mfite amatsiko”, “Inkuru ibabaje”, “Humura”, “Nyigisha” n’izindi nyinshi zitandukanye.

UMUSEKE wamuvugishije awutangariza ko amaze igihe ari gutegura ‘album’ ye ngo itandukanye n’izo Abanyarwanda bamenyereye kubona.

Iyo ‘album’ ngo nisohoka izaba iriho umuziki w’umwimerere (live) kandi ngo mu kuyimurika azaririmba indirimbo zose ziyiriho ‘live’ afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi (band) nshya ngo basigaye bakorana. Kandi nawe ngo azacurangira abantu akoresheje ‘Guitar’.

Inyinshi mu ndirimbo ze  ngo ziganjemo  izakwifashishwa mu mihango y’ubukwe, izivuga ubutumwa bwo guhimbaza Imana ndetse n’urukundo.

Naason muri uyu mwaka washyize hanze indirimbo imwe gusa yise “Nduzuye”, avuga ko kuba adakora cyane ngo ashyire hanze indirimbo nyinshi ari ukugira ngo ahe abakunzi be ibintu bisobanutse yafatiye umwanya akabyitondera bikagera hanze bifite ireme.

Uyu muhanzi avuga ko iyo ‘album’ ye nshya ari gutegura ateganya kuzashyira hanze umwaka utaha, ariko ubu ngo agiye gutangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize.

Naason ngo agiye gutangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya.

Naason ngo agiye gutangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya.

Naason usanzwe anakorera abahanzi indirimbo avuga ko ako kazi atigeze agahagarika nubwo nta ndirimbo iheruka kujya hanze yakoze, ariko ubu ngo ari kuzikora.

Yagize ati ”Ubu byo simba nshaka kubivugaho cyane kuko nta bikorwa biheruka kujya hanze natunganyije, gusa ubu hari indirimbo ndi gukora z’abahanzi batandukanye barimo nka Danny Nanone, Aime Bluestone na Jody, ahanini byo nzabitangaza ho cyane ari uko izo ndirimbo zamaze kugera hanze.”

Iyi ‘album’ ya Naason ngo zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize ahanini yazigeneye abantu bakuru bari mu kigero cy’imyaka 25 kuzamura, bitewe n’umurongo mushya yihaye muri muzika ye.

 

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Kento

    12/10/2017 at 6:11 pm

    Wao!!!!!!!!!!! Rwose nibyiza naason agira indirimbo z’irimo ubwenge cyane nubwo ataherukaga ariko abakunzi be turamwizera cyane arabizi cyane.

  2. Kento

    12/10/2017 at 6:11 pm

    Wao!!!!!!!!!!! Rwose nibyiza naason agira indirimbo z’irimo ubwenge cyane nubwo ataherukaga ariko abakunzi be turamwizera cyane arabizi cyane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock