Nahimana Shasir yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kw’Ukuboza – UMUSEKE

Nahimana Shasir yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kw’Ukuboza

Nahimana Shasir ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kw’Ukuboza muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Yatangajwe anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd.

Nahimana Shasir atowe nk'umukinnyi w'ukwezi k'Ukuboza1

Nahimana Shasir atowe nk’umukinnyi w’ukwezi gushize k’Ukuboza

Ni umushinga w’UMUSEKE IT Ltd ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Igihembo cy’umukinnyi w’Ukwezi gitangwa n’Umuseke IT Ltd ku bufatanye na AZAM TV cyatanzwe ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etincelles 0-0 kuri iki cyumweru  kuri Stade regional ya Kigali Nyamirambo.

Iki gihembo ni ‘award’ ihabwa umukinnyi n’ibahasha y’amafaranga n’uburenganzira bwo gukoresha inzu y’imyitozo ngororamubiri (Gym) ya Hiltop Hotel mu gihe cy’umwaka.

Mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, Umuseke washyizeho itsinda ry’abatekinisiye umunani barimo abatoza bane, abanyamakuru bane bakurikirana Shampiyona y’u Rwanda, nibo bemeza abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi gushize, hanyuma binyuze ku rubuga www.Umuseke.rw abakunzi b’umupira w’amaguru nabo bahabwa umwanya wo gutora umukinnyi mwiza mu baba batoranyijwe.

Abakinnyi bane bahataniye iki gihembo mu Ukuboza ni: Sebanani Emmanuel Crespo (AS Kigali), Manishimwe Djabel (Rayon sports), Sibomana Patrick Papy (APR FC), na Nahimana Shasir (Rayon sports)

Nahimana Shasir wa Rayon sports yagize amajwi 74,5% muri rusange aba uwa mbere, akurikirwa na Manishimwe Djabel wa Rayon sports  wagize amanota 13%, Sibomana Patrick Papy wa APR FC aba uwa gatatu n’amanota 10,5%,  naho na  rutahizamu wa AS Kigali Sebanani Emmanuel Crespo agira amajwi 1,8%.

Aya majwi yabazwe hashingiwe ku batoye kuri ‘polling gadget’ yari yashyizwe ku rubuga Umuseke.rw, abantu baretoye ku rubuga bahabwa 40%,  naho amajwi y’abatekinisiye batandatu ahabwa 60%.

Nahimana Shasir yatowe nk’uwahize abandi kuko yafashije Rayon sports gutsinda imikino itatu inganya umwe muri ine yagendeweho mu matora.

Muri iyo mikino ine Nahimana ukomoka i Burundi yatsinzemo ibitego bine atangamo imipira yavuyemo ibitego itatu. Byatumye Rayon sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Cyuzuzo Samba umuyobozi w'amakuru na Co-founder wa Umuseke IT Ltd niwe wahaye Shasir igihembo

Cyuzuzo Samba umuyobozi w’amakuru na Co-founder wa Umuseke IT Ltd niwe wahaye Shasir igihembo

Atwaye ibihembo bibiri muri bitatu biheruka

Atwaye ibihembo bibiri muri bitatu biheruka

Mu gushimira Shasir uko yitwaye bagenzi be bifotoreje kuri iki gihembo yahawe n'Umuseke

Mu gushimira Shasir uko yitwaye bagenzi be bifotoreje kuri iki gihembo yahawe n’Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE

 

0 Comments

  1. jimi

    16/01/2017 at 8:11 am

    woow courage sha

  2. mukamana

    16/01/2017 at 12:39 pm

    uyu nzamwemera neza kuri match ya APR naho ubundi aragerageza!!!

  3. MATESO JEAN

    25/01/2017 at 10:18 am

    aliko uyu mwana Shazir ko akina Football nkatwe twese, akaba azi no kuyikina n’iki muli kumuziza? Mgmt ya Rayon ikemure icyo kibazo, naho ubundi biliya byafashe indi ntera. Mtoto wa mzee.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock