Nairobi yavanywe mu mijyi izakira CECAFA izabera muri Kenya – UMUSEKE

Nairobi yavanywe mu mijyi izakira CECAFA izabera muri Kenya

Ibibuga bizakinirwaho imikino ya CECAFA y’ibihugu ibura ibyumweru bibiri ngo itangire byamenyekanye. Izabera muri Kenya ariko umurwa mukuru Nairobi ntabwo uzakira imikino ahubwo izabera mu ntara nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe gutegura iri rushanwa.

Nick Mwendwa uyobora FKF n'umunyamabanga wa CECAFA Musonye Nicolas basobanuye byinshi ku myiteguro y'irushanwa rya CECAFA

Nick Mwendwa uyobora FKF n’umunyamabanga wa CECAFA Musonye Nicolas basobanuye byinshi ku myiteguro y’irushanwa rya CECAFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA’ yakoze ikiganiro n’abanyamakuru cya mbere gitegura irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu riteganyijwe kuva tariki 25 Ugushyingo  5 Ukuboza 2017.

CECAFA Senior Challenge Cup  2017 izitabirwa n’ibihugu 12 birimo 10 byo muri aka karere na bibiri (Libya na Zimbabwe) byatumiwe ngo bisimbure Djibouti na Eritrea byemeje ko bitazitabira kubera impamvu zabo bwite.

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na CECAFA ifatanyije n’akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa, kibera ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (FKF) i Kasarani.

Muri iki kiganiro umuyobozi wa FKF unayobora akanama gategura iri rushanwa Nick Mwendwa  yemeje ko umujyi wa Nairobi wakuwe mu mijyi izakira iki gikombe.

“Ntabwo byashoboka ko iki gikombe kigira imikino ibera muri Nairobi kuko stade nkuru ‘Nyayo stadium’ iri gusanwa, kandi na stade ya Kasarani yarahagaritswe. Twahisemo kwakira CECAFA ariko ikabera mu ntara kuko twifuza ko umupira w’amaguru ufasha igihugu kuva  mu mwuka wa Politiki tumazemo iminsi, tukanarema ubuvandimwe mu bantu bo mu bice bitandukanye. Kandi Leta yacu yatwemereye gushyigikira no gutera inkunga iri rushanwa. Niyo mpamvu Nairobi twayikuye mu mijyi tuzakoresha.”

Ibibuga bizakoreshwa ni; Bukhungu Kakamega Stadium, Kisumu’s Moi Stadium, na Afraha Nakuru Stadium.

Ibihugu bizitabira iyi CECAFA ni; Uganda ifite igikombe giheruka, u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma, Kenya izakira amarushanwa, Tanzania, Burundi, South Sudan, Ethiopia, Zanzibar, Somalia na Zimbabwe na Libya zatumiwe.

Stade zizakoreshwa muri CECAFA Senior Challenge Cup  2017

Bukhungu Kakamega Stadium

Bukhungu Kakamega Stadium

Afraha Nakuru Stadium

Afraha Nakuru Stadium

Kisumu's Moi Stadium

Kisumu’s Moi Stadium

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock