N’andi matsinda ya muzika mu Rwanda yose yasenyuka – Skizzy – UMUSEKE

N’andi matsinda ya muzika mu Rwanda yose yasenyuka – Skizzy

Nyuma y’igisa no gusenyuka kwa Urban Boys ubu kiriho Rurangwa Gaston uzwi nka “ Skizzy” nawe wahoze mu itsinda Kigali Boys rwasenyutse, abona nihatagira igihinduka n’andi matsinda yose muri muzika mu Rwanda azasenyuka.

KGB na "Arasharamye" yabo yaciye ibintu ubu ni amateka

KGB na “Arasharamye” yabo yaciye ibintu ubu ni amateka

KGB yari arimo yari igizwe na we, Henry (witabye Imana) na MYP ubu uba muri US. Skizzy avuga ko KGB yasenyutse kuko atari gukomeza gukorana na MYP uba kure.

Nubwo ngo ‘Nta mugabo umwe’ ariko Skizzy azi byinshi ku matsinda mu muziki kuko na 2016 yinjiye mu rindi tsinda ryitwa ‘The Benqs’ ryanasohoye indirimbo imwe ryise ‘Igishoro’. Iri tsinda ntiryasenyutse ariko ntiryanakomeje ibikorwa kugeza ubu.

Mu uyu wa 2017 mu Rwanda hasenyutse amatsinda atatu ya muzika, TBB, TNP na Urban Boys ubu ririho risenyuka.

 

Skizzy uzi cyane iby’amatsinda abibona ate?

Skizzy aganira n’Umuseke yatangiye avuga ko KGB yasenyutse kuko bapfushije Henry, MYP akajya US maze babaze basanga gukora indirimbo imwe (we na MYP) bizajya bibasaba 2000$ nibura hajyaho n’amashusho bikaba US$10 000.

Ati “rero bitewe n’ ubushobozi bwacu ntabwo twabibasha twahisemo gutuza”.

Skizzy ubu ari mu itsinda ariko ritari gukora cyane

Skizzy ubu ari mu itsinda ariko ritari gukora cyane

1.Buri umwe aba ashaka kwigira umutegetsi

Skizzy avuga ko mu mpamvu zituma amatsinda asenyuka harimo ko usanga ngo buri muhanzi aba yumva ko agomba gutegeka. Amatsinda menshi ngo apfa kutumvikana ku buyobozi bigapfira aho. Icyo baba bakeneye ni uko bumvikana umwe akagirwa umuyobozi bakajya bamwumvira.

 

2.Ubukene n’inzara y’amafaranga

Skizzy avuga ko abagize itsinda hari ubwo bananirwa kumvikana ku mafranga bakorera mu kiraka bitewe n’inyota cyangwa ubukene uumwe umwe afite. Ati “Iyo bigeze aho intambara ihita ivuka bitewe n’ uko umwe arwanyije igitekerezo cya mugenzi we. Ubundi aho iyo ari itsinda rifite abayobozi nibo babikurikirana hatiriwe hazamo guhangana kuri abo bahanzi kuko byanze bikunze bizagorana ko bahuza kuko n’ ubundi baba badahuje ibibazo.”

 

3.Ubu-Star

Ikindi gisenya amatsinda ngo haba harimo uwumva ko ariwe ukunzwe kurusha abandi, ko ari we ugize itsinda….. Ngo iyo hajemo biriya bibazo bibiri tuvuze uyu ahita ashaka kubera ko ariwe ubagize. Iki nacyo ngo gisenya amatsinda menshi.

Urban Boys niba nta gihindutse nayo iraba amateka

Urban Boys niba nta gihindutse nayo iraba amateka

4.Imibereho

Abahanzi benshi ngo babaho ibitangana n’uko bareshya, benshi batega/bagura  imodoka zihenze, bagafata amadeni menshi kubera imibereho ibarenze birengagije ko amafranga bakorera nk’itsinda bayagabana.

Skizzy ati “Ntabwo bashaka kubaho nk’abanyarwanda, benshi barigana 50 Cent, Justin Bieber… iyo atabibonye bimushwanisha na bagenzi be ugasanga itsinda rirasenyutse.”

Skizzy azi iby'amatsinda cyane

Skizzy azi iby’amatsinda cyane

N’andi matsinda yasenyuka

Skizzy yemeza ko nubwo bwose hari izi mbogamizi, gukora muzika mu itsinda bifasha cyane gutera imbere ariko gushyira hamwe bisaba kwiga izi mbogamizi zikavaho mbere.

Atanga urugero ku itsinda riri kuzamuka ryitwa ‘Yemba Voice’ avuga ko ari itsinda ryiza ariko rikeneye kubungabungwa kugira ngo rikomezanye bitakorwa nabo ntibamare kabiri.

Ati “tujye tuvugisha ukuri n’abahanzi basanzwe atari amatsinda gusa ubashije kubareba mu mitima yabo usanga barashegeshwe”.

Skizzy anavuga ko amategeko arengera abahanzi n’ibihangano byabo mu Rwanda akwiye kubahirizwa kugira ngo ibihangano bitunge ba nyirabyo.

Atanga urugero rw’abinjiza bayakesha ibihangano by’abandi bahanzi, aba ngo ni nk’abaririmba ‘Igisope’ n’abaDJ mu tubari ngo bakwiye kuba bishyura ba nyiri ibihangano.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. runa

    06/11/2017 at 5:26 pm

    Family squad, KGB, Abakimaze, tuff Gang, the brothers, Just family, Two 4real, TBB, TNP, urban boys, who is the next…. Chaly&Nina? Active? Dream boys?

  2. kay

    06/11/2017 at 6:16 pm

    Family squad ntabwo bafpuye amanyanga nkari muri UB bariya habayeho bamwe kugenda hanze y’igihugu kandi nubu nandika am in contact with every each of them they

  3. Hahahahah

    06/11/2017 at 10:59 pm

    Hazima uwatse! Ntagahora gahanze! Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru! Uguhiga ubutwari muratabarana! Inkoni y’umwana ishira dondi dondi! Abasangiye ubusa bitana ibisamo! …

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock