Neretse Jean yatsindiye ibihumbi 300 bizamufasha gutangiza umushinga – UMUSEKE

Neretse Jean yatsindiye ibihumbi 300 bizamufasha gutangiza umushinga

Neretse Jean yari amaze icyumweru mu mahugurwa yateguwe n’imiryango AERG na GAERG ku bufatanye na SURF agamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato kongera ubumenyi mu ishoramari, muri aya mahugurwa Neretse wari ufite umushinga wo korora inkoko zo mu bwoko bwa Kuloirer no gucuruza amagi yarabuze igishoro yatsindiye ibihumbi 300 Frw bizamufasha gutangira.

Neretse Jean ni ubanza iburyo, umukurikira ni Nsengimana Etienne yahawe ibihumbi 400 azorora ingurube, akurikiwe na Musoni Nkuzi P. yatsindiye ibihumbi 300 azakora umuziki, na Mukeshimana Eugene watsindiye ibihumbi 200 ngo azishyira hamwe n’abarimu bajye bigisha abana babasanz emu ngo

Muri aya mahugurwa ba rwiyemezamirimo bato babahuriza hamwe n’abanyeshuri barangije kaminuza kugira ngo bamwe bagire icyo bigira ku bandi.

Neretse Jean ni umwe mu batsinze irushwanwa ryo kumurika imishinga bateganya gukora muri aya mahugurwa yateguwe na Innovation Projet.

Uyu Neretse yarangije amashuri mu 2016 muri kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’uruburezi ngo yari yari asanzwe afite igitekerezo cyo kuzagura isoko ryo gucuruza amagi ayavana mu Rwanda ayajyana muri Congo Kinshasa kuko ngo yabikoraga atarabigize umwuga.

Yagize ati “Nubwo nize uburezi nkunda ishoramari, niyo mpamvu naje muri aya mahugurwa. Nigiyemo ibintu bikomeye birimo kugira intumbero. Muri aya mahugurwa nigiyemo uburyo bwo gukora umushinga, nanawukoze uratsinda negukana igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300.”

Neretse ngo afite ishoramari rishingiye ku nkoko zituruka mu Buhinde zitwa Croyila zitanga amagi n’inyama.

Yavuze ko umushinga we wari kuzatangizwa n’amafaranga ibihumbi 450 ariko ngo na we yizigamye ibihumbi 300, ngo ntagisigaye agiye gutangira kuko igishora yakibonye.

Umushinga we azawukorera mu karere ka Rusizi ngo kuko niho yabonye hari ubuhahirane bwihuse na Congo Kinshasa kandi akaba ni  naho akomoka, ngo bizamufasha guteza imbere umurenge akamokamo yigisha urubyiruko akazi.

Afite intego ko nibura buri munsi yajya agurisha amagi ibihumbi bibiri.

Agira ati “Natunguwe no kubona amagi ajya muri Congo amenshi aba yaturutse muri Uganda, niteze ko kuba nzaba mbasha gushora amagi menshi kandi negereye isoko bizamfasha gucuruza neza.”

Ndayambaje Pascal umujyanama wa ba rwiyemezamirimo muri projet ya Innovation Fund muri AERG na GAERG yavuze ko amahugurwa yateguwe ku bufatanye na SURF hamwe n’ Umubano Project delegation ya british Parliament (Expert) yari agamije gusangiza ubumenyi ba rwiyemezamirimo bato n’abakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Aya mahugurwa yari afite intego yo kureba aho abantu twahuguye bafite imishinga, aho imishinga igeze n’aho bifuza kugera, tukareba n’abandi bagifite ibitekerezo na bo kugirango tubafashe bamenye uburyo imishanga ikorwa  banaganire n’ababigezemo mbere.”

AERG na GAERG batangiye guhugura urubyiruko kwihangira imirimo mu 2012 bakaba bamaze guhugura abasaga 800.

Brooks Newmark aha certificat umwe mu bahisemo imishinga yatsinze indi Erisa Gashongore usanzwe ari rwiyemezamirimo

AERG/GAERG ni yo yagize uruhare mu gutegura iki gikorwa

Urubyiruko rwahuguwe n’Umushinga Innovation wa AERG/ GAERG, ku nkunga y’Abongereza

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. nsengimana

    11/08/2017 at 11:10 pm

    nkurubyiruko rurangije kaminuza john yatubera urugero natwe tukihangira imirimo dukoresheje amafaranga macye nkariya kuko harubwo umuntu usanga yifuza gukora ibyo yize cyangwa gukora business atangije amafaranga menshi cyane .rero dufatiye kuri NERETSE twakwiteza imbere.

  2. Jean NERETSE

    12/08/2017 at 10:59 pm

    Ndabashimiye cyane iyi nkuru mwankozeho nayo nimwe mubintera imbaraga zo gukora cyane nshyizeho umwete

  3. Kalisa

    12/08/2017 at 11:05 pm

    Nibyo rwose ntago twagakwiye kumvako igishora arukuba ufite za million

  4. Patrick

    12/08/2017 at 11:34 pm

    COup de chapeaux mwana twiganye i Gihundwe gusa 300,000 Rwf sinziko aazatuma umushinga urenga umutaru. Gusa keep working hard nkuko wabikoraga you will get the fruits of what you deserve. I never discourage you even Fcbook started with only a 1000 USD.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock