NewYork: Abandi bashoramari bazanye m100$ muri Gas methane – UMUSEKE

NewYork: Abandi bashoramari bazanye m100$ muri Gas methane

Uyu munsi i New York muri US abashoramari bitwa Highland Group Holdings Ltd. (HGHL) basinye amasezerano yo gushora imari ya miliyoni $100 bagafatanya na Symbion Power isanzwe ifite ishoramari rya miliyoni $370 mu mushinga wo kubyaza Gas Methane yo mu kiyaga cya Kivu megawatts 106 z’amashanyarazi.

Uhereye ibumoso, Cheryl L. Anderson uwungirije umuyobozi wa USAID/Africa, Lord Irvine Laidlaw uyobora HGHL, Hon Clare Akamanzi, Alexis Kabuto n’umuyobozi wa Symbion Paul Hinks

Uhereye ibumoso, Cheryl L. Anderson uwungirije umuyobozi wa USAID/Africa, Lord Irvine Laidlaw uyobora HGHL, Hon Clare Akamanzi, Alexis Kabuto n’umuyobozi wa Symbion Paul Hinks

Ikiyaga cya Kivu gifite metero cube miliyari 55 z’imyuka yiganjemo gas Methane ishobora kubyazwamo amashanyarazi angana na 500MW mu gihe cy’imyaka 40. Ubu iyi gas yatangiye guha u Rwanda 25MW gusa.

Paul Hinks umuyobozi mukuru wa Symbion Power yabaye iya mbere mu gushora imari muri uyu mushinga, ubwo basinyaga aya masezerano yavuze ko bishimiye kugira umufatanyabikorwa mushya (HGHL) nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Paul Hinks yavuze ko bazatangira gukorana n’uyu mufatanyabikorwa mu kwezi kwa 11 uyu mwaka bikuhutisha gahunda yo kongera izindi 22MW mu mashanyarazi bavanaga muri Gas Methane nibura mu mezi 18 ari imbere.

Ngo hagati mu mwaka utaha hazaba hamaze kuboneka nibura hagati y’umunani na 10MW ziyongera kuri 25 ziboneka ubu.

Paul Hinks yavuze ko u Rwanda ari kumwe mu bihugu bicye bya Africa bitegura neza imigambi y’igihe kirekire  kandi cyumva akamaro ko guteza imbere ingufu nk’ikintu kizamura cyane ishoramari bikazamura ubukungu bw’abatuye igihugu.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiri imbere mu bindi mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu koroshya ishoramari (Doing Business Index) ku rutonde rwa Banki y’isi kandi ibyo twahabonye natwe bishimangira ibi. Ikizere cya HGHL muri Symbion no mu Rwanda ni ikimenyetso cy’ubushake bukomeye bafite mu kugira u Rwanda ahantu hambere bashoye imari muri Africa.”

Abayobozi ba HGHL na Symbion Energy basinya amasezerano y’ubufatanye bari hagati y’uhagarariye USAID/Africa n’umuyobozi mukuru wa RDB

Abayobozi ba HGHL na Symbion Power basinya amasezerano y’ubufatanye bari hagati y’uhagarariye USAID/Africa n’umuyobozi mukuru wa RDB

Lord Irvine Laidlaw, umuyobozi wa HGHL yavuze ko uyu ari umushinga bashoyemo imari babishaka cyane hamwe n’uwo baheruka gushoramo imari mu Budage.

Ati “tuzakora ibishoboka dutange amashanyarazi avuye hasi mu kiyaga cya Kivu. Dushishikajwe no kubigeraho, cyane cyane dushishikajwe no gutanga umusanzu w’ingufu kuri kimwe mu bihugu biri kwihuta cyane mu iterambere muri Africa. Hamwe na bangenzi banjye dutewe ishema no gufatanya n’u Rwanda. ”

Hon Clare Akamanzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB wari mu gusinya aya masezerano yavuze ko u Rwanda rwishimiye ubu bufatanye bw’abashoramari buzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

Kubyaza umusaruro Gas methane n’izindi ziri mu Kivu bizagabanya ibyago byo kuba ishobora kuzamuka ikagera ku butaka igashyira mu kaga ubuzima bw’abaturiye ikiyaga.

Ikiyaga cya Kivu gishobora kuvanwamo 500MW mu myaka 40, ubu hari kuvanwamo 25MW gusa

Ikiyaga cya Kivu gishobora kuvanwamo 500MW mu myaka 40, ubu hari kuvanwamo 25MW gusa

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. karangwa

    22/09/2017 at 8:24 am

    Birashimishije cyane. Ahari ubushakye ubushobozi buraboneka.

  2. Nyangabo Faustin

    23/09/2017 at 8:45 pm

    Twishimiye abo bashoramari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock