Ngoma: ‘Abanyonzi’ ngo basa nk’abakorera abayobozi babo bo bagacyura ubusa – UMUSEKE

Ngoma: ‘Abanyonzi’ ngo basa nk’abakorera abayobozi babo bo bagacyura ubusa

Abakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare (bita Abanyonzi) bibumbiye muri koperative Vision Kibungo ikorera mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baravuga ko basa nk’abakorera abayobozi babo kuko amafaranga bakorera ashirira mu misanzu batanga.

Bavuga ko baherutse gukangurirwa kujya muri koperative bakagira ngo bagiye gutera imbere ariko si ko byagenze ahubwo ko n’amafaranga bakoreraga batakiyinjiza.

Umwe muri bo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa ati “Abayobozi bacu nta kuri bagira ahubwo barayarya kuko turaverisa (gutanga imisanzu) ariko nta nyungu tubona.”

Undi na we utifuje ko atangazwa avuga ko hari amafaranga 200 Frw batanga buri cyumweru ariko ko hari andi bagenda babaka ku ruhande.

Ati “Baba bavuga ngo bagiye gufasha ikigega runaka kandi ari ukubeshya ayo yose bakayarya.”

Bavuga kandi ko iyo bahuye n’ikibazo bitabaza abayobozi b’iyi koperative ariko ntibagire icyo babamarira, bakavuga ko nta terambere babona muri iyi koperative.

Umwe ati “Mazemo imyaka irenga itatu ariko nta muntu n’umwe baraguriza ndetse n’ubajije aho amafaranga ari bamugendaho bagatangira kumwiyenzaho bamuca amafaranga adasobanutse.”

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera Iburasirazuba yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi koperative kuri telephone ariko abayobozi bayo banga kumwitaba.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Ngoma, Furaha Yvette avuga ko ubuyobozi bw’akarere butari buzi iki kibazo kuko iyi koperative y’abanyonzi batari bayizi

Avuga ko bagiye kugikurikirana. Ati “Amafaranga yose umuntu atanze muri koperative ntabwo tuyareka ngo agende gutyo turayakurikirana.”

Avuga ko bagiye kubikurikirana ku buryo ku munsi w’ejo bazaba bamenye uko biteye yaba ari amafaranga yanyerejwe akagaruzwa.

Mu karere ka Ngoma

Mu karere ka Ngoma

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock