Ngoma: Abanyonzi ntibavuga rumwe n’akarere ku mafaranga y’ibyapa batswe ntibabihabwe – UMUSEKE

Ngoma: Abanyonzi ntibavuga rumwe n’akarere ku mafaranga y’ibyapa batswe ntibabihabwe

*Abanyonzi ngo batswe amafrw 1 500 kuri buri munyonzi none yaburiwe irengero
*Akarere karashyira amakosa ku banyonzi

Amezi atatu arashize, abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare mu Karere ka Ngoma baravuga ko batswe amafaranga yo kugura ibyapa biranga amagare yabo bategereza ko babihabwa baraheba, bakaba basaba abayobozi babishinzwe kubarenganura.

Abanyonzi mu karere ka Ngoma baravuga ko bashobora kuba barambuwe n'akarere kuko katabahaye ibyapa kandi barishyuye.

Abanyonzi mu karere ka Ngoma baravuga ko bashobora kuba barambuwe n’akarere kuko katabahaye ibyapa kandi barishyuye.

Ababanyonzi twasanze mu mirenge ya Remera na Kibungo yo mu karere ka Ngoma baravuga ko kuva mu kwezi kwa Kamena 2017 batswe amafaranga n’abayobozi bashinzwe imisoro bababwira ko ari ayo kubakoreshereza ibyapa biranga amagare yabo, ariko ngo ntibamenye irengero ryayo.

Aba banyonzi hafi ya bose batifuje ko dutangaza amazina yabo babwiye Umuseke ko “babariye amafaranga 1 500 Frw y’umusoro.”

Umwe muribo ati “Ese bundi nihehe igare risora ko tuzi ko na Perezida (Paul Kagame) yadusoneye, ariko aba bayobozi bo mu karere bakirirwa batwitendekaho gusa.”

Undi nawe ati “Amafaranga aravuna, ahubwo barayaturiye, turabaza ayo mafaranga yagiye muyihe sanduku se ngo tumenye ko bayatubikiye nibura.”

Kubw’aba banyonzi, ngo babona bibaye byiza bahabwa ibyapa byabo batangiye ayo mafaranga cyangwa bagasubizwa amafaranga batanze mu gihe batabonye icyo bayatangiye.

Umukozi ushinzwe imisoro mu karere ka Ngoma, KAMUYUMBU Sunny avuga umuti w’ikibazo uri muri bo kuko ngo ababahagarariye batatanze imibare y’abatanze aya mafaranga.

KAMUYUMBU ati “Twari twababwiye ko babakorera urutonde ku buryo tuzamenya uko tubagurira ibyapa dukurikije abishyuye, twari tugifite umubare munini w’abatarishyura kandi ntabwo ari Kibungo gusa, ni mu karere kose, ikibazo ni icyabo bo batinze kwishyura ntabwo ikibazo ari icyacu.”

Uyu muyobozi kandi anagaragaza ko umubare w’abitabira gutanga aya mafaranga ukiri muto, nabyo bikaba imbogamizi ku iboneka ry’ibi byangombwa nubwo atagaragaza igisubizo ku kibazo aba banyonzi bibaza niba abatanze aya mafaranga bazakomeza gutegereza abatarayatanga ngo babone guhabwa ibi byapa.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Yves

    12/09/2017 at 1:24 am

    ariko nge sinumva mpamvu ki uwo muyobozi avuga ko bategereje abandi?? ahubwo nacyemure ikibazo cyabayatanze noneho babahe ibirango byabo abatarayatanze bazahita bagaragara noneho nabo bafatirwe izindi ngamba naho ibitaribyo amafaranga yabaturage barayariye bakagombye kuyaryozwa

  2. Kanyamibwa

    12/09/2017 at 10:54 am

    Abo banyonzi nibasubizwe amafaranga yabo batanze cyangw bahabwe ibyapa. Bitagenze bityo, uwakiriye ayo mafaranga abazwe aho yayashyize kandi nataboneka abiryozwe. Ibintu byo gukomeza kunyunyuza imitsi y’abaturage (ya rubanda) muri iki gihugu bigomba guhagarara.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock