Ngoma: mu gishanga cya Kinyamarebe barinubira gusorera amazi – UMUSEKE

Ngoma: mu gishanga cya Kinyamarebe barinubira gusorera amazi

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Kinyamarebe gihuriweho n’imirenge ya Rukira wo mu karere ka Ngoma, ndetse na Mushikiri wo mu karere ka Kirehe barinubira kuba bishyuzwa amafaranga bita umusoro w’amazi yuhirwa umuceri, kandi aya mazi ari karemano.

Iki gishanga kigabanyijemo ibice bibiri, hari ikiri mu murenge wa Mushikiri aho abahinzi baho bibumbiye muri Koperative, ndetse n’igice giherereye mu murenge wa Rukira aho abahinzi batari muri Koperative ari naho havugwa ikibazo.

Abahinzi b’umuceri muri kiriya gishanga cya Kinyamarebe baganiriye n’Umuseke ko bakwa amafaranga ku buryo budasobanutse kandi batishimira n’abayobozi b’igishanga.

Uwitwa Makanika yagize ati ”Ujya kubona ukabona bagukaseho nk’ibuhimbi 30 Frw bakavuga ngo ni ayo kuzasana imiyoboro y’amazi kandi aya mazi nta kibazo afite, ntiyapfuye ni na karemano ntawayazanye hano, sinumva impamvu tuyasorera.”

Kuribo aya mafaranga bakwa yitwa ayo “kwita ku miyoboro y’amazi” bayafata nko kubasoresha cyangwa kubagurisha amazi karemano, kandi bo igice cy’igishanga bakoreramo nta miyoboro ikoze irimo, ngo harimo imiyoboro bikoreye.

Umuhinzi witwa Benimana Leontine ati ”Kutugurisha amazi tubigiraho imbogamizi kuko bitubaho cyane, ariko nta kundi twagira abaduca amafaranga ni abayobozi bacu baduhagarariye.”

Abayobozi b’igishanga bashyirwa mu majwi barahakana ko ataribo bari inyuma y’iyi misoro, na cyane ko nabo ari abahinzi muri icyo gishanga kandi bayishyura nk’uko undi muhinzi wese abikora.

Ngo ahubwo abakira ariya mafaranga ari ba nyiri umushinga watunganyije imiyoboro y’amazi muri icyo gishanga nk’uko umwe muri bo witwa Gatera abivuga.

Yagize ati ”Ayo mafaranga ntabwo arijye uyishyuza ahubwo yishyuzwa n’umuryango w’amazi ukorera mu gishanga cya Mushikiri nange ndayishyura.”

Claude BAZAYISENGA, Perezida w’umuryango ukorera mu murenge wa Mushikiri watunganyije amazi yo muri kiriya gishanga, avuga ko ayo mafaranga atangwa mu buryo buzwi, mu rwego rwo guteganyiriza kuba havugururwa imiyoboro amazi anyuramo kandi ko no mu bindi bishanga bayishyura, ngo ikibura ni uko abahinzi babisobanukirwa.

Aragira ati ”Igishanga kimaze gutunganywa bo ntabwo bahise babyiyumvamo bavuga ngo ubwo ari aba Ngoma ntabwo bagomba kujya muri Koperative y’abantu ba Mushikiri, ariko ariya mazi ava ku rugomero rwubatse Mushikiri, uwo musanzu ni uwo kuzigamira ibishobora kuzangirika aho 30% ajya ku karere, ndetse na 10% ajya ku rwego rw’igihugu akazigamirwa kuzasana izo (ingomero) ku rwego rw’igihugu.”

Guillaume, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungokamere mu murenge wa Rukira avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo basanga kugira ngo haboneke umuti unyuze impande zombi.

Ati ”Twabakorera ubuvugizi ntibakomeze gusorera amazi na cyane ko basanzwe basorera igishanga ariko urumva ubwo hazabaho kugisha inama izindi nzego turebe uko byakorwa.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira uherereyemo icyo gishanga buratangaza ko butazi uko ikibazo giteye, gusa bukavuga ko kwishyura uwo musanzu ari ibintu bishoboka binyuze mu masezerano utunganyije igishanga yaba yaragiranye na Leta.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

1 Comment

  1. Ishibo

    10/10/2017 at 6:22 am

    Uyu musanzu ni ngombwa kuko ibi bikorwa remezo biba byahenze kandi byakozwe n’abafatanyabikorwa ba Leta akenshi baba ari abanyamahanga. Njye ndumva aho kuyatanga byamaze kwangirika bajya bayatanga kare ari nko guteganya ahubwo hakatebwa uburyo bwo kuyacunga Dore ko ashobora kunyerezwa bitwaje ko azakenerwa cyera. Abantu batore umuco wo kwibungabungira ibyagezweho plz!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock