Ngoma: Muri Akagarama batangiye gusogongera ku byiza by’umuhanda bakorewe – UMUSEKE

Ngoma: Muri Akagarama batangiye gusogongera ku byiza by’umuhanda bakorewe

Abaturage bo mu kagari ka Akagarama, umurenge wa Rurenge, mu karere ka Ngoma barishimira umuhanda bakorewe nyuma yo kugaragaza ko umaze igihe utaborohereza mu bikorwa byo guhahirana n’utundi duce, baravuga ko batangiye kubona inyungu z’uyu muhanda.

Bamaze igihe basaba ko wakorwa none bawubakoreye

Bavuga ko uyu muhanda utarakorwa bahuraga n’imbogamizi zo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma imyaka bijeje bayigurisha  n’abamamyi bakabahenda.

Niyonzima Venant utuye mumudugudu wa Rwanyamuhinda avuga nyuma yo gukorerwa umuhanda ubu abacuruzi bamanura imodoka zabo bakaza kubagurira imyaka ku buryo ntawe ukibahenda.

Uretse imbogamizi zo kugeza umusaruro wabo ku isoko, aba baturage bavuga ko no kugera kwa muganga byabagoraga.

Uwanyirigira Iluminata ati «Ubundi nko kuva inaha ujya i Kibungo uri umurwayi Ambulance yagucugusaga ukumva ni ikibazo gikomeye cyane amagare yacu yahoraga acika… »

Aba baturage bavuga ko kuva uyu muhanda wakorwa bangiye kubona ibyiza bari barahombejwe no kutawugira.

Rutaremara Jean Paul ati «Ubu kugenda ni ku minota, tukaba dushima perezida wa Repubulika watuzaniye uyu muhanda.»

Ndacyayisenga Emilie uyobora aka kagari ka Akagarama akagari kagiye kagarukwaho inshuro nyinshi kuba kataragira ibikorwa remezo ubu arasaba aba baturage kubungabunga uyu muhanda mwiza bamaze kugezwaho.

Ati “Birinde kuwangiza kuko twawubonye tuwukeneye, bawufate neza birinda icyo ari cyo cyose cyatuma wangirika.”

Muri aka karere kakunze kurangwamo n’imihanda idakoze hamaze iminsi hakorwa imwe mu mihanda yari yarangiritse cyane, abaturage bakavuga ko ibi bikorwa remezo babyitezemo impinduka z’imibereho yabo.

Niyonzima Venant ni mwe mu baturage bishimira ko babonye umuhanda mwiza ngo kuko igare rye ryahoraga ricika

Niyonzima Venant ni mwe mu baturage bishimira ko babonye umuhanda mwiza ngo kuko igare rye ryahoraga ricika

Ndacyayisenga Emilie uyobora akagari ka Akagarama arasaba abaturage kubungabunga uyu muhanda

Ndacyayisenga Emilie uyobora akagari ka Akagarama arasaba abaturage kubungabunga uyu muhanda

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved