Ngoma: Muri gahunda nshya yo kwishyura amafrw y’irondo haravugwamo agatotsi – UMUSEKE

Ngoma: Muri gahunda nshya yo kwishyura amafrw y’irondo haravugwamo agatotsi

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Ngoma baravuga ko kuva batangira kwishyura amafaranga y’irondo babinyujije muri gahunda yiswe ‘Amasibo’ (ni ubutegetsi buri munsi y’umudugudu buba bugizwe n’ingo 10-15) hatangiye kuvukamo ibibazo kuko batabaha icyemezo cy’uko bishyuye bigatuma babishyuza inshuro nyinshi.

Aba baturage bavuga ko mbere aya mafaranga bayishyuraga umukuru w’umudugudu ariko ko hatagaragaramo ibibazo ariko kuva bazanye gahunda yo kuyishyura mu masibo byahise bizamba.

Gasagure Dominic agira ati «Dutanga amafaranga buri kwezi ariko tukajya kumva ngo abarara irondo ntibishyuwe ubwo bakagaruka kutwishyuza kandi twarishyuye ahubwo ntahabwe abanyerondo.»

Vuguziga Ernestine avuga ko uyu musanzu wa 500 Frw bayishyura umukuru w’Isibo na we akayashyikiriza umukuru w’umudugu.

Avuga ko kuva batangira kwishyura muri ubu buryo batajya bahabwa inyemezabwishyu ku buryo umuntu ashobora kwishyura inshuri nyinshi.

Gusa nubwo banenga uburyo bishyura muri iyi gahunda, ntibabura gushima ko ibafitiye akamaro ku bijyanye no gucungirwa umutekano.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Rwiriza Jean Mari Vianney avuga ko bitemewe ko abayobozi b’amasibo baka abaturage amafaranga atagira inyemezabwishyu.

Avuga ko atari azi ko abayobozi b’amasibo ari bo banishyuza umusanzu w’irondo. Ati «Niba byanaba bakwiye kuba bakoresha inyemezabwishyu yerekana ko utanze amafaranga y’umutekano.»

Yizeje abaturage ko iki kibazo bagiye kugikurikirana iki kibazo kugira ngo abaturage badakomeza gutaka aka karengane.

Mu karere ka Ngoma

Mu karere ka Ngoma

Elia BYUKUSUNGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock