Ngoma: Urubyiruko rwo mu murenge wa Murama rurifuza ishuri ry’imyuga – UMUSEKE

Ngoma: Urubyiruko rwo mu murenge wa Murama rurifuza ishuri ry’imyuga

Kuri uyu wa 25 Kanama 2017 ubwo twasuraga umurenge wa Murama mu kagari ka Kigabiro mu karere ka Ngoma, Abaturage biganjemo urubyiruko bashimangira ko baramutse babonye Ishuri ry’Imyuga barushaho kwiteza Imbere, ubusanzwe bashakishiriza ubuzima mu buhinzi n’Ubworozi.

Umurenge wa Murama ni umwe mu igize Akarere ka Ngoma

Kuba abaturage b’umurenge wa Murama nta shuri ry’Imyuga bafite, ni imwe mu mbogamizi bifuza ko yakemuka.

Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bushimangira ko bugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo barebe uko bakwegerezwa ishuri rr’imyuga abaturage.

Bamwe mu rubyiruko rw’umurenge wa Murama badutangarije ko banyotewe cyane no kubona imyuga ibateza imbere, ndetse ko ababishoboye bashaka amafaranga bakajya kwiga mu karere ka Ngoma, bikaba bisaba ubushobozi buhambaye.

Ndikubwimana Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 28 yadutangarije ko yataye ishuri yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye,  akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, kandi ngo umusaruro akuramo uri hasi.

Yagize ati: “Tunyotewe cyane no kubona twakwegerezwa ishuri ry’imyuga kuko byarushaho kuzamura imibereho yacu. Iyo imodoka ipfiriye hano muri Murama, nyirayo ategereza ko uyikora aturuka mu mujyi wa Ngoma, bikamufata amasaha menshi amurindiriye kandi natwe ntitubone ako gafaranga.”

Ubuyobozi bw’umurenge na bwo ngo bwasabye akarere ka Ngoma kubakorera Ubuvugizi kugira ngo babashe guteza imbere Urubyiruko n’abaturage bose muri rusange binyuze ku kubaha ishuri ry’imyuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Buhiga Josue, agira ati: “Ishuri ry’imyuga muri uyu murenge turabyemera ko nta rihari,  kandi ni ikibazo kiduhangayikishije.”

Avuga ko hari ishuri ryari iry’imyaka icyenda (nine year basic education) abigagamo basigaye biga bataha, iryo ngo ni ishuri ryiza bifuza ko Akarere ka Ngoma kabafashije barihindura ishuri ry’Imyuga.

Yongeraho ko bagiranye inyandiko n’Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga rya IPRC -EAST ngo ribafashe kureba ibikorwa  by’ibanze bishobora gukorerwamo, kuko  ari ishuri rinini.

Mukamana Anita wo muri uyu murenge, avuga ko Imyuga bakeneye kurusha iyindi, harimo Ubudozi, Ububaji, Gukanika, (mecanique), Gusudira (soudure) n’Ubwubatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Buhiga Josue

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ NGOMA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock