Niger: Perezida Issoufou yasabye ingabo ze kubohoza abantu 39 Boko Haram yafashe bunyago – UMUSEKE

Niger: Perezida Issoufou yasabye ingabo ze kubohoza abantu 39 Boko Haram yafashe bunyago

Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage abifuriza kugira isabukuru nziza y’ubwigenge ya 57 Perezida wa Niger Issoufu yategetse ingabo ze gukora ibishoboka byose zikabohoza vuba abantu 39 biganjemo abagore n’abana umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wafasheho ingwate.

Ingabo za Niger zasabwe gukora ibishoboka zikabohoza abagore n’abana Boko Haram yafashe bunyago

Abana n’abagore bafashwe bunyago na Boko Haram mu ijoro ryo ku taliki ya 02, Nyakanga mu mudugudu wa Ngalewa uherereye hafi y’ikiyaga Tchad.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Issoufu bamushinja ko yatinze kugira icyo avuga hakaba hashize ukwezi bibaye.

Mu ijambo Perezida Issoufu yagize ati: “Igihe kirageze ngo twibuke abana n’abagore bafashwe bunyago na Boko Haram mu gace ka Ngalewa muri Diffa. Ndasaba ingabo z’igihugu gukora ibishoboka byose zikababohora  bakagaruka mu ngo zabo.”

Yavuze ko iterabwoba riri mu gihugu cye ryiyongereye ku bibazo by’urubyiruko runywa kandi rugacuruza ibiyobyabwenge, gucuruza abantu n’intwaro n’ibindi.

Yasabye ko ingabo n’abandi bashinzwe umutekano bahagurukira  biriya bibazo bakabikemura kuko ngo biri gufata indi ntera.

Ubwo abarwanyi ba Boko Haram bagabaga igitero muri Diffa, RFI ivuga ko hari abantu icyenda bahasize ubuzima.

Niger ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’Africa. Imibare igeragaza ko gituwe n’abaturage barenga miliyoni 20. Umurwa mukuru wa Niger ni Niamey. Abenshi mu batuye kiriya gihugu ni Abasilamu.

Niger gifite ubuso bwa 1,270,000 km2, ibi bikakigira kimwe mu bihugu binini kurusha ibindi biri mu Burengerazuba bwa Africa.

80% by’ubutaka bwa Niger ni ubutayu bwa Sahara.

Ihana imbibe n’ibihugu birindwi aribyo: Mali, Algeria, Libya, Tchad, Nigeria, Benin  na Burkina Faso.

Kuba gihana imbibe na Nigeria na Tchad bituma nacyo kibasirwa n’ibitero bya Boko Haram.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock