Nigeria: Abantu 1 670 bakekwaho gukorana na Boko Haram batangiye kuburana – UMUSEKE

Nigeria: Abantu 1 670 bakekwaho gukorana na Boko Haram batangiye kuburana

Kuri uyu wa mbere urukiko rwo muri Nigeria rwatangiye kuburanisha mu muhezo abantu basaga 1600, bakekwaho gukorana n’umutwe wa Boko Haram umaze igihe warayogoje amajyaruguru y’iki gihugu.

Boko Haram ni umutwe ugendera ku mahame ya Islam akarishye ikaba imaze igihe iyogoza Nigeria mu bikorwa by’ubwicanyi

BBC yatangaje ko uwayihaye amakuru wo muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko abacamanza bane aribo batangiye kuburanisha ibyo birego kuri kasho ya gisirikare mu mujyi wa Kainji aho abo bantu bafungiye.

Gusa ngo ntabwo bavuze umubare nyirizina w’abantu bitabye urukiko kuri uyu munsi wa mbere w’iburanisha.

Abantu 1670 bazaburanishwa mu byumweru bizaza, ariko abakekwa bose basaga 5000 bose bazaburanishwa.  Abenshi muri abo bakekwaho gukorana na Boko Haram bamaze imyaka ine bafunze ariko batarakatirwa.

Ni bantu benshi bagiye kuburanishwa icyarimwe bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba mu mateka ya Nigeria kuva umutwe wa Boko Haram watangira guteza imidugararo muri icyo gihugu.

Izi manza zizabera mu muhezo aho abakekwaho ibyaha bafungiye nubwo atari inkiko za gisirikare zizaziburanisha.

Imiryango iharanira uburengazira bwa muntu, harimo na Human Right Watch n’imwe mu miryango ifite abantu babo bakekwaho ibyaha, bavuga ko bafite ubwoba ko izi manza zitazaburanishwa mu mucyo.

Minisitiri w’Ubutabera, Abubakar Malami yatangaje ko izi manzi zishobora kuzamara igihe kirekire kibarirwa mu mezi cyangwa imyaka zikiburanishwa bitewe n’umubare munini w’ababurana kandi ngo buri wese azajya aburana ku giti cye.

Ikindi kandi ngo imiburanishirize y’imanza muri iki gihugu cya Nigeria bimenyerewe ko igenda biguru ntege.

Muri Nigeria abantu bagera ku 20 000 bamaze kugwa mu mvururu zatewe na Boko Haram naho ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo kuva mu myaka umunani ishize.

Uyu mutwe kandi washimuse ababarirwa mu magana biganjemo abagore n’abana.

BBC

CallixteNDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock