Nigeria: Kaminuza irifuza guha akazi umukozi ushobora kuririmbira inzoka – UMUSEKE

Nigeria: Kaminuza irifuza guha akazi umukozi ushobora kuririmbira inzoka

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Umaru Musa Yar’Adua yo mu mugi wa Katsina uherereye mu majyaruguru ya Nigeria, bwashyizeho umwanya mushya n’umukozi ushinzwe kuririmbira inzoka zikagubwa neza ntizibe zaruma abantu.

Snake Charmers ni abantu bakunze kubaho muri Aziya no mu bihugu bya Africa y’Amajyaruguru

Uyu mukozi bika (Snake charmer) azafasha gukemura ikibazo cy’abahitanwa n’ubumara bw’inzoka nyuma y’uko umwe mu banyeshuri b’iyi kaminuza wari mu mwaka wa nyuma apfuye arumwe n’inzoka.

Zainab Umar wigaga mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’Ubukungu yapfuye ku wa mbere w’icyumweru gishize urumwe n’inzoka mu minsi itatu mbere y’uko apfa.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza, Dr. Suleiman Kankara yameje amakuru yo gushaka umukozi ushoboye ako kazi ko kuruura inzoka (Snake charmer) muri iyi kaminuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru dailypost.ng.

Ngo uyu mukozi azaba aje guhangana n’ikibazo cy’imfu ziterwa no kurumwa n’inzoka ndetse n’ibindi bikururanda.

Yagize: “Nibyo koko twashyizeho umwanya w’umurimo w’umuntu uzi gukinisha inzoka (Snake charmer) azadufasha guhangana n’ibibazo by’inzoka muri iyi kamunuza. Hari bamwe batangiye gukora ariko turi mu nzira yo kubaha akazi.

Yakomeje avuga ko basanzwe bitabaza bene aba bantu bamenyereye gucurangira inzoka zigatuza igihe cyose bamenye ko hari inzoka yagaragaye muri Kaminuza.

Gusa, ku bw’amahirwe make ngo bagerageje ibishoboka byose igihe Zainab Umar yarumwaga n’inzoka ariko ngo byabaye iby’ubusa ubumara buramuhitana.

Uyu mukobwa ngo inzoka yamurumye nijoro kuwa gatanu, atangira kwitabwaho n’abakozi ba Kaminuza, ariko nyuma musaza we n’inshuti ye bahamuvanye adakize bamujyana ahandi aza kwitaba Imana ku wa mbere.

Mu gihugu cya Nigeria abantu begera ku 10 000 barumwa n’inzoka buri mwaka, ariko umubare w’abapfa kubera iyo mpamvu ntuzwi neza.

Abitwa ‘Snake Charmers’ bakunze kubaho mu bihugu bya Asia harimo no mu Buhinde, no muri Africa y’Amajyaruguru mu bihugu bya Maroc na Tunisia.

BBC

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Jean Kumiro

    24/10/2017 at 2:34 pm

    Ariko nta muti ubaho wo kuzirukana da ! Bazabaze muri Agrotech bazabarangira.

  2. Eulade

    24/10/2017 at 6:17 pm

    Ubwo se aho kuzihiga ngo bazice bagiye kuziririmbira koko?

  3. Ida

    25/10/2017 at 10:04 am

    Ninde ushoboye?

  4. claude

    03/11/2017 at 11:07 am

    Nonese azaririmba nonstop cg naririmbira izo mu mujyi n’izo mucyaro zizumva?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock