Nigeria: Leta yategetswe gutanga miliyoni 245$ ku barokotse intambara ya Biafra – UMUSEKE

Nigeria: Leta yategetswe gutanga miliyoni 245$ ku barokotse intambara ya Biafra

Urukiko Rukuru rw’ibihugu byishyize hamwe mu by’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba, rwategetse Nigeria guha indishyi abarokotse intambara yo mu gace ka Biafra kashakaga kwigenga yabaye mu myaka 50 ishize.  Leta igomba gutanga miliyoni 245$ ni miliyari 88 z’ama Naira akoreshwe muri iki gihugu.

Leta Nigeria yasabwe n’Urukiko kuzaha indishyi abarokotse intambara ya Biafra. Aba ni bamwe mu baturage bahungaga intambara yacaga ibintu muri kiriya gice

Amafaranga Nigeria isabwa ngo azafasha mu gusana amashuri, kubaka amavuriro n’indi mishanga izazamura imibereho myiza y’abatuye muri kariya gace.

Leta yategetswe gutanga miliyari 50 z’ama Naira nk’impozamarira ku baturage baburiye ababo mu ntamabara n’abayirokotse, naho miliyari 38 z’ama Naira zikazakoreshwa mu kubaka biriya bikorwa remezo no gutegura ibisasu byatezwe mu gihe k’intambara.

BBC ivaga ko abenshi mu baguye mu ntambara ya Biafra bazize inzara n’ibindi byago bikomoka ku ntambara.

Intambara ya Biafra yabaye 06, Nyakanga 1967 irangira tariki ya 15, Mutarama 1970, ihanganisha ingabo za Leta ya Nigeria n’abaturage bo mu gace ka Biafra bo mu bwoko bwa Igbo bashakaga kwigenga kuri Nigeria.

Imirwano yabaye hagati y’impande zombi yabanjirijwe n’ubwigenge bwa Nigeria muri 1963.

Ikindi cyari kihishe inyuma y’iyi ntambara ni uko Nigeria itifuzaga ko Biafra yakwigenga kandi ikize kuri peteroli nyinshi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ndemezo Epa

    02/11/2017 at 8:34 am

    Kuva imana yarema umuntu,isi yaranzwe n’intambara no kwicana.Byahereye kuli GAHINI yica ABELI.Ibibazo biba mu isi,akenshi biterwa no KWIKUNDA hamwe no gushaka ibyubahiro no gushaka gukira vuba.Muli Afrika,intambara nyinshi ziba ari abenegihugu basubiranamo (civil wars).
    Dore ingero:Uganda,Burundi,Rwanda,Nigeria,Somalia,DRC,ANGOLA,Libya,Tchad,Central Afican Republic,Congo Brazaville,etc…Kubera ko abantu batuye isi banga kumvira imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi uri hafi,imana izica abantu bose bakora ibyo yatubujije (abarwana kimwe n’abiga kurwana,abasambanyi,abajura,etc…).Soma Yeremiya 25:33.Abazarokoka nibo bazatura mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Abandi bajye mu ijuru,bayobore isi ya paradizo (Daniel 7:27).Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo byose dufite.Aho gushidikanya ko bizaba,tangira ushake imana,aho kwishakira ubukire gusa.Kuko abibera mu byisi gusa,nabo bazarimbuka.Bible ivuga ko amafaranga n’ubundi butunzi ntacyo bizaba bivuze ku Munsi w’imperuka.Abantu bazapfana nabyo kuli uwo munsi.Bisome muli Zefania 1:18.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock