Nigeria: Perezida Buhari yavugiye mu ruhame nyuma y’amezi atatu arwaye – UMUSEKE

Nigeria: Perezida Buhari yavugiye mu ruhame nyuma y’amezi atatu arwaye

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yagejeje ijambo ku batuye igihugu nyuma yo kuva mu Bwongereza ku wa gatandatu aho yari amaze amezi atatu arwariye.

Perezida Buhari yari amaze amezi atatu mu Bwongereza kubera uburwayi

Buhari yavuze ijambo ririmo gukangurira abatuye Nigeria kunga ubumwe, ndetse anagaruka ku bibazo by’ingutu bimutegereje gukemura nyuma yo kumara igihe arwaye.

Bimwe mu bibazo yavuzeho harimo icya Boko Haram, Umutwe umaze igihe uyoboza Nigeria ukaba ugendera ku matwara akomeye ya Islam, yanavuze ku mvururu zimaze igihe zishyamiranya aborozi bahora bimuka bashaka urwuri n’abahinzi.

Perezida ariko ntiyigeze agaruka ku kibazo benshi mu batuye Nigeria bibaza, kijyanye n’indwara arwaye yakunze kumuvana mu kazi akamara amezi muri uyu mwaka.

Kuri uyu wa mbere Perezida Buhari arandika ibaruwa ayishyikirize Guverinoma agaragaza ko ku mugaragaro asubiye ku buyobozi yari yarasigiye Visi Perezida we, Yemi Osinbajo, uheruka no kwitabira umuhango wo kurahiza Perezida Paul Kagame ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Mu ijambo rya Perezida Buhari yagaragazaga ko ameze neza kandi yiteguye kuyobora igihugu, gusa ku baturage benshi bashidikanya ku mbaraga ze mu kuba yazakemura ibibazo byinshi byugarije Nigeria.

Mbere gato yo kujya kwivuza mu Bwongereza, Perezida Buhari yari amaze igihe kitari gito atagaragara mu ruhame.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock