Nigeria:Buhari yemeye ko abarimu 20 000 birukanwa – UMUSEKE

Nigeria:Buhari yemeye ko abarimu 20 000 birukanwa

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yashyigikiye ingingo yafashwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kaduna yo kwirukana abarimu ibihumbi bibiri batsinzwe ikizamini cy’ibyo bigisha.

Perezida Buhari asanga uburezi bugeze habi niba abarimu nta bumenyi bunini barusha abanyeshuri

Buhari yavuze ko uburezi bwa Nigeria bwatakaje ireme ryabwo k’uburyo bigeze n’aho bigaragara ko umwarimu nta bumenyi bunini arusha umunyeshuri.

Ati: “Birahangayikishije cyane kubona abarimu batabasha gutsinda ikizamini bahaye abanyeshuri babo. Ni ukuvuga ko bigeze habi.”

Iki cyemezo cya Buhari kije nyuma y’isuzuma ryabaye hagamijwe kureba ubumunyi bw’abarimu mu nyigisho bari barahayemo abanyeshuri babo ikizamini.

BBC ivuga ko kiriya kizamini gisanzwe gikorwa  n’abana batarengeje imyaka 10 kuko ngo aribo baba bari mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Mu cyumweru gishize umuyobozi w’Intara ya Kaduna yanditse kuri Twitter ko zimwe mu mpapuro abarimu bakoreyeho icyo kizamini zigaragaza ko benshi batsinzwe.

Yaboneyeho gutangaza ko abarimu batsinzwe bazirukanwa ariko nyuma bakaba bashobora kuzongera kwaka akazi nibarangiza kwihugura bihagije, bakagira ubumenyi bufatika.

Kwirukana bariya barimu bizatangirana na Gashyantare umwaka utaha.

Kugeza ubu ngo bari abantu bagera ku bihumbi 19 bamaze kwandika basaba kuzasimbura abarimu bazirukanwa.

Ihuriro ry’abakozi muri iki gihugu  ryamaganye icyemezo cya Perezida Buhari.

Ryahaye Leta ibyumweru bibiri byo kwisubiraho kuri uwo mwanzuro kuko ngo uwo mwanzuro kuwushyira mu bikorwa byaba ari gushyira abantu mu bushomeri.

Nigeria iri mu bihugu bya mbere kw’isi bifite abana benshi bataye ishuri nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

UNICEF itangaza ko muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 10 batabasha kujya mu mashuri abanza bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo imiterere mibi y’uburezi, ubumenyi bucye bw’abarimu babigisha, ndetse no kutagira ibikoresho.

Callixte NDUWAYO

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock