Niyonkuru wize gucukura amabuye y’agaciro ubu ahanga imideri   – UMUSEKE

Niyonkuru wize gucukura amabuye y’agaciro ubu ahanga imideri  

Niyonkuru Rose wize ibyo gucukura amabuye y’agaciro ariko ntabe aribyo ahitamo kugira umwuga, ubu ari kuzamuka neza mubyo guhanga imideri.

Niyonkuru Rose uhanga imideri y'abagore n'abakobwa.

Niyonkuru Rose uhanga imideri y’abagore n’abakobwa.

Niyonkuru Rose ni umuhanzi w’imideri ukizamuka kuko yabyinjiyemo mu 2013, ubu amaze gushyira hanze imwe mu mideri yahanze.

Niyonkuru yabwiye Umuseke ko mbere yo guhanga imideri yabanje kwiga ibyo gucukura amabuye y’agaciro (Mining) muri Kaminuza ya IPRC.

Ati “Byari gushoboka ko nkomeza gukora akazi kajyanye n’ibyo nize muri Kaminuza kuko nabitsindaga cyane ariko fashion niyo nakunze kubirusha. Ubu ndahimba nkanidodera imyenda.”

Mu 2013 nibwo Niyonkuru yatangiye kwiga kudoda ariko ‘fashion’ ngo yayikunze guhera mu 2012 ubwo yabonaga abakobwa bagenzi be bari kubyinjiramo.

Ati “Nkimara kwiga kudoda nahise ntangira guhanga imitako y’abakobwa yo kwambara mu ijosi ikozwe mu bitenge. Mu ntangiriro nahise nshaka izina ubu i Kompanyi yanjye yitwa Inara Couture”

Stella Ford Mugabo wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda umwaka ushize nawe ari mubakunda imideri ya Niyonkuru.

Umutoni Tracy Ford wahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka nawe ari mubakunda imideri ya Niyonkuru.

Niyonkuru ubucuruzi bwe yabutangije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi gusa. None ubu akoresha abakozi babiri, kandi akaba afite imashini enye.

Ati “Birumvikana ko ushobora kumva ko natangije ibihumbi birindwi ariko ubu nkaba ngeze kubyo nakubwiye ukumva ko bidashoboka. Yego rwose birashoboka cyane. Ubundi kugira ngo mbigereho byatewe ahanini n’uko nabonye abakiriya benshi mu gihe gito, ikindi buriya imashini imwe yarisanzwe murugo indi nayihawe nk’impano izindi ebyiri ninjye waziguriye.”

Kuri ubu Niyonkuru ahanga imideri y’abagore n’abakobwa gusa  Ngo iy’abagabo yabaye ayihoreye kuko ashaka kubanza gushyira imbaraga mu mideri y’igitsina gore.

Niyonkuru Rose kandi amaze kumurika imideri ye mu gitaramo kimwe gusa cya hano mu Rwanda kitwa Kigali Natural Hair & Beauty expo 2017″ cyabaye mu cyumweru gishize.

Imideri ya Niyonkuru ibera abakobwa.

Imideri ya Niyonkuru ibera abakobwa.

Imideri ya Niyonkuru yamuritswe muri Kigali natural hair& beauty expo 2017.

Imideri ya Niyonkuru yamuritswe muri Kigali natural hair& beauty expo 2017.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. richard

    13/11/2017 at 9:53 am

    uyu mugore ni na mwiza pee afite uburanga. urabona ukuntu aseka neza, rwose ntago yajya gucukura amabuye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock