Niyonzima Sefu mu bakinnyi Amavubi ashobora kubanzamo ahangana na Uganda – UMUSEKE

Niyonzima Sefu mu bakinnyi Amavubi ashobora kubanzamo ahangana na Uganda

Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Uganda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Kenya, yageze i Kampala. Niyonzima Olivier Sefu ashobora kuba mu bakinnyi 11 bazabanza muri uyu mukino. Izaba inshuro ye ya mbere mu mikino y’amarushanwa.

Imbaraga no kwambura imipira ni kimwe mu byatumye Sefu ahabwa amahirwe yo kubanzamo

Imbaraga no kwambura imipira ni kimwe mu byatumye Sefu ahabwa amahirwe yo kubanzamo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda azasura Imisambi ya Uganda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Kenya muri Mutarama 2018.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoreye mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, umutoza Antoine Hey yemeje ko we n’abasore be bajyanye intego yo kugarira neza, gushaka igitego cyo hanze bitashoboka akirindwa kwinjizwa byinshi.

“Tuzakina n’ikipe isanzwe igora u Rwanda. Tuzi ko bakinisha imbaraga nyinshi n’imipira miremire. Birasaba abakinnyi bacu bakina hagati kwitonda no kwambura abakinnyi ba Uganda imipira myinshi (recuperation). Nabwiye abakinnyi banjye ko uko tuzitwara mu mukino ubanza aribyo bizaduhesha itike ijya muri CHAN.”

Kongera imbaraga mu bakinnyi bafite ubuhanga bwo kwambura imipira abo bahanganye niyo mpamvu yatumye Antoine Hey ashobora gukora impinduka mu bakinnyi asanzwe yabanjemo mu mikino itatu aheruka gutoza, Muhire Kevin akabanza ku ntebe agasimburwa na mugenzi we Niyonzima Olivier Sefu.

Uyu mukinnyi wo hagati wugarira muri Rayon sports ni inshuro ya mbere azaba abanje mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino y’amarushanwa.

Sefu na bagenzi be barimo Savio (iburyo) bavuye i Kigali bajya i Kampala muri iki gitondo

Sefu na bagenzi be barimo Savio (iburyo) bavuye i Kigali bajya i Kampala muri iki gitondo

Antoine Hey afitiye ikizere Niyonzima Olivier Sefu

Antoine Hey afitiye ikizere Niyonzima Olivier Sefu

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. manzi

    10/08/2017 at 7:25 pm

    Mangwende azabatsinda igitego niwe mukinnyi ushoboye byose.

  2. titi

    11/08/2017 at 7:38 am

    UYU MUTOZA RERO NTABWO AZI GUHITAMO ABAKINNYI PEEE, UZIKO UBUSHIZE TWANANIWE KWINJIZA IGITEGO TANZANIA, NONE BABANDI BANANIWE GUTSINDA NIBO AJYANYE KLPA, ABAGANDE MURABITIRANYA NA TZ SHA MUZAREBA IBYO BAZADUKORERA

    uYU WIBAGIRWA MUHADJILI, UYU WIBAGIRWA RUGWIRO ERVAIS, UYU USIGA ABAKINNYI BAFITE IGIHAGARARO ARAHANGANA NABARIYA BAGANDE KOKO

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock