Nkotsi: Ahitwa mu Ruvunda ‘batogonjora’ imirima agaciro kayo kakikuba kabiri – UMUSEKE

Nkotsi: Ahitwa mu Ruvunda ‘batogonjora’ imirima agaciro kayo kakikuba kabiri

Musanze – Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi mu kagari ka Bikara na Ruyumba bafite amasambu mu gace karimo amakoro menshi kitwa “Uruvunda”  bafata amakoro bakayarunda ku mbibi z’umurima ibyo bita ‘Gutogonjora’ bigatuma babona ubuso bwiza bwo guhingaho. Ibi bituma umurimo agaciro kawo kikuba kabiri.

Umurima udatogonjoye uba ugoye cyane kuwuhinga

Umurima udatogonjoye uba ugoye cyane kuwuhinga

Abiyingoma utuye unafite isambu mu kagari ka Bikara avuga ko amaze iminsi ayitaho akuramo amakoro, ubu ngo ashatse kuyigurisha yakuba kabiri igiciro yayiguzeho.

Abiyingoma ati “Iyi sambu yanjye nyimazemo iminsi nkuramo amakoro, byoroha kuhahinga kuko haba hari ubutaka bugaragara, urebye nko mu kwezi gushize bariho bampa ibihumbi nka 300 Rwfr gusa, ariko nyuma y’aho nyitunganyirije utampaye nka Magana atandatu sinayemera

Akomeza avuga ko kuyitunganya byamutwaye amezi abiri, anashyiramo abakozi bamutwaye arenga ibihumbi 20,  ubu ari guhingamo insina kandi ngo ahiteze urutoki rwiza.

Muri aya makoro isambu yaho yera ibishyimbo, inyanya n’ibigori, ngo igira agaciro gakomeye iyo yatogonjowemo amakoro cyangwa se irimo ibiti.

Ngendahimana Diogène yabwiye Umuseke ko yaguze isambu hano imuhenze ariko azi neza ko aha ari ku butaka bwera cyane kandi uwari nyirayo akaba yari yarabanje kuyikuramo amakoro.

Ngendahimana ati: “Naguze isambu hano mu Ruvunda muri 2015, nayitanzeho ibihumbi 400, ariko iyo iza kuba idatongonjoye ntabwo yari kuyirengereza ibihumbi 300, kuko erega na nyiri kuyingurisha yayitakajeho ibihumbi 40 kugira ngo bayitunganye

Ngo hari abantu benshi banga kugura imirima aha mu Ruvunda, n’uguzwe ukagurwa make kuko hagoranye guhinga kubera amakoro. Iyo hatogonjoye ariko ngo haba umurima mwiza cyane.

Muri aka gace ngo iyo umusore yahabwaga isambu n’ababyeyi nk’umunani we aha mu Ruvunda byabaga ari nkaho adakunzwe mu gihe iwabo babaga bafite ahandi hantu hatari mu amakoro.

Impamvu ikaba y’uko ubuhinzi bwaho bwari urubingo gusa kubera amakoro.

Aka gace kitwa Uruvunda k’amakoro menshi usanga imbago z’imirima nazo ari amakoro baba barashyizeho. Kuhahinga ku bataratogonjoye begura ikoro bagashyira mu nsi imbuto.

Abiyingoma avuga ko ubu isambuye agaciro kayo kikubye kabiri kuko itogonjoye neza

Abiyingoma avuga ko ubu isambuye agaciro kayo kikubye kabiri kuko itogonjoye neza

Abadashoboye gutogonjora abenshi bahahinga urubingo

Abadashoboye gutogonjora abenshi bahahinga urubingo

Ababikoze neza umurima wabo agaciro kawo kikuba kabiri

Ababikoze neza umurima wabo agaciro kawo kikuba kabiri

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock