Nkotsi: Umugore yatinze mu kabari ari kumwe n’umwana bucyeye asanga umwana yapfuye – UMUSEKE

Nkotsi: Umugore yatinze mu kabari ari kumwe n’umwana bucyeye asanga umwana yapfuye

Musanze – Mu mudugudu wa Rubindi, Akagari ka Bikara Umurenge wa Nkotsi uyu munsi umugore yabyutse aho yaraye ku nshuti ye asanga umwana we bahararanye yapfuye. Ni nyuma y’uko yari yatashye bwije cyane umugabo akanga kumukingurira.

Uyu mugore yitwa Donatha Uwamariya w’imyaka 38,  yari kumwe n’umwana we mu kabari no muri iryo joro bavayo bakajya gucumbika.

Alexis Munyamahoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi yabwiye Umuseke ko hataramenyekana ikishe uyu mwana witwa Epimaque Samvura wari ufite umwaka umwe gusa.

Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 45 umugabo w’uyu mugore ngo ejo kuwa kabiri nimugoroba yahaye umugore we amafranga yo kujyana mu kimina muri Koperative yabo, arayatanga ariko ngo atashye aca ku nshuti ye (y’umugore) bajya mu kabari.

Uwamariya avuga ko yatashye ahagana saa tatu z’ijoro naho umugabo we akavuga ko yatashye saa sita z’ijoro asanga umugabo yaryamye yanga kumukingurira amusaba gusubira aho avuye.

Uyu mugore ahetse umwana, ngo yahise asubira kurara kwa wa mugore w’inshuti ye, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo yabyutse agasanga umwana we Samvura yapfuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nyuma y’intonganya ku kishe umwana hagati y’aba bombi, Police yabafashe bakajyana n’umurambo w’umwana ku bitaro bya Ruhengeri kumusuzumisha ngo barebe icyaba cyamuhitanye.

Mu murenge wa Nkotsi

Mu murenge wa Nkotsi

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Keza

    06/09/2017 at 10:44 pm

    Abagabo erega natwe tugiye kuba abashigajwe inyuma na mateka. Nyumvira umugore wiguca mu kabari asize umugabo murugo koko. Sha uwomugabo mwimurenganya kabisa

  2. Mutegwaraba

    07/09/2017 at 4:31 am

    Abagore b’iki gihe weee, bateye ubwoba ! Njye nkeka ko icyihutirwa ari ukubashakira irindi zina [Wenda bakitwa IBYOHE]. Cyera nta mugore washoboraga kujya kunywa mu kabari, n’iyo umugabo we yabaga akicayemo, ahubwo iyo byabaga ngombwa umugabo yashoboraga kugura inzoga akohereza mu rugo…ibi niko nakuze mbibona mu rugo ndetse no mu baturanyi bacu. Kuva navuka, kugeza mvuye mu rugo iwacu mfite imyaka 24, sinigeze mbona mama umbyara cg bakuru banjye cg se na basaza banjye bageza 18:00 batarataha mu rugo, keretse wenda iyo babaga bagiye gushaka inyana yazimiye, kandi koko bigaragara, bashoboraga kuhagera nka 19:00; sinigeze mbona umwe mu bagize umuryango wacu arara ahandi hatari mu rugo, papa iyo yazindukiraga ahantu kure bukamwiriraho, yaremeraga akaza mu gicuku saa sita z’ijoro, ariko ntarare ukubiri n’umugore we,….Uyu munsi rero izi mbwebwe zisigaye ziriho ntawamenya uko ziteye. Aba kandi nibo babyara izi mayibobo, indaya, abajura, abasabiriza, abazunguzayi, hanyuma bakohereza muri Kigali nahyo ikohereza i Wawa.

    Ubundi umugore ugisigaranye agasigisigi k’umutima-nama, ntiyari kujya kurara mu gasozi, yari kuryama aho ku ibaraza akabundikira umwana we bukamukeraho, umugabo akaza kugeza igihe akamukingurira…kandi agahita atangira process yo gusaba imbabazi umugabo. NTA MUGORE/UMUGABO URARA UKUBIRI N’UWO YASHATSE, ntibibaho ni amahano. Amahano akenshi akunze kuvamo urupfu.

    Ngaba abagore basigaye, Leta yirirwa isakuza ngo duhabwe agaciro kuko ngo turi mu UBURINGANIRE da ! Ubwo wasanga yahaze ibikwngari cg umumanurajipo, arangije nijoro aryamira umwana arapfa, cg se amutamika ibere arisinzirira, ripfukira umwana umwuka arapfa ikindi kirimo kigona. Ahee, biteye iseseme kabisa.

  3. hhh

    07/09/2017 at 7:22 am

    ukibwije ukuri

  4. Kanakuze

    07/09/2017 at 9:19 am

    Uyu mugore niwe ugomba kubazwa urupfu rw’uwo mwana kuko niwe nyirabayazana. Ahubwo uwo mugabo yaragowe njye ndumva rwose mubabariye. Agize kurara wenyine mu rugo rwe, agize ko bamuzaniye umwana we wapfuye, none agiye no guhatwa ibibazo na Polisi bishobora kumuviramo no gufungwa! mbega akaga abagabo b’iki gihe dufite twitwa ngo twarashatse!!!!!

    Uwo mugore agomba kuba yari yihagiye urwarwa, noneho mu gihe yari aryamye akaryamira ako kana cyangwa se wa mugani akaba yaragahaye ibere kakonka ariko nyuma wenda kakaza gusinzira nyina wari wihagiye urwagwa nawe yasinziye ntakure ibere mu kanwa k’umwana bikaza gutuma umwana abura umwuka akitaba Imana atyo.

  5. mahoro jack

    07/09/2017 at 12:12 pm

    hhhh iri terambere mubwirwa, muzambwira!

  6. Kibwa

    07/09/2017 at 3:23 pm

    Mutegwaraba ni umuntu uzi ubwenge rwose.

  7. jeanne

    07/09/2017 at 5:10 pm

    ako kaziranenge Imana ikakire shenge!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock