North Korea tuzayiha umujinya n’umuriro isi itigeze ibona – Trump – UMUSEKE

North Korea tuzayiha umujinya n’umuriro isi itigeze ibona – Trump

Uyu munsi, Perezida Donald Trump wa US yatangaje ko ubushotoranyi mu by’intwaro za kirimbuzi bwa Korea ya Ruguru bwarenze ikigero, ko bazabusubizanya umujinya, imbaraga n’umuriro isi itigeze ibona mbere.

Trump ati "nta gihe kizabaho tuzaba tutari igihugu gikomeye kurusha ibindi byose ku isi."

Trump ati “nta gihe kizabaho tuzaba tutari igihugu gikomeye kurusha ibindi byose ku isi.”

Trump yavuze ko ibyiza ubu ari uko Korea ya Ruguru itakongera kuba ikibazo kuri Leta zunze ubumwe za Amerika. Anavuga ko Perezida Kim Jong Un yakoze ubushotoranyi burenze ikigero gisanzwe.

Ejo kuwa kabiri Korea ya ruguru yakoze uburyo bushya bwo kugabanya ubunini bw’intwaro kirimbuzi zikajya muri missile zishobora kuraswa kure kugera no muri Amerika.

Perezida Kim Jong Un akaba yarifotoreje imbere y’izi ntwaro ntoya zishobora gutwara na missile, yerekana ubushobozi bushya mu ntambara bw’igihugu cye.

Amerika ibara ko Korea ya ruguru ifite intwaro kirimbuzi zigera kuri 60.

Korea ya ruguru igeze ku rwego rwo kugabanya ubunini (miniaturization) bw’izi ntwaro kirimbuzi mu buryo bushya nk’uko MInisiteri y’ingabo y’Ubuyapani yabitanzemo raporo.

Muri uyu mwaka gusa Korea ya ruguru imaze kugerageza intwaro kirimbuzi inshuro 12, igerageza riheruka ryakozwe kuri missiles ziraswa zikagera kuri 3 701Km n’ubushobozi bwo kumara iminota 45 mu kirere. Missile iki gihugu kitigeze gitunga mbere.

Ubu bageze ku rwego rwo kugabanya ubunini bw’intwaro kirimbuzi zikagenda muri izi missile. Uyu murimo ngo bamaze imyaka 30 bawugerageza.

Ibi byateje impagarara ubuyobozi bwa Perezida Trump bituma atangaza ko abona igihe ari iki ngo Korea ya Ruguru bayisubize ku bushotoranyi bwayo.

John Bolton wahoze ahagarariye US mu muryango w’Abibumbye we yagize ati “Tumaze igihe dukina imikino ya dipolomasiya na Korea ya ruguru ariko byabahaye igihe cyo gukomeza intwaro zabo za kirimbuzi.”

Kuwa gatandatu ushize ariko Amerika yageze ku kintu cyakwandikwa mu mateka ya Diplomasiya ubwo Akanama k’umutekano ku isi kemezaga ibihano kuri Korea ya ruguru Uburusiya n’Ubushinwa nabyo bigatora byemeza ibi bihano.

Ku rubuga rwe rwa Twitter Donald Trump uyu munsi yibukije ko iteka rye rya mbere nka Perezida ryari ukuvugurura no gukomeza ububiko bwabo bw’imbaraga kirimbuzi.

Ati “ubu burakomeye (ububiko) cyane kurusha ikindi gihe cyose mbere…….Nizeye ko bitazaba ngombwa ko dukoresha izi mbaraga, ariko nta gihe kizabaho tuzaba tutari igihugu gikomeye kurusha ibindi byose ku isi.”

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. KABANDA Joseph

    09/08/2017 at 4:20 pm

    Abahanga benshi mu bya gisirikare bemeza yuko intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Dore ibintu 4 bishobora gushoza intambara ya 3 y’isi:North Korea,South China Sea,Putin ashobora gufata ku ngufu Baltic States ziba muli NATO,Intambara yo muli Syria.
    Ibihugu bifite Atomic Bombs ni 9:USA,Russia,China,France,UK,India,Pakistan,Israel na Noth Korea.Byose hamwe bifite Nuclear warheads zirenga 16 000 n’ibihumbi bya Missiles.
    Missile imwe yonyine,yatwika ibihugu byose bya EAC.Habura gato ngo intambara ya 3 itangire,abantu batuye isi bose bashire,ISI yose ikaba ivu mu minota mike.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana yakwemera ko abantu batwika ISI yiremeye.Mu gihe kiri imbere,imana izabatanga itwike intwaro zabo zose (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Ibyo bizaba vuba aha,ku Munsi w’Imperuka witwa ARMAGEDDON muli Bible.Abantu bazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi nshya izaba Paradizo,abandi bajye mu ijuru (2 Petero 3:13).North Korea,China cyangwa PUTIN bashobora guteza UMUNSI W’IMPERUKA.Aho kwibera mu byisi gusa,mushake imana hakiri kare,kugirango muzarokoke kuli uwo Munsi uteye ubwoba nkuko tubisoma muli YOWELI 2:31.
    NIMUKANGUKE.

    • Musengima François

      10/08/2017 at 12:03 pm

      Muvandi urakoze cyane kubera ubwo butumwa bwiza bw’ibyiringiro utugejejeho naho ubundi icyo dukeneye ni ugushira ubwami bw’imana mu mwanya wa mbere kugira ngo tudakomeza guhangayikishwa nibiri kubera kuri iyi si ya satani maze umunsi ukomeye ukazatugwa gitumo.

  2. KWIZERA Lambert

    09/08/2017 at 4:40 pm

    ibyo uvuga ni biki bihuriyehe niyi nkuru ntago turi murusengero ubimenye imperuka izaza ryari se niwowe ugena ighe izabera mwihaye kumenya ibyimana kuyirusha

    • Darren

      09/08/2017 at 6:32 pm

      ariko se uwo Joseph ko yavuze ibivugwa mu buhanuzi akabisanisha n’ibiriho muri iki gihe, wowe analysis yawe ni iyihe kuri iyi nkuru?

  3. Theo

    09/08/2017 at 5:09 pm

    IMANA iturinde intambara yabo kuko abenshi bashira.

  4. YAKOB

    09/08/2017 at 10:07 pm

    YEWE NIBARWANE RWE BATUREKE KUKO DUKENEYE KUBA TWAKOMERA NKABO TUGATSINDA INZARA BURUNDU,TUKARENGA GUHORA DUHATSWE NABO BASHOTORANA, MBESE NYINE TUKARYOSHYA AFURIKA.

  5. Kachalwa

    10/08/2017 at 5:29 am

    Joseph rwose. Ba Trump na Putine wabatangije capital letter ugeze ku Imana wandika miniscule kweli??

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved