Nta gihugu cyateye imbere kidafite ba ‘engineers’ beza – Edouard Ngirente – UMUSEKE

Nta gihugu cyateye imbere kidafite ba ‘engineers’ beza – Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente amaze gutangiza kumugaragaro inama mpuzamahanga ya ba ‘engineers’ bo muri Africa ibera mu Rwanda kugeza kuwa gatanu. Yavuze ko nta gihugu gitera imbere kidafite bene aba bakozi babishoboye.

Edouard Ngirente ageza ijambo kuri iyi nama ya ba engineers bo muri Africa bateraniye i Kigali

Edouard Ngirente ageza ijambo kuri iyi nama ya ba engineers bo muri Africa bateraniye i Kigali

Mu izina rya Perezida Kagame, Minisitiri w’intebe yatangiye ijambo rye aha ikaze ba ‘engineers’ ba Africa mu Rwanda, muri iyi nama yabo ya kabiri ifite insanganyamatsiko yo kurebera hamwe ikoreshwa neza ry’imyanda.

Edouard Ngirente yababwiye ko iyi nama ije mu gihe kuko imigi ya Africa iri kwihuta mu iterambere  ari nako itanga imyanda myinshi ikeneye gucungwa neza.

Avuga ko hakenewe ingamba zikomeye kandi zirambye mu kwita kuri iki gice gifite icyo kivuze cyane mu mibereho myiza ya muntu.

Ati “Nta gihugu na kimwe cyavuye mu nzira y’amajyambere kikaba igihugu gikize kidafite  ba engineers bakwiriye. Twizera ko umwe mu mitungo kamere ikomeye Africa ifite aria bantu.

Abantu bigishijwe neza bafite imbaraga zo gukora nibo ntwaro ya mbere izahindura ubukungu bw’ibihugu bya Africa.”

Yavuze ko gushora mu burezi bufite ireme bikenewe mu guca inzira no kugera ku bisubizo umugabane ufite  mu byiciro binyuranye bikenera ba engineers.

Yatanze urugero ko u Rwanda rwashyizeho amashuri yihariye yigisha abo muri siyansi, ba engineers ndetse n’inzobere zinyuranye.

Avuga ko iyi nama ari uburyo bwiza bwo kwibutsa aba ba engineers uruhare rwabo mu buzima bw’ibihugu, abasaba gukorana ubunyamwuga, n’izindi ndangagaciro z’umwuga wabo abantu babitezeho.

Yabasabye gufatanya bagashaka ibisubizo byafasha ibihugu byabo kugera ku ntego zabyo z’iterambere kandi bakanafatira hamwe imyanzuro ikomeye kuri bagenzi babo batubahiriza amahame abagenga n’ubunyamwuga.

Yashoje abashimira uruhare rwabo mu kubaka umwuga wabo ukenewe cyane ngo ubukungu bwa Africa buzamuke.

Iyi nama ya kabiri y’aba engineers ba Africa iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatanu w’iki cyumweru.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Eng MG

    26/09/2017 at 2:08 pm

    minisitiri w’intebe, rwose uvuze ukuri cyane, ba Engineers basubizwe agaiciro kabo, ntabwo twatera imbere igihe engineer adahabwa agaciro mubyo akora, hantu hose, kenshi ibintu bikorwa haba munzego za leta cyangwa ibigo bwikorera usanga biruka gushaka ngo ba experts from India, Germaine nahandi iburayi, kandi ntacyo bakora gihambaye kurusha abanyafrica,

    sinanze hari ibyo tubakeneyeho, kandi twabigiraho, ariko igihe muri twe babuzemo, kandi engineers ubwacu tukaba aritwe tujya kubashaka, kaza agatanga ubumenyi ariko implementation ikaba iyacu.

    ntusange ngo System twaguze mubushinwa, mubuhinde, barayensiyate barangije baragenda, kandi ubwo hasotse akayabo kamafranga, kubera iki? nuko umwe mubayobozi batari muri domain bakinnye deal, babona hari igituri cya cash.

    urakoze cyane, hari icyizere.

    • Muhanuka mwene Semukanuka

      27/09/2017 at 5:49 pm

      Wow! Ubwo kandi wasanga koko mu mpapuro witwa Engeneer! Ibyo ntaho bitaba. Uwahimbye ikintu niwe uza akacyereka abagikoresha, byaba ngombwa bakanagirana contract ya support. Uhu nimwige… guhimba ibyanyu hanyuma abo banyamahanga ntibizabe ngombwa ko baza. Wa mugabo inzira iracyari ndende!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock