Nta mufana uzongera kureba imyitozo yacu mbere y’umukino wa Rayon – Cassa – UMUSEKE

Nta mufana uzongera kureba imyitozo yacu mbere y’umukino wa Rayon – Cassa

Harabura iminsi itatu ngo Rayon sports yakire Kiyovu sports aabakeba bo mu mateka y’umupira w’amaguru. Cassa Mbungo Andre utoza Kiyovu yafashe umwanzuro wo gufunga stade Mumena bakoreraho imyitozo, nta mufana wemerewe kongera kureba imyitozo mbere y’uyu mukino.

Cassa yafashe umwanzuro wo gukumira abashaka kureba imyitozo y'ikipe ye

Cassa yafashe umwanzuro wo gukumira abashaka kureba imyitozo y’ikipe ye

Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira 2017 Kiyovu sports yakoreye kuri Stade de l’Amitié ku Mumena niyo ya nyuma yarebwe n’abakunzi bayo inakurikiranwa n’abanyamakuru muri iki cyumweru.

Ni umwanzuro wafashwe n’umutoza wayo Cassa Mbungo Andre wemeza ko yawufashe mu rwego rwo kwitegura neza umukino Kiyovu sports izasuramo Rayon sports ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 saa 15:30 kuri stade Regional ya Kigali.

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko nta gihunga abakinnyi be batewe n’amateka y’amakipe yombi arimo no kuba Rayon sports yaratsinze Kiyovu mu munsi wa nyuma wa shampiyona ishize byatumye Kiyovu imanuka nubwo yaje kongera kuzamurwa.

“Ikintu kiza ni uko abakinnyi banjye batajya bumva radio. Ntabwo bashyize umutima cyane ku mateka yaranze amakipe yombi, ahubwo bari gutekereza ku mukino  ubari imbere. Siwo mukino wa mbere ntoje ukomeye kuko nakinnye kenshi na Rayon, APR FC n’izindi nyinshi zikomeye kurushaho. Nta gitutu gikomeye kituriho.

Mu kwitegura nababwira ko nta muntu uzaba wemerewe kureba imyitozo mu minsi ibiri isigaye. Mushobora no kutamenya aho twakoreye cyangwa twanakorera aha (ku Mumena) mugasanga imiryango ya stade ifunze.”

Abakinnyi bose ba Kiyovu sports bemerewe gukina ni bazima nta mvune bafite. Gusa izakina na Rayon idafite Kalisa Rachid we utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda.

Fabrice Mugheni uyobora abakinnyi ba Kiyovu azakina na Rayon sports yakiniraga mu myaka ibiri ishize.

Gahunda yose y’umunsi wa kabiri wa shampiyona

Kuwa gatanu 13 Ukwakira 2017
Mukura VS vs Police (Huye Stadium, 15:30)

Saturday, 14 Ukwakira 2017
Marines Fc vs APR Fc (Umuganda Stadium, 15:30)
Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi Stadium, 15:30)
AS Kigali vs Miroplast Fc (Kigali Stadium, 15:30)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare, 15:30)
Amagaju Fc vs Kirehe Fc (Nyagisenyi, 15:30)

Sunday, 15 Ukwakira 2017
Rayon Sports Fc vs SC Kiyovu (Kigali Stadium, 15:30)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Stade Ubworoherane, 15:30)

Abakinnyi ba Kiyovu sports babukereye

Abakinnyi ba Kiyovu sports babukereye

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w'amateka Rayon sports

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w’amateka Rayon sports

Roben NGABO

UMUSEKE

5 Comments

  1. MUJERO

    12/10/2017 at 3:54 pm

    ko Cassa yakaniye ra yizeye iki? buriya ninde uzaca kuri Sadam muri bariya mbona koko?

    • Muhire

      12/10/2017 at 6:10 pm

      Ndabona KIYOVU izatsinda RAYON 1-0 ku ishoti bazaterera kure BAKAME umupira akawusuzugura ukijyana mu izamu.

  2. nzabandora

    12/10/2017 at 8:23 pm

    Mukura ntago izakina?

  3. kalisa

    13/10/2017 at 11:02 am

    Azabage yifashe ubwo ndumva atagikeneye abafana! Ikipe se ni iyande si iyabafana.

  4. gasore

    14/10/2017 at 8:17 am

    Le type ni umunyabwoba! Yakingiranye abakinnyi ababuza abafana, ababuza kumva 📻,… Mbega! Ngo amahirwe ni uko abakinnyi be batumva radio! Iki ni ikintu wakwita amahirwe kweli? Barabura kuyumva ngo bumve aho abandi baheze! Nashyiremo imbaraga ze n’ubwenge ibindi abirekere ballon, uko izidunda ni uko!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock