Ntabwo FERWACY ari umuryango mubi Hadi Janvier azababarirwa – Bayingana – UMUSEKE

Ntabwo FERWACY ari umuryango mubi Hadi Janvier azababarirwa – Bayingana

Nyuma y’umwaka Hadi Janvier ahagaritse gukina umukino w’amagare nyuma agasaba imbabazi akavuga ko yifuza kongera gukina, birangiye umuyobozi wa FERWACY Bayingana Aimable yemeje ko azababarirwa kuko ari umukinnyi usanzwe uzwiho kwitangira igihugu.

FERWACY yemeje ko yiteguye kubabarira Hadi Janvier

FERWACY yemeje ko yiteguye kubabarira Hadi Janvier

Abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare benshi bishimiye inkuru ivuga ko uwari kapiteni  w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 Hadi Janvier yasabye kongera kugaruka mu mukino.

Ni nyuma yo guhagarika ku mugaragaro muri Nzeri 2016 avuga ko ubuyobozi bw’uyu mukino butita ku bakinnyi uko bikwiye. Ku mugoroba w’ejo yatangaje ko yifuza kugaruka kandi ngo amarembo arafunguye kuri uyu mukinnyi w’imyaka 25 nkuko Umuseke wabitangarijwe na Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY.

“Ibaruwa nayibonye kandi hari n’izindi yari yaratwandikiye. Ni byiza kuba yisubiyeho kuko twari twababajwe nuko yafashe umwanzuro uteri mwiza washoboraga kuduhesha isura mbi. Navuga ko tuzaganira gusa FERWACY ntabwo ari umuyango mubi ndumva tuzamuha igisubizo kiza.

Icyo nabibutsa ni uko umwanzuro yawufashe ku giti cye ntabwo ari twe twamuhagaritse kuba yisubiyehi ndumva ntakizatubuza kumubabarira. FERWACY nirwo rwego ruhagarariye izindi mu mukino w’amagare. Nitumubabarira ndumva nta kizabuza izindi nzego  dukorana harimo club ye na Team Rwanda muri rusange.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Hadi Janvier asabwa gukora cyane kuko yari amaze umwaka adakina bityo ibijyanye no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byo ngo biramusaba kugaragaza ko akiri ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yo guhesha u Rwanda ishema atwara umudari wa zahabu muri ‘All African Games  2015’ zabereye i Brazzaville Hadi Janvier nasubira mu mukino azongera kurwana no gutwara kwitwara neza kuko nyuma y’uwo mudari nta wundi munyarwanda uratwara isiganwa rikomeye hanze y’u Rwanda.

Umunyarwanda aheruka gutsinda irushanwa rikomeye hanze y'u Rwanda ubwo Hadi yatwaraga umudari wa zahabu 2015 afatanyije na bagenzi be; Valens, Bosco, na Areruya

Umunyarwanda aheruka gutsinda irushanwa rikomeye hanze y’u Rwanda ubwo Hadi yatwaraga umudari wa zahabu 2015 afatanyije na bagenzi be; Valens, Bosco, na Areruya

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. k c

    12/10/2017 at 1:55 pm

    Biranshimishije saba imbabazi mwana wacu,kd abayobozi nabo baziguhe ,banisubiraho kuko gufata nabi abakinnyi nibyo byatumye ufata ikemezo kibi kuritwe abanyarwanda
    nabakunzi bimikino muri rusanjye,ur walecome nniga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock