Ntabwo turaganira na P-Fla ku buryo yagaruka muri Taff Gangs – Jay Polly – UMUSEKE

Ntabwo turaganira na P-Fla ku buryo yagaruka muri Taff Gangs – Jay Polly

Umuraperi Jay Polly umwe mu bagize itsinda rya Taff Gangs ryongeye gusubirana yemeje ko iri tsinda ubu rigizwe n’abahanzi bane, ariko uwitwa P-Fla ngo ntabwo barabiganiraho ngo babashe kwanzura niba akibarirwa muba Taff Gangs.

Taff Gangs yarasubiranye

Taff Gangs yarasubiranye

Ubu Bulldogg, Green P na Fireman birengagije itsinda rya “Stone Church” bari bashinze, Jay Polly nawe agarura izina rya “Taff Gangs” yari yarongeyemo abasore bashya, dore ko bitigeze binabahira nk’uko babyifuzaga.

Jay Polly, Bulldogg, Green P na Fireman bagize Taff Gangs hari hashize igihe aba bahanzi batumvikana bakorana indirimbo, batatu baragiye ukwabo, umwe wasigaye ariwe Jay Polly nawe yisunga abandi bahanzi bagumana izina rya Taff Gangs.

Ubwo aba bahanzi bashwanaga Bulldogg, Green P na Fireman bahise bashinga itsinda ryabo baryita Stone Church bongeramo n’abandi bahanzi barimo Nick Breezy,Young Tone na Dj Amma.

Ubwo aba bahanzi bakoraga iryo tsinda bagasiga Jay Polly, nawe yaje gutangaza ko ariwe wasigaranye izina rya Taff Gangs yemeza ko yongeyemo abandi bahanzi bashya barimo Khalfan, Young T na Romeo dore ko bahise banakorana indirimbo.

Aba bahanzi bashyamiranye mu gihe kingana n’imyaka ibiri ubu bamaze kwiyunga, ndetse batangaza ko bagiye kongera imbaraga mu mikorere yabo bakaba nka ya Taff Gangs yo hambere mu gihe kiza cyabo.

Mu kwemeza ko bagarutse bahise bashyira hanze indirimbo nshya barikumwe yitwa ‘For someone’ irimo Jay Polly, Bulldogg, Green P na Fireman.

Mu kiganiro na Jay Polly tumubaza ku mikorere mishya nyuma y’aho bongeye gushyira hamwe, yabwiye UMUSEKE ko ubu bari mu mishanga yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “For someone” baheruka gushyira hanze.

Jay Polly abajijwe niba Taff Gangs izagumamo abahanzi bandi cyangwa niba na P-Fla bahoranye nawe bazamugarura mu itsinda nava muri Gereza.

Jay Polly yagize ati “Ntabwo we turagirana ibiganiro, abandi bose twaravuganye ariko nafungurwa sinzi uko bizagenda gusa ubu ntacyo nahita mbivugaho.”

Jay Polly avuga kuri “Taff Gangs nshya” yigeze gushinga muri za 2015 yari yinjijemo abanzi bashya batatu, yavuze ko bo bari abahanzi bo gufashwa.

Ati “Taff Gangs ni ngari nawe ubishaka wayijyamo, bariya ni abavandimwe nabo baba bakenewe gufashwa, gusa ubu abaririmbyi ni bariya bane (Jay, Green, Fire,Bulldogg).”

Umuraperi P-Fla, umwe mu baraperi bakundwa na benshi mu Rwanda ubu afungiwe muri Gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 aho biteganyijwe ko ashobora kuzarekurwa mu mpera z’uyu mwaka, mu kwezi kw’Ukuboza 2017.

Boneventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Uprooter

    11/10/2017 at 5:42 pm

    wenda nzungu ntazongera kwifoka!

  2. Pierre Célestin

    12/10/2017 at 7:30 am

    Nubwo byumvikana icyo mubano mushatse kuvuga,ariko iyo washakaga kwandika ijambo “abahanzi”ukibagirwamo ha ijambo rihinduka “abanzi” urajya abanza gusoma neza ibyo agiye guha abandi byaba byiza (reba ahanditse ngo yongeyemo aba…nzi batatu) Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock