Ntacyahindutse, Humble ejo azabwira abanyamakuru ibya Urban Boys – UMUSEKE

Ntacyahindutse, Humble ejo azabwira abanyamakuru ibya Urban Boys

Manzi James “Humble Jizzo” ubu we na Nizzo nibo basigaye gusa bagize Urban Boys, yatangaje ko ntacyahindutse kuri gahunda bateguye yo kuganira n’ itangazamakuru bavuga ku hazaza ha Urban Boys nyuma y’uko Safi abasezeyeho.

Safi agisezera yari yatwaye Shene ya You Tube

Safi agisezera yari yatwaye Shene ya You Tube

Humble Jizzo niwe usa n’uwayoboraga aba basore batatu, tariki 30 Ukwakira nibwo yatumiye abanyamakuru mu kiganiro ku byari bimeze iminsi bivugwa muri Urban Boys.

Icyo gihe Safi yari atarasezera kuri iri tsinda, byari bikiri urujijo.

Tariki 04 Ugushyingo Safi yavuze ko avuye muri Urban Boys yari amazemo imyaka 10. Yabitangarije kuri Instagram.

Buri wese yibajije niba iri tsinda risenyutse cyangwa se Nizzo na Humble bazongeramo uzasimbura Safi.

Umuseke wabajije Humble ikigiye gukurikiraho ngo anavane abafana babo mu rujijo, nta byinshi yifuje kutubwira kuko ngo byose azabivuga mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba ejo kuwa gatanu.

Safi avuye muri Urban Boys yanatwaye YouTube account ya Urban Boys ayihindura izina ayita Safi Madiba. Byatumye Humble avuga ko atari akwiye kugenda ‘anabasahuye’ ngo natayisubiza bazakizwa n’inkiko.

Safi ntiyatumye bagera aho yahise asubiza YouTube Account kuri bagenzi be yasize.

Ntiyatumye ibi bikomera yahise ayibasubiza

Ntiyatumye ibi bikomera yahise ayibasubiza

Ku bakunzi ba Urban Boys, bashobora kuba ubu bakeneye inama yawe;

Mubona Urban Boys izakomeza idafite Safi?
Bazashake undi muhanzi bongeramo amusimbure?
Ni iki wifuriza Urban Boys?

Humble ejo azabwira abanyamakuru byose kuri Urban Boys ubu iri mu matati

Humble ejo azabwira abanyamakuru byose kuri Urban Boys ubu iri mu matati

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Jean Paul Mugabe

    09/11/2017 at 11:45 am

    Yewe biragoye ndebera nizzo uririmba nkuri kuvuga AMAHAMBA niyo yakomeza kugumana swagger nkiza Urban Boyz twari tumenyereye ntibyakunda pe, Meme niyo bashyiramo undi ntibapfa kubigeraho.

    Safi ni Safi ntawundi wamusimbura ngo akore nkibye wenda yakora ibye akanamurenza arko ntikora ibya Safi twari tumenyereye

  2. john

    09/11/2017 at 12:44 pm

    Igihe cyose muzanye amashyari hagati yanyu ntimushobora gutera imbere,never ever

  3. liki liki

    09/11/2017 at 2:18 pm

    byarangiye bagabane buri umwe ajye muri deal ze

  4. chris

    09/11/2017 at 4:06 pm

    Gusa Safi ni umugabo yahise abasubiza iyo account bavugaga!!none se ubundi ko numvise bose bafite gahunda hanze basimbuza Safi nabo badahari
    Gusa byadushimisha bakomeje

  5. Gicali

    09/11/2017 at 7:42 pm

    Ndabona Nukuri safi yaraziwe muri iyi minsi
    Nta minsi 2 Ihita nta gihuha kuri safi
    Safi rwose Njyewe ndaza ku mubugira ishapure niyo yonyine yatumaga abantu bamushyira hasi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock