Ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere azuke cyangwa yange kuzuka – Bishop Rugagi – UMUSEKE

Ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere azuke cyangwa yange kuzuka – Bishop Rugagi

*Bishop Rugagi ngo abamuvugaho imbaraga zitari iz’Imana ni ibinyoma,
*Itorero rye ryashinzwe televiziyo yitwa karindwi kuko ari umubare akunda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuru uyu wa gatandatu, Umuyobozi w’Itorero Abacunguwe, (Redeemed Gospel Church) Bishop Rugagi Innconet yavuze kuri byinshi yibazwaho ku bijyanye n’ibitangaza yemeza ko yakora, akaba yongeye guhamya ku mu bubasha bw’Imana umuntu yasengera umuntu akazuka nubwo atarabikora, yahakanye ibivugwa ko akoreshwa n’izindi mbaraga zitava ku Imana.

Bishop Rugagi Innocent umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera imbaraga avuga ko afite mu gukora ibitangaza

Bishop Rugagi yatumije abanyamakuru agamije kuvuga kuri televiziyo nshya itorero rye ryashinze akazayitangaza ku mugaragaro imbere y’itorero rye n’abayobozi azaba yatumiye ku wa gatandatu utaha, ubwo azaba asoza amasengesho y’iminsi 117 y’abo mu itorero rye.

Nk’uko Bishop Rugagi abivuga ngo muri aya masengesho habayemo ibitangaza binyuranye birimo imiryango 17 yiyemeje gusezerana imbere y’abantu, ngo hazanabatizwa anatu 100, hakiyongeraho abakize indwara zinyuranye ngo n’ababohowe Amashitani.

Abanyamakuru bamubajije ibyo aheruka gutanga by’uko ashobora kuzura abantu bapfuye, Rugagi avuga ko nubwo atarabikora ariko ngo mu mbaraga z’Imana nta kitashoboka.

Yagize ati “Icyo kuzura abapfuye nigeze no kukibaza kuri RBA, nta n’ikibazo cyaba kirimo ahubwo cyaba ari igisubizo, kuko akenshi ngendera mu Byanditswe Byera keretse utizera ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. Matayo 10: 1-8 hari ijambo rivuga ngo “mugende mukize abarwayi, muzure n’abapfuye”.

Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga nta we ukumiriwe kubivuga uwo ari we wese mu gihugu cyacu buri wese asoma Bibiliya, buri wese asoma Ijambo ry’Imana niba mvuze ko ijambo ry’Imana risobanura ko umuntu ashobora kuzuka, Imana yabikora nk’uko itabikora byose birashoboka, kandi musengeye akazuka icyubahiro ni ik’Imana, atanazutse kandi ntabwo ari jye wamwishe.

Bivuga ngo rero Imana niyo ifite ubushobozi bwo kongera icyubahiro cyayo mu bantu kugira ngo bakomeze kuyizera, jyewe ndi intumwa, cyangwa ndi umushumba, cyangwa ndi umuhanuzi, icyo nkwiriye gukora ngo kugikora ku bw’izina ry’Imana kugira ngo rihabwe icyubahiro atari umutego cyangwa ikindi kintu kigendanye n’ubwibone, cyaba kwishyira hejuru kugira ngo bigaragare ko icyubahiro ari icyange, atari icyubahiro k’Imana.

Aho ntabwo nzaba ndi ku murungo w’uko Imana ishaka, ariko niba amagufwa y’umuntu yarazuye umuntu, intumbi ikagwira amagufwa ikazuka, ese umuntu muzima urimo impano, cyangwa Imana yahamagaye ahagaze mu kwizere icyo Imana itamukoresha ni igiki, nta cyo. Uko nizera kugeza ubu niko mbizi.

Kugeza uyu munsi ntabwo baranzanira uwapfuye ngo musengere yange kuzuka cyangwa se azuke, cyangwa se ahagarare, cyakora barahari abo baterura bakabazana bameze nk’abapfuye mu rusengero bakabarambika hariya Imana ikongera ikabasubiza mu buzima bwabo, ababyeyi barize, abantu bose bihebye babona ko byarangiye Imana igakora imirimo gusa bategereje ko akuka karangira, babazana ubwo babasezereye  mu bitaro za Kanombe,  Faysal, za hehe … basi Imana ikabagirira imbabazi, bagasubizwamo imbaraga, Imana ikabagirira neza.”

Rugagi avuga ko abavuga ko azajya muri morgue kuzura abantu bakwiye gutegereza akazajyayo, kandi ngo binabayeho bizaba bitegetswe n’Imana kubera impamvu, gusa ngo icyo gihe ntabwo azatumiza abanyamakuru ngo bajyane kuko ngo icyo gihe byaba ari ubwibone.

Ati “Reka turindire wenda Imana nimbwira ngo jyenda nzagenda, Imana nimbwira ngo haguruka ugende nzagenda, igihe itambwiye ngo jya muri morgue ntaho nzajya, kuko ngomba kugenda mfite ubuyobozi butumye ngenda.”

Bishop Rugagi wakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abantu batura amafaranga akabizeza kuzabona imigisha nko gutunga inzu, imodoka n’ibindi, avuga ko abavuga ko akoresha imbaraga ziva muri Nigeria, Uganda n’ahandi “zitari iz’Imana” ngo ni ukubeshya.

Ati “Mu Rwanda hari ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, bashobora kureba ngo ni kangahe nagiye Nigeria, sinzi Nigeria aho ariho, passport yanjye ntirimo viza ya Nigeria byibuze ngo numve ko nagiyeyo, ko niba nkuyeyo ikintu muri Nigeria ni uko mba nagiyeyo, sinigeze njyayo n’inzira ijyayo sinyizi.”

Abavuga ko imbaraga azikura muri Uganda nabo ngo barabeshya kubera ko ngo abantu ba Uganda baziranye mu mbuga nkoranymbaga nta we arigera amugaragaza ari kumwe n’abo bantu batanga imiti.

Ati “Ikindi kandi ngize uwo mugisha wo kubona izo mbaraga Abanyarwanda bagakira, byaba ari inyungu, naba mfite kwitangira igihugu gukomeye cyane gutuma Abanyarwanda bakira, bituma njya kubashakra imiti ahandi, ibyo bakagombye kubinshimira ngo uriya muntu yitanzeho igitambo ajya kuzanira Abanyarwanda imiti ibakiza indwara.”

Bishop Rugagi yavuze TV7 yashinzwe n’Itorero rye n’ubwo imwitirirwa ngo bitewe n’uko Abanyarwanda bakunda koroshya imvugo, ngo yiswe karindwi (7) kubera ko ari umubare Bibiliya igaragaza nk’ushyitse ndetse ngo niwo mubare akunda. Iyi ngo izajya ifashwa n’Abakiristu kandi ikoreshwe mu kwigisha ijambo ry’Imana itabogamye.

Rugagi Innocent yatangiye umuriro wo kubwiriza nk’uko abivuga kuva 2007 atangirira mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ngo yize amasomo y’inyigisho za Bibiliya imyaka itandatu mu Rwanda, yongeraho indi ibiri muri Kenya, ubu ngo arimo ariga muri America.

Avuga ko itorero yaritangiye akennye cyane ubwo yari mu Ruhango, ariko ngo icyo gihe nabwo yari afite abayoboke basengeraga mu rusengero rujyamo abantu 1000 ariko ugasanga basagutse, aza i Kigali muri 2010 ngo nibwo Rugagi ubundi wakuriye muri ADEPR yabonye abayoboke benshi aranavugwa cyane, ubu akaba anafite ishami i Rwamagana.

Ibikorwa by’itorero rye Abacunguwe bimaze kugera mu mahanga ya kure muri Suwede (Sweden), no mu Bufaransa, kandi ngo vuba aha aranabitangiza muri Finlande, Denmark no mu Budage.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

21 Comments

  1. Gicali

    11/11/2017 at 8:35 pm

    Njyewe ubu narimiwe pe
    Ibi bintu uyu mugabo avuga
    Aba bona ari nde utemera ko anti christ yashinze imizi mu nsengero zo mu Rwanda
    Ngaho ngo barazura
    Watuzuriye se nabati mu bituro na za morgue
    Ko nabo atari bake
    Reka mbabwire
    Bakristu musenga nibi bikwiye gusengera
    Kuko ni ibigini utu muntu yinjiza mu bana imana yari yiremeye
    Bajyayo bashaka urufaranga
    Abandi bashaka urushako
    Abandi ngo babuze amahirwe impande zose
    Ariko Njyewe mbona babashyiramo imyuka
    Mibi Urenze iyo bari bifitiye
    Imana ibafashe guhumuka💒💒💒

  2. Kavuna

    11/11/2017 at 8:53 pm

    Uwapfuye azuke cyangwa yange kuzuka!!!! Mbese kuzuka byaturuka ku bushake bw’uwapfuye!!! Nyamara abakristo twari tuzi ko uwatsinze urupfu ku bushobozi bwe ari umwe gusa. Amadini aragwira!!!

  3. Manawe

    11/11/2017 at 9:03 pm

    Bishop Rugagi aritiranya ibintu. Gupfa mu magambo ya Yezu cyangwa Imana muri rusange, ni ukutabana n’Imana. Naho gupfa mu myumvire ya muntu, ni ugushiramo umwuka. Niyo mpamvu Yezu ajya kuzura Lazaro, yabwiye Martha ngo unyemera n’iyo yaba yarapfuye azabaho.

  4. Makenga

    11/11/2017 at 9:09 pm

    Abantu bakwiye kujya bazirikana ko hari ibindi biremwa birusha muntu ububasha kandi bitari Imana.

  5. Rugwari

    12/11/2017 at 2:00 am

    Barahari benshi muri Kivu

  6. jan

    12/11/2017 at 6:53 am

    ESE yagiye mibitaro byose akavura abantu barimo bananiranye gucyira tukareba ubundi tukamuyoboka bagiye bareka kutubeshya

  7. Boni

    12/11/2017 at 8:25 am

    None ni iki gituma wemera ko ibyo biremwa bindi byakiza umuntu ariko Imana ikaba itamukiza. Icyakora muzabamenyerà kumbuto zabo. Nina abakoresha izi mbaraga ari ab’Imana muzababwibwa n’uko NASA nimana my mico no mumyifatire. Niba kandi Atari imbaraga z’Imana zibibatera muzabona NASA base Satan. Icyangombwa si ugukirara uburwayi cyangwa kuzuka ahubwo ikiza ni ukugira ubugingo buhoraho. Uwiteka abane natwe kandi adusobanurire.

  8. Boni

    12/11/2017 at 8:32 am

    None ni iki gituma wemera ko ibyo biremwa bindi byakiza umuntu ariko Imana ikaba itamukiza. Icyakora muzabamenyerà kumbuto zabo. Niba abakoresha izi mbaraga ari ab’Imana muzababwibwa n’uko basa n’Imana my mico no mumyifatire. Niba kandi Atari imbaraga z’Imana zibibatera muzabona basa na se Satan. Icyangombwa si ugukirara uburwayi cyangwa kuzuka ahubwo ikiza ni ukugira ubugingo buhoraho. Uwiteka abane natwe kandi adusobanurire.

  9. Makenga

    12/11/2017 at 11:15 am

    Guys
    Mukomere kandi mushikame kuko turimuminsi yanyuma (benshi bazaba bakora ibitangaza mwizinaryanjye ariko nibababwira NGO araha ntimuzageyo ahubwo nimubona ibyobyose bibaye muzararame murebe hejuru kuko gutabwarwa kwanyu kuzaba kwegereje).gusa ntimucanirane imanza mumitima yanyu ahubwo musenge nahuriya mumureke ibye bimenywe n’Imana.

  10. Muhanuka

    12/11/2017 at 12:26 pm

    Ko ntarumva yagendereye ibitaro ngo asengere indembe zihari zitahire n’abaganga bakora ubutaruhuka babone agahenge!

    • citoyen

      12/11/2017 at 1:12 pm

      Ni nk’ayo yose nyine! Umuntu aragenda akifatira injiji zigatunda utwazo zikamushyira. Nge mbona n’itangazamakuru rihora rimukorera publicity rikwiye kwibazwaho!

  11. Kaboneto

    12/11/2017 at 12:56 pm

    Ariko ibintu biiroroshye cyane niba koko akiza najye igatagara badukirize abantu bari hariya cyangwa ajye CHUK hafi yahoo afite urusengero niba atakora ibyo byose rero nareke kujya atesha abantu umwanya cyakora cyo nabahasengera ntabwo bagira isoni zo kuyoboka umuntu nkuwo kandi nawe bakamubajije impamvu atajya gusengera cyangwa ngo azure umwe barebe? Bo barakurikira tu
    Umuntu usengerayo azatubwire byibura umuntu umwe uwo mugaba yazuye cyangwa yakijije

  12. Gatera Joseph

    12/11/2017 at 2:03 pm

    Ndi umukristu,nasengeye mu madini menshi,nabaye mu bihugu byinshi.Nta na rimwe nari nabona Pastor azura abantu,cyangwa akiza abamugaye.Uyu ibyo avuga,azi neza ko ateka imitwe ngo arye amafaranga y’abantu.Muribuka ko duhora tumubona asaba abantu amafaranga,akababeshya ko abasengera bakazabona Etages na V8.Dore impamvu ari umutekamutwe:YESU yasize adusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Intumwa ze n’abigishwa be,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “pfana n’ayo mafaranga yawe” (Ibyakozwe 8:18-20).Iyo bazuraga umuntu cyangwa bagakora ikindi gitangaza,umujyi wose warabimenyaga.Dore INGERO:PETERO azura TABITA,umujyi wa YOPA wose warabimenye kandi wari umujyi munini cyane (Ibyakozwe 9:42).FILIPO ageze mu mujyi wa SAMARIA,yakijije abamugaye benshi,umujyi wose urishima (Ibyakozwe 8:7,8).
    Nta muntu numwe wamugaye uzwi muli Kigali,uyu Bishop RUGAGI yari yakiza.
    Aba Pastors,barimo n’uyu RUGAGI,baragenda bakazana umuntu utazwi muli Kigali,bakamuha amafaranga,akaza yigize umurwayi.Bamukoraho agahaguruka ngo arakize!! Ndabwira RUGAGI yuko imana nijya kurimbura abantu babi ku munsi w’imperuka,ni mwebwe izaheraho.BIBLE ibita Ibirura byigira Intama (Matayo 7:15).

  13. Tate

    12/11/2017 at 4:46 pm

    Ariko ubundi twagiye twirira utwacu tukaryama kare amasengeshonyubu ko mbona ari ibibazo koko. Twagiye dutinya Imana koko. Amahano ariho njye narumiwe ! Ntakikizira nta kidacuruzwa !

  14. Ikimenyi

    12/11/2017 at 5:34 pm

    Nta bushakashatsi nakoze ku izuka ry’abapfuye ariko birashoboka ko uwapfuye azuka bitewe n’ibintu byinshi:umubabaro abonana abo asize,ibyaha atihannye kandi byarashobokaga,imirimo agomba gukora mu gihe kiri imbere n’ibindi. (Mbikurikirana mu biganiro bitandukanye she la mort imminente)
    Igihe cyo gusenga gishobora guhura n’imwe mu mpamvu nyinshi zituma uwapfuye azuka.
    Ikindi ariko ntahakana ni uko Yesu cg Yezu mbere yo gusubira mu ijuru yahaye muntu ububasha bwinshiYoh.14,12-14.

  15. Mberakurora

    12/11/2017 at 8:04 pm

    Hazagire nk’umunyamakuru ukurikirana amateka y’abantu bavuga ko bakijijwe na Pastor Rugagi. Mbere yo gukira na nyuma yaho. Nibwo Tuzarushaho kumenya ibye.

    • mahoro jack

      13/11/2017 at 8:12 am

      hhhh nugira amahirwe ukamenya abo aribo uzatubwire!!! Ngo barakugendera bagakura umuntu Rusizi bakamuha cash akaza akaguru yagahinnye nka kamwe ka sakabaka, type yamukoraho ahogera cyane ngo “haguruka mu izina rya Yesu” undi nawe agasimbagurika nk’igikeri ngo ibitangaza birabaye. Maze ahasigaye si ukuzana utwo mufite twose mukavayo ngo muri kumwe n’intumwa!!

  16. john

    13/11/2017 at 9:59 am

    Ko atajya i Gatagara ngo akize abamugaye bahari ? Ikinyoma.com

  17. umusomyi sarah

    13/11/2017 at 4:03 pm

    MBABAJWE N’UMWANA WANJYE WAHOBAGIRIYEYO

  18. Mutima

    13/11/2017 at 4:54 pm

    Reka mbabwire, mwabyemera mutabyemera, iyo usomye bibiliya ugashishoza neza harimo amagambo yesu yagiye avuga , yabwiraga abigishwa be abategeka kujya aha Naha gukora imirimo iyi iyi harimo iyo gukiza abarwayi n’ibindi. Ariya magambo yarebaga bariya bigishwa ba yesu gusa. Niba rugagi abihakana anyereke atwereke umuntu umwe gusa yazuye cg impumyi yakijije cg ikimuga yashubije amaguru. Ntiyitiranye ibintu. Ni ukujijisha gusa . Ngo ashobora Gusenga uwapfuye akAzuka? Uwo Ntabwo Aba yapfuye. Ni ya mitwe akora akazana abantu bigize ibiragi impumyi ibimuga ngo yabasengeye. BakizeWapi!!

  19. manzi

    13/11/2017 at 5:44 pm

    Imana ivugwa mumpapuro z’ibitabo bitandukanye kuyimenya bisaba igishoro,kandi nyamara ibi biitabo bitaraza abanyarwanda bari baziImana nya mana aho wabiboneraga mumico myiza yabarangaga. ndetse no kugomera Imana byagaragariraga muguta umuco ndetse no kugoma cy guhemuka. bakaba baremeragako Imana Ihana ndetse ikanahemba abakora neza.
    urumva ko ibyo bitabo byari bitaraza.kubw’inyungu zabo baraje barabyamamaza ndetse banadutoza kubisoma no kubyemera nta gushidikanya@ikintu mbona nkubujiji.kuko kwemera no kumenya biratandukanye…siniyumvisha ukuntu umuntu yashakira imana ahandi kandi IBERA HOSE ICYARIMWE!!!singombwa ko nahindura amazina cyangwa ngo nige izindi ndimi ngo ndi gushaka Imana!!!turi ibishoro by’abanyamadini koko@gusa icyo maze kuvumbura nuko Imana Yigaragariza mubyo yaremye kuruta uko yakwigaragariza mubitabo byandikishijwe wino@@@

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock