Ntirenganya na Niyomfura bavuye mu biyobyabwenge n’ubujura ubu imitungo yabo irarenga miliyoni 10 – UMUSEKE

Ntirenganya na Niyomfura bavuye mu biyobyabwenge n’ubujura ubu imitungo yabo irarenga miliyoni 10

Ntirenganya Israel na Niyomfura Pascal ni urubyiruko rwubatse ariko mu myaka y’ubuto bwabo bari barabaswe n’imibereho mibi, ibiyobyabwenge n’ingeso zijyana nabyo nk’ubujura, gusa ubu nyuma y’imyaka 4 babivuyemo bamaze kwiteza imbere batunze imiryango yabo neza. Imitungo bamaze kugira irabarirwa hejuru ya miliyoni 10 bombi.

Ntirenganya Israel na Niyomfura Pascal bombi bari mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ntirenganya Israel na Niyomfura Pascal bombi bari mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ntirenganya Israel w’imyaka 27 afite umugore babana kuva mu 2012 n’abana batatu, atuye mu mudugudu wa Karambo, akagari Mbandazi, umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Mbere y’imyaka ine ishize, ngo yari inzererezi atagira ikintu akora gishobora kumuha amafaranga, ngo hari n’ubwo yigeze gufungirwa mu bikorwa byo kwenga inzoga z’inkora.

Ntirenganya ati “Niberaga mu biyobyabwenge, byatumaga mpora ncengana na Leta kuko nabaga mu bintu bitemewe n’amategeko.”

Mu 2014, Ntirenganya abifashijwemo n’umuryango “World Vision” yishyize hamwe n’abandi mu itsinda batangira kwizigamira buri cyumweru, ndetse banigishwa kuva muri izo ngeso mbi.

Bidatinze kuva mu 2015 kugera 2016, mu gihe cy’umwaka umwe “World Vision” yamufashije kwiga ubukanishi no gutwara imodoka.

Nubwo ubu ngo atarabona akazi kajyanye n’ibyo yigiye, byamuhinduriye imibereho ubu arakora kandi yibeshejeho neza ndetse n’umuryango we, ubu ngo ni umuturage mwiza uri kubaka u Rwanda n’umuryango we.

Yagize ati “Ntunze umuryango w’abantu batatu na Madamu, no gufasha umukecuruwanjye ugeze muzabukuru, hari n’umwana afasha kwiga.”

Ntirenganya Israel ubu wavuye mu ngeso mbi akaba abayeho neza.

Ntirenganya Israel ubu wavuye mu ngeso mbi akaba abayeho neza.

Ntirenganya yivugira ko “amaze kwifungurira Konti yo kuzigama ubu iriho ibihumbi 200, abasha kongera inzu yabagamo yubakishije amabati 10 ubu yubakishije amabati 21 kandi ikoze amasuku imbere n’inyuma imeze neza, ku buryo ayiha agaciro ka miliyoni ebyiri (+2 000 000 Frw).”

Ntirenganya asanga bagenzi banjye batabashije kuza muri uyu mushinga “yarabasize kure kure cyane nta n’amahuriro”.

Ati “Hari n’abo twabanje kujyanamo birabananira kubyihanganira kuko byabanje guca mu nzira ndende, twabanje guhurwa, tukagira uko twizigama buri cyumweru,….hari abo byananiye ubu batureba bakatwifuza.”

 

Mugenzi we imitungo ye irabarirwa hejuru ya miliyoni 8 Frw

Niyomfura Pascal we afite imyaka 25, afite umugore babanye muri Nyakanga 2016 n’umwana umwe. Batuye mu kagari ka Gicaca, umurenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera.

Niyomfura Pascal

Niyomfura Pascal

Mbere yo kwinjia mu mushinga wo gufasha urubyiruko rubayeho nabi kandi rwacikishirije amashuri wa “World Vision” mu 2014, ngo yari ariho ari umuntu w’ikirarara, wacikishirije amashuri (yise amashuri abanza gusa), ndetse wumvaga ko ubuzima bwe atazabushobora.

Ati “Nari umuntu ukunda kujya kwiba, ntakorera ababyeyi, mba mu biyobyabwenge…inzoga zo narazinyoye ariko ntabwo nigeze nywa itabi.”

Umushinga nawe waje kumufasha kwiga ubushabitsi (business), aho yize gutegura imishinga, ndetse no guhera ku mafaranga macye ukayabyaza umusaruro.

We na bagenzi be bamaze kwigishwa bishyize hamwe ari 12, bahabwa amafaranga y’igishoro batangirira ku kugura imyaka bakayigurisha inyungu babonye bakayigabana.

Ngo yaje kujya no mu bimina byo kwiteza imbere, amafaranga abikuyemo agura inka, ihene, ndetse akomeza imishingaye.

Ati “Naje kubwira bagenzi banjye nti muri iyi nyungu tubona dukoremo ikintu kigaragaza ko hari aho twavuye n’aho tugeze, naguzemo ikibaza cy’amafaranga ibihumbi 600 Frw ku gasanteri ka Komesa (COMESA), nza no kuzamuramo inzu irimo kurangira neza ifite agaciro ka miliyoni zirenga 5.”

Niyomfura Pascal afite inzu y'ubucuruzi.

Niyomfura Pascal afite inzu y’ubucuruzi.

Mu myaka ine gusa atangiye guhinduka, Niyomfura ubu ngo imitungo ye yose hamwe irimo inzu, amatungo, ikindi kibanza afite, camera afotoresha, n’ibindi ayibarira miliyoni zirenga umunani (+8 000 000 Frw), kandi ubu ngo ikizere cy’ejo hazaza ni cyose dore ko ngo hari n’urungano rwe rwize ubu arusha ubushobozi.

Niyomfura ahagarariye itsinda ry’urubyiruko 61 bafashijwe na “World Vision” bize ubushabitsi, kudoda, gusuka, gukanika no gutwara imodoka n’ibindi biri kubafasha guhindura imibereho.

Ntirenganya Israel na Niyomfura Pascal bari mu itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 504 bo mu Karere ka asabo na Bugesera bari mu buzima bubi bafashijwe kwiga imyuga itandukaye bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama 2017.

Frank Muhozi, Umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya “World Vision” mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba n’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko nyuma yo guhabwa impamyabushobozi, uru rubyiruko bazakomeza kurukurikirana binyuze mu bajyanama (mentors) bateguwe kandi bakorana narwo kuva babakura mu buzima bubi bari babayemo.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Kumiro

    23/08/2017 at 10:03 pm

    Lol..nta comment nimwe iri kurino nkuru.Ndibaza impamvu.

  2. Mutesa

    24/08/2017 at 5:08 pm

    Byibaze nawe!ubu se wakongeraho iki ?amaso ntaguha !!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock