Nyagasani ndakwinginze hagarika intambara mu isi – Papa Francis – UMUSEKE

Nyagasani ndakwinginze hagarika intambara mu isi – Papa Francis

Kuri uyu wa Kane nyuma yo gushyira ururabo rwo kwibuka abasirikare ba US baguye mu gace ka Sicile mu Butaliyani ubwo babohoraga iki gihugu ingoma ya Musollini mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Papa Francis yasenze isengesho rikomeye risaba Imana gutabara igahagarika intambara mu bantu.

Papa Francis asaba Imana ishobora byose guhagarika intambara mu bantu

The Star yanditse ko irimbi riri mu mugi wa Sicile rishyinguwemo abasirikare ba US bagera ku 7 860. Riherereye mu gace kitwa Netttuno muri Sicile.

Ejo hashize wari umunsi Abakristu Gatulika bibukaga ababo bitabye Imana. Papa Francis mbere y’uko asoma Misa yabaye nk’uwitarura abo bari kumwe agenda mu busitani buri kuri ririya rimbi, atuje kandi agenda gahoro.

Nyuma yafashe ururabo rw’iroza arurambika ku mva atuje arangije arabasenga.

Ati: “Nyagasana Mana ndakwinginze hagarika intambara mu bantu, izi ntambara zose zica inzirakarengane uzidukize.”

Papa Francis yasabye Imana gutabara Isi kuko ngo iri mu gihe kibi aho ishobora kubamo intambara yahitana abantu baruta abo Intambara ya Kabiri y’Isi yahitanye.

Muri iki gihe hari intambara y’amagambo hagati ya USA na Koreya ya Ruguru, Papa avuga hari ibyago byinshi by’uko havuka intambara ishibora kurimbura igice kinini k’inyoko muntu.

Muri Mata uyu mwaka yasabye amahanga ko yareba niba nta kindi gihugu cyaba umuhuza hagati ya USA na Koreya ya Ruguru.

Muri iki gihe Papa aritegura kuzakira inama mpuzamahanga iziga ku buryo ibisasu bya kirimbuzi byahagarikwa gukorwa.

Muri iki gihe turi mu bihe biteje akaga. Isi igomba kuzirikana abantu baguye mu ntambara zabanje bakirinda ko imiborogo yakongera kumvikana mu bantu.

Papa Francis ati: “Bisa n’aho abantu nta kintu bigiye ku mateka ndetse usanga nta n’icyo bashaka kuyigiraho. Musengere byibura abana n’abagore bagwa mu ntambara zo muri iki gihe.”

Ubwo yari atashye avuye gusoma Misa kuri ririya rimbi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi. Ati: “Ibi byose ni ingaruka z’intambara, urwango n’urupfu. Mana utubabarire.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. Ntare

    03/11/2017 at 3:05 pm

    Ibyi izi ngirwa madini birasetsa. Nyagasani se ahagarike intambara…. Niwe uzitera? Bibiliya ivuga ko ahubwo intambara ndetse nibindi byago nyinshi bizaza mu gihe isi ikiyobowe na muntu, iryo sengesho urumva ryamara iki? Intambara zizashira igihe ubwami bw’Imana buzagaruka, igihe Yesu azaba yagarutse, ubu icyo twakora ni ugusenga ngo ubwo bwami buze, nkuko Yesu Yabitwigishije mu isengesho rya Dawe uri mwijuru.

    • -

      06/11/2017 at 8:36 am

      Ntare we njye nkurikije ibyo mbona amasengesho arusha imbaraga imbunda. Njye iyo binkomeranye ndasenga kandi Imana nkabona hari icyo ikoze. Imana nuyifata nk’ishoboye izagukorera ibyo wayisabye kandi nuyifata nk’idashoboye bizakubera uko ubyizera. Njye nabonye Imana inkura ahakomeye inshuro nyinshi sinagaya Papa rero kuko we ni nawo muhamagaro we gusengera isi nk’umukuru w’idini ku isi. Nta dini na rimwe ndabona ryigisha ikibi, ahubwo abagize idini wenda baba aribo babi ariko inyigisho idini ritanga zifitiye akamaro isi yose.

  2. Nyirukuri

    03/11/2017 at 3:51 pm

    Ariko wowe wiyise ntare uziko uri injiji ukaba n’umugoma, ukaba n’uwa sekibi. Icyambere Kiliziya gatolika imwe itunganye ntabwo ari ingirwamadini wa njiji we.Icya kabiri Imana ishobora byose yumva abayitakambira, ishobora no guhagarika intambara. Intambara ni ingaruka z’ibyaha bya muntu. Abantu nidutakambe, twisubireho maze Imana itugirire impuhwe.

    • NIYONZIMA Albert

      03/11/2017 at 5:55 pm

      Ndabaza wowe witwa Nyirukuri.Kuki ututse NTARE?Ibyo avuga nibyo 100%.Nubwo uvuga ngo “Kiriziya ni imwe itunganye Gatulika”,ntabwo aribyo na gato.Muli 1994,abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose bari abagatulika.Ndetse n’interahamwe hafi ya zose zali abagatolika.Iyo muza kuba idini y’imana,nta Genocide cyangwa intambara byali kuba mu Rwanda.Kuko YEZU yavuze ko Abakristu nyakuri ubabwirwa n’imbuto nziza bagira (Matayo 7:16).Nubwo abagatolika,kimwe na Papa wanyu mutazi ikintu kizazana amahoro ku isi,nta kindi uretse UBWAMI BW’IMANA nkuko Ntare yakubwiye.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubutegetsi bwayo.
      Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi imana izica abantu bose barwana,bicana,basambana,bakora Genocide,etc…Nguwo UMUTI rukumbi wowe na Papa wawe mutazi.Amasengesho ya PAPA are useless,igihe cyose abayoboke be aribo barwana mu isi hose,basambana,biba,bica,etc…

      • GATARE

        03/11/2017 at 6:25 pm

        Nubwo PAPA yiyita ngo ni NYIRUBUTUNGANE,ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko nta ntungane ibaho (Umubwiriza 7:20).Amasengesho ye ni imfabusa kuko yishyira mu kimbo cy’imana,akagira abantu abatagatifu.Babyita USURPATION.Nukuvuga kwiha gukora ikintu utabifitiye uburenganzira.Ni ubwibone kandi ni icyaha.Imana niyo yonyine ishobora kugira abantu abatagatifu.Ikindi kandi,intambara zo mu isi n’ubwicanyi,bikorwa na Millions z’abayoboke be.Ntabwo imana yumva amasengesho y’abanyabyaha (Yohana 9:31).

      • Musekeweya

        06/11/2017 at 8:53 am

        Kuvuga ko Abagatolika ari abicanyi ndetse bitwaye nabi mu ntambara haba mu bategetsi ndetse n’interahamwe zo muri 1994 ni ukuri ariko se mu bishwe nta ba gatolika barimo ?? None se ni Abagatolika bishe gusa ??? None se twicecekere tureke gusenga tubwire Imana gusa ngo ubwami bwawe ni buze ??? None se wowe ko aribyo usaba ko Imana itarabikora nuko itakumva ??? Uvuze ngo ubwami bwawe ni buze n’usabye Imana ngo ice intambara ku isi bitaniye he niba koko isi izatekana ari uko ubwami bw’Imana buje ??? Kwibasira Papa ntibigira Abahamya ba Yehova n’andi Madini abanyakuri ahubwo utekereza gutya byerekana urwego rw’ubujiji ariho.

        • Anselme

          06/11/2017 at 4:27 pm

          Iyo Gatolika iba idini itungaye nkuko mwigisha,nta Genocide iba yarabaye mu Rwanda.Kuko abayobozi bose n’interahamwe zose zali Abagatolika nibuze 90%.

  3. OGI

    03/11/2017 at 5:09 pm

    Nyagasani niyongeere ukwiyoroshya kwabafite ingufu za za lete mubiganza byabo ndetse nabifuza kujya muri iyo myanya yo kuyobora ibihugu naho baratuma inzirakarengane nsyinshi zishira

  4. OGI

    03/11/2017 at 5:10 pm

    leta not lete( sorry)

  5. Ruziramazimwe Elias

    03/11/2017 at 8:01 pm

    Ubwo se Niyonzima Albert we avuze iki ? Kuki uhinyuza Nyirukuri ibyo avuze. Kiliziya Gatolika ntishingiye ku magambo niyo mpamvu mutayisenya mukoresheje amagambo. You are the agents of Satan. Kuki muhinyura ukwemera kw’abandi mwa nkozi z’ibibi mwe. Njye nshyigikiye Nyirukuri 100%. Mureke Kiliziya Gatolika na Papa wayo, mukore ibibareba. Nimukomeza kugira umujinya muziyahur mujye ikuzimu. Nta soni.

    Ubushotoranyi gusa. Taisez-vous.

  6. Masobona

    03/11/2017 at 9:31 pm

    @Nitonzima Albert, iyo uba umunyakuri w’intangarugero, ntiwari kwiyita iri zina ngo mu nyandiko ikurikiye wisubize wiyite Gatare.

  7. Rwandan

    04/11/2017 at 4:47 am

    Ariko nge abayehova barantsetsa. İnkuru zose nibo baba abambere mu gutanga comments bamamaza idini yabo ko ari iyukuri. İkibabaje babikora berekanako andi madini asigaye yose nta kuri agira. Ubwo se iyo muvuga ngo nta muyohova wakoze genocide muba mwabikuyehe? Ese ubundi mu 1994 mu Rwanda hari abayehova bangahe ko ushobora gusanga bari mbarwa, akaba ariyo mpamvu hatari kuboneka abayehova benshi bakoze genocide. Njye icyo mbona abanyamadini bose nikimwe. Nuyu munsi ukoze ubushakashatsi wabona abayehova benshi babambuzi, abatekamutwe, ibisambo nabasambanyi. Ntabwo idini dusengeramo ariryo tuzabazwa kumunsi wa nyuma ahubwo tuzabazwa imirimo twakoze tukiri mwisi. Ubundi mu bitangazamakuru publicite zirishyurwa mwari mukwiye namwe kuzajya mwishyura ba boss ba bino binyamakuru kuko mubikoresha mwamamaza idini yanyu.

  8. linda

    04/11/2017 at 11:20 am

    intambara zo rwose nasubize amerwe m’isaho ntago zizashira ahubwo Imana iduhe kumenya uko tubyitwaramo.

  9. uwitonze

    04/11/2017 at 7:09 pm

    buri wese afite uburenganzira bwo kuba mu idini ashaka.Ba Ntare na Gatare nibagume mu byo bemera bahe abandi amahoro.
    Mwigize abanyabwenge kandi utazi ubwenge ashima ubwe.
    Papa wa Kliziya Gaturika niba mutamwemera ni ibibareba mureke abamwemera bamuhe agaciro akwiye..

  10. kaleb

    05/11/2017 at 11:44 am

    Papa arigiza nkana. Intambara ziterwa n’amahitamo ya muntu. Imana yahaye muntu ubwenge bwo guhitamo ikibi n’icyiza bivuze ko umuntu afite ubushobozi bwo kuzihagarika.Ahubwo Papa uwo nadufashe zihagarare kuko ubwo bushobozi ndabizi ko abufite. Imana muyikure muri izo businesi zanyu z’intambara dore aho mwahereye!

  11. Dr. Callixte Yadufashije

    05/11/2017 at 2:00 pm

    Nshuti zanjye mwe gupfa ubusa, cyane ko dusangiye Africa yibibazo bidashira. imyizerere ni uburenganzira bwa muntu uko abyumva kandi buri wese ye guhora mugenzi we uko yizera. Icyubahiro cya papa abakwiye kucyimuha ntakibazo rwose, abagiha ba pasteur mukibahe byose nuburenganzira bwanyu. iterambere no gukomera kwibihugu byo muburengerazuba bw’isi nibyo biri gukurura intambara kubera gushaka icyubahiro. Umuntu aravuka igihe kikagera agapfa, Ibyo azabazwa ni Imana ibizi sijye cyangwa undi wese. mwihangane sinifuje kugira icyo mvuga muburyo amasengesho ahagarika ibibazo birimo n’intambara. Mugire icyumweru cyiza kandi Murambe

  12. Musekeweya

    06/11/2017 at 9:03 am

    Gatare we, bigaragara ko utize kuko kwita Papa Nyirubutungane ntabwo bivuga ko ariwe ubufite gusa cg abuha abo ashatse. Bigaragara ko utize kuko kuvuga Sa saintete, his excellency, Honnorable na Monsieur ndetse n’ibindi, biterwa n’uwo ubibwiye ndetse si ihame ko uwo ubibwiye aba ameze gutyo. Kuvuga ngo Papa agira abantu Abatagatifu nabyo uramubeshyera kuko nawe ntekereza ko ba RUSSEL, LUTHER, SAVONAVOLE, HUSS n’abandi ubafata nk’intwari. Natwe rero umuntu wagaragaje ubudasa mu Ba gatolika ndetse akarangwa n’urugero rwiza mu myemerere imbere y’abandi, tumwita UMUTAGATIFU nk’uko mu idini ryawe mwaba mubafite wenda mu bita INTWARI. Ubwo rero niba ibintu utabyemera reka kubiharabika kuko nawe wasanga ubyemera mu bundi buryo ariko utabizi. Uzabanze wige amateka nurangiza wikuremo ubutagondwa bw’idini ryawe uzamenya ukuri.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock